
27/08/2025
🤔👂 MUMINSI 6 GUSA: NIGUTE NAHINDURA UBUZIMA BWANJYE?
🧠 Nta kuvugana uburakari, ntakuburana, ntamagambo y'ubugoryi, ntamakosa, nta kwinaniza, nta kurakara. Byiyemeze ntarwitwazo na ruto🔛 ntuzigere ugaragaza uburakari. Gumana ituze, kandi byose ubikore mu mahoro.
🧘♂️ Fata Iminota icumi ntabindi utekereza, nta gitekerezo na kimwe ufite wibaza(wabyoroheje). Tekereza ibitekerezo bikurimo, ugende ukuramo kimwe kimwe. Ntakintu uzaba wiyumvamo muri iyo minota icumi uretse kumva uri free(wisanzuye). Uzaba wajugunye ibitekerezo byose bibi. Byaba bijyanye na firime, ibyo wabonye muri Telephone iby'abahonyora abandi, n'ibindi. Sigara ntacyo wibaza, wimwenyurire gusa uhumeka gake gake iminota icumi gusa buri munsi.
📝 Fata ikayi wandike ibyereke ibintu bishya byaje mubuzima bwawe bidasanzwe, ndetse nibindi uteganya ko bigiye kubuzamo.
Andikamo amagambo yaba Philosophé usanzwe wumva buri minsi agutera akanyabugabo. Amagambobaca abanyu intege uyirengagize. Andika ubumenyi ufite ndetse nubwo wumva ukeneye ngo unoze ibintu byawe. Isaha imwe kumunsi irahagije.
🛑🫷 Rekeraho kwishidikanyaho.
Hagarika gukoresha amagambo nka Sinabishobora, Ntibishoboka, Ndabibuze, Birangoye, Sinshobira kubikora njyenyine, sinshobora kubyifasha, n'ayandi nk'ayo. Akazi(task) ako ariko kose, inshingano, umushinga cg imirimo iri kukuzaho ikureba, yikorane imbaraga wifitiye ikizere.
🕰️ Panga igihe cyawe kuri buri kintu: Igihe cy'ifunguro, gutembera, kuryama , kubyuka, Kuba hamwe na famillé, gusoma ibihe, siporo, koga, no gukora. Buri kintu gihe isaha yacyo kandi uko wabipanze ugerageze kutabyica. Ntuhushe intego yawe; kubikora bizagufasha rwose.
🍲 Iyirize ubusa rimwe na rimwe. ujye ucishamo nturye ibiryo bikaranze cyangwa bitunganijwe munganda. Kora salade, isupu, imboga rwatsi, n'ibiryo byoroheje byo murugo bitetse neza. Mumafunguro abiri yo kumunsi, rimwe ribe rimeze gutyo. Kurya nijoro ubireke.👇👇