13/12/2025
🔴AMAKURU AGEZWEHO🔴
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones zituruka mu Burundi zagabye ibitero bikomeye mu midugudu ituwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Yavuze ko ibi bitero ku baturage byaturutse mu Burundi byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025.
Kanyuka yashimangiye ko izo ndege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara na drones z’igisirikare biyoborerwa ku butaka bw’u Burundi.
Yagize ati: “Zagabye buhumyi ibitero mu midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge ya Mikenke na Rwitsankuku, hirengagijwe bikomeye amahame shingiro y’itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi.”
AFC/M23 yatangaje ko ibi bitero byari bigambiriye abasivili, byapfiriyemo abarimo abagore n’abana, kandi ko bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Dukurikire kuri