Kigali24

Kigali24 Always there for you .

🇫🇷 YUBAKIWE URWIBUTSO RW’ICYUBAHIRO MU BUFARANSA, ARIKO AMATEKA YE MURI AFURIKA ARACYATEZA IMPAKAIyo ugeze Place Richebé...
22/08/2026

🇫🇷 YUBAKIWE URWIBUTSO RW’ICYUBAHIRO MU BUFARANSA, ARIKO AMATEKA YE MURI AFURIKA ARACYATEZA IMPAKA

Iyo ugeze Place Richebé, mu mujyi wa Lille mu Bufaransa, uhura n’urwibutso runini rw’umugabo wicaye ku ifarashi, yambaye imyambaro ya gisirikare kandi afite inkota mu ntoki.

Uwo mugabo ni Louis Léon César Faidherbe, wavukiye i Lille mu 1818.

Mu Bufaransa, Faidherbe yibukwa nk’umwe mu basirikare bakomeye bayoboye Armée du Nord mu ntambara y’u Bufaransa na Prussia yo mu 1870–1871. Ariko iyo ugeze ku mateka ye muri Afurika, inkuru irahinduka.

Faidherbe yabaye Gouverneur wa Sénégal inshuro ebyiri, kandi yagize uruhare rukomeye mu kwagura ubutegetsi bw’Abafaransa muri Sénégal no mu gushyiraho imizi y’ubukoloni bw’u Bufaransa muri Afurika y’Iburengerazuba.

Yapfuye mu 1889, maze mu 1896 umujyi yavukiyemo wa Lille umwubakira uru rwibutso rukomeye.

Ariko hari ikintu gitangaje kiri munsi y’ifarashi ye.

Abagore babiri mubona ku ifoto ntabwo bashyizwe aho ku bw’ubwiza gusa.

Umwe ahagarariye umujyi wa Lille, undi agahagararira Amateka, yicaye afite igitabo n’ikaramu. Ubutumwa bw’abubatse urwibutso bwari uko Lille yashakaga ko ibikorwa bya Faidherbe byandikwa kugira ngo bitazibagirana.

Nyuma y’imyaka isaga 100 ariko, amateka ye yatangiye kongera kwibazwaho.

Mu Bufaransa, hari abibaza niba umuntu wagize uruhare rukomeye mu kwagura ubutegetsi bwa gikoloni muri Afurika akwiye gukomeza kugaragazwa mu ruhame nk’intwari.

Umujyi wa Lille wahisemo kutavanaho urwibutso, ahubwo wongeraho ibisobanuro by’amateka ye, harimo n’uruhare yagize mu bukoloni bwa Sénégal.

Uyu munsi rero, umuntu uhagaze imbere y’uru rwibutso ashobora kubona inkuru ebyiri zitandukanye:

🇫🇷 Mu mateka y’u Bufaransa — umusirikare warwaniye igihugu cye.

Mu mateka ya Afurika — umwe mu bagize uruhare mu kwagura ubutegetsi bw’Abafaransa muri Sénégal.

Urwibutso rumaze hafi imyaka 130 ruhagaze i Lille, ariko ikibazo rutera kiracyari gishya:

👉 Ese umuntu wabaye intwari ku gihugu kimwe ariko ibikorwa bye bikagira uruhare mu gukoloniza ikindi gihugu, amateka akwiye kumwibuka ate?

Wowe ubibona ute? Urwibutso nk’uru rukwiye kuguma aho ruri rugasobanurirwa amateka yarwo yose, cyangwa rukwiye kuvanwaho?

📸 Amafoto: Kigali24

Umunyamideli akaba n’umushabitsi Zari Hassan yamaganye abavuga ko ubukire n’iterambere agezeho yabikesheje gusa umutungo...
22/08/2026

Umunyamideli akaba n’umushabitsi Zari Hassan yamaganye abavuga ko ubukire n’iterambere agezeho yabikesheje gusa umutungo yasigiwe n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga.

Soma inkuru irambuye👇
https://kigali24.com/zari-yahakanye-ko-yarazwe-ubukire/

TikTok na sosiyete iyibyara, ByteDance, byemeye kwishyura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika miliyoni 400 z’amadolari, ni ukuvu...
22/08/2026

TikTok na sosiyete iyibyara, ByteDance, byemeye kwishyura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika miliyoni 400 z’amadolari, ni ukuvuga hafi miliyari 590 Frw, kugira ngo birangize ikirego byashinjwagamo kutubahiriza ubuzima bwite bw’abana bakoresha urwo rubuga.

Soma inkuru irambuye👇
https://kigali24.com/tiktok-yaciwe-amande-yakataraboneka/

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igiye kwakira doze 70,000 z’urukingo rwa Ervebo, mu rwego rwo gushaka uko...
21/08/2026

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igiye kwakira doze 70,000 z’urukingo rwa Ervebo, mu rwego rwo gushaka uko hakumirwa icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye by’igihugu.

Soma inkuru irambuye👇
https://kigali24.com/rdc-igiye-kugerageza-urukingo-kuri-ebola/

Adresse

Oslo

Varslinger

Vær den første som vet og la oss sende deg en e-post når Kigali24 legger inn nyheter og kampanjer. Din e-postadresse vil ikke bli brukt til noe annet formål, og du kan når som helst melde deg av.

Kontakt Bedriften

Send en melding til Kigali24:

Snarveier

Del