WE GUSA:sdac-Munyika

WE GUSA:sdac-Munyika 61477475,62020450 TMI:TWESE MU MURIMO W'IVUGABUTUMWA: BY NIYONKURU PACIFIQUE.MY Email IS :[email protected].

25/12/2024

“Iyo Mwuka w’Imana ahawe umwanya mu mutima, ahindura imibereho y’umuntu. Intekerezo z’icyaha zikurwamo, ibikorwa bibi bikarekwa; urukundo, kwicisha bugufi, n’amahoro bisimbura uburakari, ishyari n’amahane. Ibyishimo bikajya mu mwanya w’agahinda, maze mu maso hawe hakagaragaza umucyo mvajuru.” Uwifuzwa Ibihe Byose, p.114.

25/12/2024

TAbakristo bitanze by’igice barusha abapagani kuba babi; kubera ko amagambo yabo y’ubuhendanyi no kutiyegurira Imana kwabo biyobya benshi. Abapagani bo berekana uko bari. Umukristo w’akazuyaze we ayobya impande zombi. Ntabwo aba uw’isi ngo yerure kandi nta n’ubwo aba umukristo mwiza. Satani aramukoresha kugira ngo asohoze umurimo utasohozwa n’undi muntu uwo ari we wese.” Letter 44, 1903, SDA Bible Commentary, Vol.7, p.963

25/12/2024

“Imikorere ya Mwuka Wera, buri gihe iba ihuje n’ijambo ry’Imana twandikiwe. Nk’uko bigenda mu byaremwe, ni nako bigenda mu isi y’iby’Umwuka. Ubuzima bwacu busanzwe bubeshwaho buri munota n’imbaraga y’Imana; nyamara ntibukomezwa n’ibitangaza, ahubwo binyura mu migisha iri ahatwegereye. Muri ubwo buryo na none, ubuzima bw’iby’Umwuka bukomezwa no gukoresha uburyo ukugiraneza mvajuru kwateganyije. Niba umuyoboke wa Kristo akwiriye gukura akagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo (Abefeso 4:13), agomba kurya ku mutsima w’ubugingo, akanywa no ku mazi y’agakiza. Agomba kuba maso, agasenga kandi agakora, kandi muri byose akaba agomba kumvira amabwiriza ahabwa n’Imana binyuze mu ijambo ryayo.” The Acts of Apostles [Ibyakozwe n’Intumwa], (1911), p.284.2.

23/12/2024
22/12/2024
Munyika sdac turi mw'ivugabutumwa ry'itiriwe Abana ,kaze kaze.ryatanguye kw,'isabato le 21/12/2024 aha kur Eglisr nyene,...
22/12/2024

Munyika sdac turi mw'ivugabutumwa ry'itiriwe Abana ,kaze kaze.ryatanguye kw,'isabato le 21/12/2024 aha kur Eglisr nyene,rizomara indwi imwe.ingo dusangire ijambo ry'Imana

16/12/2024

Abantu ni ibiremwa bigizwe n’akamenyero kandi tugomba guhora twibuka ko akamenyero keza ari umugisha kuri twe ubwacu no ku bandi, kubera ko kagira ingaruka ku mico yacu bwite kakaba n’icyitegererezo cyiza ku bandi. Ariko iyo akamenyero kabi kamaze gushinga imizi kagira imbaraga itava mu byimbo kandi kagahindura intekerezo imbata. Niba utarigeze usoma ijambo na rimwe mu bitabo bivuga imigani n’inkuru mpimbano, uzasobanukirwa biruseho igitabo kiruta ibindi, gikwiriye kwigwa kandi kigasobanura ibitekerezo nyakuri birebana n’uburezi bw’ikirenga. Ibihamya by’itorero, vol 6, p.162

Address

Rugombo
Cibitoke

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when WE GUSA:sdac-Munyika posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to WE GUSA:sdac-Munyika:

Share

Category