Mucyowase Fidele

  • Home
  • Mucyowase Fidele

Mucyowase Fidele Gospel musician & call Evangelist

🌟 UKO WABYAZA AMAFARANGA  FACEBOOK YAWE 💰Benshi baribaza bati: “Ese Facebook yakora amafaranga koko?” 👉 Yego birashoboka...
17/10/2025

🌟 UKO WABYAZA AMAFARANGA FACEBOOK YAWE 💰

Benshi baribaza bati: “Ese Facebook yakora amafaranga koko?” 👉 Yego birashoboka, ariko bisaba kubanza kuzuza ibisabwa.

Dore uburyo butandukanye ushobora gukoresha kugira ngo Facebook yawe ibyazwe amafaranga 👇

🪙 1. Facebook Ad Breaks

Uhabwa amafaranga bitewe n’abareba amashusho yawe.
➡️ Ibisabwa: 10,000 abakurikira, 30,000 views mu minsi 60, kandi wubahirize amabwiriza ya Facebook.

🎥 2. In-Stream Ads

Iri ni uburyo bwa Ad Breaks bukoreshwa mu mashusho ya live.

📰 3. Facebook Instant Articles

Uhabwa amafaranga ukoresheje inkuru wandika, Facebook igasangira nawe inyungu.

🤝 4. Branded Content

Ukorana n’ibigo cyangwa brands zitandukanye mu gushyiraho ibicuruzwa byazo (sponsorship).

🔗 5. Affiliate Marketing

Umenyekanisha ibicuruzwa by’abandi, ukabona komisiyo kuri buri cyaguzwe binyuze kuri wowe.

🛍️ 6. Gucuruza ibicuruzwa byawe

Koresha Facebook Shop cyangwa Marketplace ugurishe ibyo ukora cyangwa ibyo ufite.

⚙️ Ibisabwa:

✅ Ufite imyaka 18 kuzamura
✅ Ufite abakurikira bihagije (nibura 10,000 ku Ad Breaks)
✅ Ibirimo byawe byubahiriza amategeko ya Facebook
✅ Ujya ushyiraho ibintu bishya kandi bigakurura abantu

💡 Inama:
• Shyiraho ibintu bifite ireme kandi bitanga inyigisho cyangwa ibyishimo.
• Koresha page y’ubucuruzi (Business Page), si konti isanzwe.
• Komeza kubaka izina ryawe ku mbuga nkoranyambaga.

🔥 Facebook ishobora kuba isoko yawe ya mbere y’amafaranga, mu gihe uyikoresheje neza.

15/10/2025

Yateguwe na Prophet Oghenerefe Ministries

📌Uyu munsi mpagaze imbere yawe, ndavuga ko niteguye kwiyicuza no kureka
icyaha cyose, imirimo y’iyoboka satani n’imirimo y’umubiri.
Mfata umwanzuro kuva ubu wo kugendera mu buringanire no mu isuku y’umutima.
Nafashe icyemezo cyo kugendera mu nzira no mu bushake by’Uwiteka kuva uyu munsi.

📌Mena amasezerano yose, amasezerano yose, n’imyifatanye yose yanditse cyangwa yatangiye hagati yanjye na satani n’abambari be, yaba narabigizemo uruhare nzi cyangwa ntabizi, mbimenagure mu izina rya Yesu.

📌Niyitandukanyije n’amasezerano yose cyangwa imihigo yose yakozwe ku bwanjye, yaba narayizi cyangwa ntagize uruhare, cyangwa ntagize uruhare, mbivemo byose mu izina rya Yesu.

📌Mvuramo amasezerano yose yo mu muryango, amasezerano, cyangwa indahiro mbi zose, yaba zarakozwe n’ababyeyi banjye, ababyeyi babo, cyangwa undi wese mu nkomoko yacu.
Mvuramo ubwo bufitanye isano bwose mu izina rya Yesu.

📌Mena imivumo yose yo mu nkomoko umuryango wacu wagizweho cyangwa uri kuyoborwa nayo.
Niba yaturutse ku ruhande rwa nyogokuru cyangwa se wa data, mbivemo ubu mu izina rya Yesu.

📌Mvuramo iminyago yose ya satani yakorewe binyuze mu nshuti, abakozi dukorana, abo tubana hafi cyangwa abo twamenyanye buhura gusa.
Mbivemo byose mu izina rya Yesu, yaba mbizi cyangwa ntabizi, mbimenagure byose mu izina rya Yesu.

📌Mena amasezerano yose nakoranye na satani binyuze mu kurya, kunywa, gusangira cyangwa gusura ibicaniro bye, yaba narabizi ko ari ibya satani cyangwa ntabizi.
Mbivemo n’ibyo byose mu izina rya Yesu.

📌Ndasohora (ndavuga mvuge) byose byinjiye muri jye bitashyizwe n’Imana.
Byaba ibyo nariye mu buryo busanzwe, cyangwa ibyo nariye mu nzozi, cyangwa byashyizwemo mu buryo bw’umwuka — mbitegetse gusohoka muri jye ubu mu izina rya Yesu.

📌Mena amavumo yose cyangwa uburozi bwose bwashyizwe ku buzima bwanjye n’ubwami bw’umwijima.
Mu izina rya Yesu.

📌Mena amavumo yose cyangwa ibiteganyijwe n’ubwami bw’umwijima ku muryango wanjye.
Mu izina rya Yesu

15/10/2025

AKANTU K'UBWENGE

UMUNTU AJYA AKUNDA KUVUGA NGO BARAMUVUGA AKABABARA MBESE
YE BIBAYE Uko umuntu avuze undi agahita apfa, Imana IKUGENZUYE YASANGA NTABO WISHE ?

Niba utaraguye mu byaha bindi nk'ubusambanyi

Ukaba na we uhora uvugavuga menya ko uri gukatisha tickets zizakumanurayo ndavuga GEHINOMU.

Yak 1:19-21
[19]Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara,
[20]kuko uburakari bw'abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw'Imana.
[21]Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.
Yak 3:5-12
[5]N'ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye.Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n'agashashi gato cyane!
[6]Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n'isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.
[7]Kuko amoko yose y'inyamaswa n'ibiguruka n'ibikururuka n'ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje,
[8]ariko ururimi rwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica.
[9]Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y'Imana,
[10]mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo.
[11]Mbese ye, amazi meza n'akereta yabasha kuva mu isōko imwe?
[12]Bene Data, umutini wabasha kwera imbuto za elayo, cyangwa umuzabibu wakwera imbuto z'umutini? Ni ko n'isōko itabasha kuvamo amazi y'umunyu kandi ngo ivemo n'ameza.


Address


Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Mucyowase Fidele posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Mucyowase Fidele:

  • Want your business to be the top-listed Media Company?

Share