31/03/2022
KODE 5 ZIFUNGURA IBIHISHWE MURI
TELEPHONE YAWE📲📞
🥀🥀🥀🥀🥀🥀🥀🥀🥀🥀🥀
🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼
nibyishi ariko wihangane ubisome
Iyo ukanze *131 # ubona iki? ndabizi,
n’ikibazo umuntu wese yasubiza, gusa hari
kode nyinshi cyane twese tutazi, akenshi
zinatandukana bitwe na sosiyete yitumanaho,
zishobora gutuma tumenya ibihishwe tutari
tuzi muri telephone zacu.
Tugiye kuvuga kuri USSD protocol(Unstru
ctured Supplementary Service Data) ni
ukuvuga amabwiriza y’inyongera arenze kubyo
tubona muri telephone tugakandaho
imbonankubone (user interface) benshi
babyita “quick codes, feature code” bigufasha
kureba ibihishwe.
USSD ikora itumanaho ryihuse hagati ya
telephone yawe ndetse na mudasobwa ya
sosiyete yitumanaho ukoresha cyangwa ibintu
bihishwe muri telephone, ubigeraho iyo ugiye
ahandikirwa nimero ugiye guhamagara,
akenshi zitangizwa nakanyenyere *
zigaherukwa n’urwego #, hagati haba harimo
urutonde rw’imibare. (haba hari amahirwe
yegereye zero ko umuntu wese yazikoresha).
Ntabwo ari bibi kubikora, abantu benshi
ntibashishikazwa nibyo umunara w’iwabo uri
gukora, cyangwa se ngo bashake kumenya
nimero ya IMEI yabo (byinshi turibubivuge),
ariko bishobora kugushimisha kumenya ibyo
utari witeze kumenya kuri telephone yawe iba
iri gukora baba barahishe.
Reka turebere hamwe urutonde rwayo ma
kode, nkuko twabivuze atandukana bitewe
n’ubwoko bwa telephone (GSM, CDMA,
android, symbian, apple n’ibindi) na za
sosiyete zitumanaho, Urugero iyo ukanze
*182 # ukoresha mobile money, cq Aitel money
arko tigo cash ho bakoresha*500 #. Niyo
mpamvu twahisemo kode 6 zikorana na
android hafi ya zose.
1. Kugenzura telephone yawe: * #* #4636 #* #
Iyo ugiye aho wandikira nimero ugiye
guhamagara, maze ukandika * #* #4636 #* #
uhita ubona settings zihishwe zagufaha
gukora ibintu bihambay, urugero ushobora
ushobora kuba wahindura umuvuduko wa
internet ya telephone wenda ikava kuri 2G
(GSM-CDMA) ikagera kuri 3G(WCDMA-LTE),
ushobora kubona n’ubushobozi bya sim card
urigukoresha, kureba telephone zikwegereye,
ibyo telephone irigukurura n’ibindi.
Na none ushobora kumenya byinshi kuri Wi-Fi
(wireless fidelity) ukoresha, ndetse n’amakuru
y’ukuntu ukoresha telephone yawe urugero nka
program umaraho igihe kirekire.
2. Kubona umubare wa IMEI yawe: * #06 #
IMEI (international mobile station equipment
identity) n’ingenzi cyane n’umubare wihariye
wa telephone yawe bwite, ushobora
kwifashisha mukugaragaza telephone zibwe,
na none IMEI ushobora kuyifashisha mugihe
usaba ubufasha nko kuri societe yitumanaho.
3. Kureba call forwarding
Call forwarding ni nimero iyo baguhamaye
ntibakubone, wenda telephone izimije, itari
gufata umurongo (réseau)(network) uhagije,
cyangwa watinze kuyitaba. Uhamagaye bahita
bamuyobora ku yindi nimero washizemo
ushobora kobonekeraho (tuzabigarukaho mu
nkuru itaha).
Dore uko bikorwa rero:
Kuyemeza: **kode*(Nimero ushaka ko bazajya
bakubonaho iri kumwe na kode y’igihugu
urimo)*10 #
Kuyikuraho: # # kode **10 #
Kugenzura niba ibyo wemeje byagiyemo:
* #
Kode yo kuzuzamo ni:
21 ikoreshwa ” ku mpamvu zose zateganijwe “
61 ikorshwa ” igihe baguhamaye ntubashe
kuyitaba “
62 ikoreshwa igihe ” telefone yawe itari
gucamo izimije cyangwa se indi mpamvu
yatumye uva ku murongo “
67 ikoreshwa ” igihe uri kuyivugiraho “
Ikidasanzwe ” igihe baguhamagaye ntubashe
kuyitaba “, ushobora gushyiraho igihe telefone
yawe izajya isonera mbere y’uko yoherezwa
kuri ya nimero yindi wemejemo. Kwemezamo
icyo gihe wakoresha ubu buryo: **61*(Nimero
ushaka ko bazajya bakubonaho iri kumwe na
kode y’igihugu urimo)**(umubare
w’amasegonda) #.
4. Guhisha umwirondoro wawe (urugero
nimero yawe ya telephone) k’umuntu
uhamagaye: #31 #
Byaba bibabaje Kandi Biteye Agahinda Kuba Iyinkuru arinkiyi 💯 Usomye Kuriyi paji Rwanda Dove Holly Ukaba Utariwakanda Kuricyo Gikumwe kirimbere yizina ryacu cyumukara
Hari uburyo uba udashaka ko umuntu ugiye
guhamagara amenya nimero yawe ukoresha
ukaba wakanda ziriya kode kugirango nimero
yawe uyihishe ibyo bakunze kwita privat
number (nimero yihariye) hari telefone
zibikora utiriwe ukanda ziriya kode arko
uramutse usanze itabikora wakwifashisha
buriya buryo.
Iyo rero ushaka kuyigaragaza cyangwa se
gukuramo ibyo wemeje ukanda *31 # bikaba
bivuyemo.
5. Gufungura call waiting: *43 #
Benshi muri twe hari abatazi akamara ka call
waiting muri telefone zabo ariko ni ingenzi
cyane, hari igihe ubari uri kuyivugiraho
hakagira undi uhita aguhamagara, iyo rero
utigeze wemeza (activé) ya call wait
(hamagara utegereze) ya telefone yawe
wawundi uguhamagaye bamwereka ko uhuze
(call busy) bikaba byinubirwa na benshi dore
ko uba aguhamagaye aba agukeneye,
kubihindura rero ukaba wakanda ziriya kode.
Iyo rero ushaka kuyikuramo mu gihe wayemeje
ukanda #43 # naho kugenzura niba ufitemo
call waiting cyangwa se ntayirimo ukanda
* #43 # N.B Izicode Hari ama telephone zidakoramo amwe namwe
Ushaka gukuramo byose wemeje icyarimwe Kanda # #002 #/* #35*0000 # yes
Niba Wifuza ko Harizina Twagusobanurira Cg ikindi wumva twazagarukaho Tubwire mugitekerezo cyawe Tubona ibyo wanditse aruko Ukunda Iyi paje Rwanda Dove Holly
★★★★★★★★★★★★★
Byaba byiza kd bishimishije wowe Umaze gusoma Iyinkuru Gufata akanya kawe Ukadukunda like page Rwanda Dove Holly cg ukadukurikira akarusho ukadusangiza nishuti zawe no Muri group ubamo bizatuma udacikwa nibyiza twabateguriye Ilove you so much 💋💞
⬇️
𝗞𝗢𝗥𝗔 𝗦𝗨𝗕𝗦𝗖𝗥𝗜𝗕𝗘 𝗞𝗨𝗥𝗜𝗬𝗜 𝗖𝗛𝗔𝗡𝗡𝗘𝗟 𝗖𝗬𝗔𝗡𝗚𝗪𝗔 𝗪𝗔𝗡𝗗𝗜𝗞𝗘 𝗥𝗘𝗟𝗔𝗫1 𝗧𝗩 𝗧𝗨𝗞𝗨𝗚𝗘𝗭𝗘𝗛𝗢 𝗕𝗬𝗜𝗦𝗛𝗜 𝗨𝗧𝗔𝗦𝗔𝗡𝗚𝗔 𝗔𝗛𝗔𝗡𝗗𝗜
👇🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏
https://youtube.com/channel/UCnyxntyIO5m49YdgOOvDUTw