Udukuru Twinkirigito

Udukuru Twinkirigito RWANDAN YOUNG DJ. MUSIC IS MY GUN🤪🔒

20/02/2025

kurunguruka umukozi😂😂😂

17/02/2025

sleeping addict😂😂😂
gusinzira mwishuri

27/06/2024

*Abakunzi ba stories namwe ndaje mbahe aka mini series. Ni akakera abagasomye mwihangane*👇🏽👇🏽👇🏽

INZOZI ZANJYE

Episode 1

Byari bimaze kundambira kubyuka buri munsi
nziko narose umukobwa ntazongera kubona,
umukobwa wabayeho umukiriya wanjye iminota 5
yonyine, akagenda atambwiye uko yitwa kuko
ntabashije kugira ikindi mubwira kirenze kugiciro
Cy' ishyiga. si uko ntari
nabibonye ko ari mwiza nubwo ubwiza bwe yari
abuhuriyeho n'abakobwa benshi, gusa hari
ikidasanzwe yari afite nabyiyumvishemo
nkimubona ari nabyo byatumye mutinya.
kumutinya ndabizi neza ko ntatinyaga ko antera
indobo kuko izo nari maze guterwa zari nyinshi
cyane, abatype nimwe mubizi cyane, ubundi
theory yambere iba mugutereta, uko utereta
abakobwa benshi ninako uterwa indobo nyinshi,
nari maze kwitera abana benshi cyane, nawe
urabyumva ko udashobora kwiyumvisha icyo
natinyaga.
nk'ibisanzwe narabyutse ndoga nambara
utwenda dusanzwe nireba muri mirror mpita
nibwira nti:" Jimmy ni wowe mutype wambaye
neza mumujyi wa Kigali" biragoye kwambara
neza mumujyi wa Kigali gusa biroroshye
kwiyumvamo ko ari wowe wambaye neza
mumujyi wa Kigali, nizere ko mwumvishe icyo
nshaka kuvuga, navuye kumuhima nerekeza
mumujyi ari nako mvugisha buri mukobwa
duhuye, abakobwa ndabakunda ndabizi ariko se
ninde muntu muzima utabakunda, niyo waba uri
ipede hari impamvu imwe yo kubakobwa abo
bakobwa muminsi yashize nibo bavuyemo maman
wawe.... iyo nabaga ngeze neza mumujyi
natangiraga kugenda nigengesereye abantu
benshi bari batangiye kumenya ko ndi umusazi
numvaga nshaka kubereka itandukaniro,
nakomeje kugenda mpura na Eddy inshuti
magara nagiraga aho mumujyi, yakoraga
amatelephone na za machine yari ibogard
kuburyo yitereteraga abakobwa bo mubipangu
gusa, nanjye ubwanjye nari mbizi ko agabanyije
ibintu byo gusohoka yakabaye afite imodoka,
twahuye ari kumwe n'abakobwa babiri bombi
abafashe kurutugu inyuma hari umwe uri
kugenda ari kureba muri téléphone, akinsuhuza
mpita mubwira nti :"ndabona wabaye Shaggy"
aba arasetse cyane arangije ati:"ndimo
ndaprofita icyo kuba umustar wenyine uri umwe
mumujyi bivuze"
"buriya wababeshye ko ari wowe Safi madiba
bajya babona kuri télévision" abakobwa baba
barasetse ndahagarara nitegereza wa mukobwa
warimo achatting kuri phone, yari buzy cyane
kuburyo wari gutekereza ko ari kuganira na The
Ben cg meddy ndangije mba ndamwegereye
ndamwongorera nti:"icyampa ngahinduka uwo
mutype muri guchatting" aba azamuye umutwe
nk'uwikanze, ntiyari yansuhukije nk'abandi muri
make wabonaga atazi n'impamvu bahagaze
yaranyitegereje nanjye ndamwitegereza nk'ufite
gahunda yo kujya kumushushanya nyuma, yari
afite ikibuno kinini nick Minaj ni urugero
rwiza........
Episode 2 loading

09/10/2021

Bantu banjye. Murahari?

14/08/2020

ndabasuhujee...

ndagira ngo mbameshe ko tugiye gutangirana inkuru iryoshyee inkuru y'inkirigito koko. murahari?

26/06/2020

What's on your mind?ndabasuhuje abakurikira iyi page. nshaka kumenya abo turi kumwe, abankurikiye muvuge muti (HELLO) ubundi dukomeze intego yacu yinkuru ziryoshye zagufasha mubuzima bwawe bwa buri munsi

08/09/2019

hello reka nizere ko mumeze neeza hagati Aho dukomeze Aho twari tugeze.babu yakomeje atubwira ati" about bakobwa baraje bicara iruhande rwanjye baganira bigaragara ko Ari i nshuti, nuko umwe muribo arambaza ati " kuki waje kumesa wenyine Kandi mbona abandi bari kumesa Ari benshi? nuko ndiyumvira mbura icyo musubiza nariyemeraga cyane kuburyo numvaga nta mukobwa twavugana . cyokoza yahise abwira uwo mukobwa ati bamfashe kumesa ndabyanga , mpita mbabaza nti" ese mwe mwaje gukora iki ko mbona nta myenda mwaje mwitwaje ngo mumese bansubije ko bari basohotse gusa baje gutembera . twaribwiranye umwe yambwiye ko yitwa SHADIA undi nae ambwira ko yitwa HADIJA . uwitwa SHADIA we yarumukobwa ufite umubiri uringaniye , uwitwa HADIJA we yaraananutse cyane , uwitwa SHADIA we twagiye tuguma kugaanira cyane bigera Aho ntangira kumukunda pe. urukundo namukunze niyo nkuru ngiye kubabwira. naramuku ze ntangira kujya mutinya , uko twavuganaga bitangira kugabanyuka. nagiye mbibwira inshuti ze ngo zingire inama, kumbi uko nakamukunze SHADIA we yarafite undi yakunze sinabimenya. ndabyibuka Ari kuwa 6 tugiye kujya muri BOOM yajyaga iba uwo munsi,nibwo nafashe icyemezo cyo kubimubwira.namutumyeho nkibisanzwe nkuko twajyaga tuganira aranyitaba .ibyakurikiyeho tuzakomezanya ubutaha.mukoze kugira icyumweru cyiza mbasa na comment zaanyu

03/09/2019

iyi nkuru ngiye kubagezaho ninkuru yukuri yuzuye urukundo rwukuri kandi ndabizi ko muzayikunda icyo mbasaba nukudukorera share na comment ndetse mukibuka no gukanda like imana ibakomeze . uyu musore yatangiye ambwira amazina ye ati" nitwa kwizera John Baptist ARko bakunda kunyita BABU yakomeje agira ati" nkumbuye umukunzi wanjye niigeze ibihe byanjye byose nkumbuye iteka uburyo yajyaga andeba aseka anyereka ko anyitayeho,nkumbuye urukundo rwacu iteka uburyo twaganiraga dukina tutitaye kubatubona nkababazwa cyane namsezerano twagiranye ko tutazigera tujya ukubiri ariko ubu nkaba ntazi iherezo . Bantu munkurikiye nagize urugendo rwiza murukundo pe akaba Ari nayo nkuru ngiye kubagezaho.byatangiye niiga mumwaka wa 5 washuri yisumbuye mubyukuri sinajyaga niyumvamo ibintu byo gukundana , mukigo cyacu narumuhungu ukunda kuririmba gusa ARko nubwo nabikundaga nta munyeshuri warubinziho nabaga ndaho ARko nanone nagaragaraga mu makosa cyane .ngaho natorotse ngo nagiye muma cantine yo hanze yishuri .byageze Aho biba bireebire mu kigo cyose nitwa ikirara kubera kwirukanwa inshuro nyinyi muri make nagize isura mbi mubandi ariko njye hagati Aho nabonaga abateretana bimwe bya secondary nkumva ndabaseka cyane ,nari nariigize iniga pe . arko ubwo nari ngeze mu mwaka wa gataanu , haje abanyeshuri bashya muwa Kane no muwa mbere .inkuru yanjye yurukundo itangira ubwo .simbabeshye sinigeze menya uko nageze murukundo yewe sinigeze nkeka ko arirwo ndimo . ubwo twari twagiye kumesa imyenda hanze yishuri kuko mukigo amazi yari yabuze ,nari nicaye ndi kumesa njyenyine niririmbira nubwambere nari mbonye umukobwa antinyutse nkabona aje kumvugisha pe ubundi sinajyaga mbiteza nabo ntibanyiteezaga , nagiye kubona mbona haje abakobwa babiri baza hamwe nari nicaye ndi kumesa nuko bicara iruhande rwanjye... ndabasaba comment 30 gusa ubundi tugakomeza munakora share imana ibandindire hagati Aho twibaza byaje kugenda gute kuri BABU see you

04/01/2018

ndabna comment zanyu zicumbagira ariko dukomeze.duheruka peter abaza Christina niba afte umuhungu bakundana mu kigo.
Christina: kubera iki umbajije icyo kibazo?
peter: Niko nshaka kubimenya gusa nta birenze.
Christina: yego ndamufite ariko ibyanjye nae MBA mbona bitarimo neza.
peter: yaee ndumva ari hatari.
maze ubwo bakomeje kugenda baganira bagera mu kigo ikiganiro cyari cyaryoshye.maze mugusezeranaho peter asaba Christina NGO bajye bahura kenshi baganire, Christina nawe arabyemera.bongeye guhura hashize iminsi ine , etude ya nimugoroba irangiye bagiye kuryama. maze peter afata akaboko Christina ati' nakunze umukobwa bwa mbere nkeka ko ariwe mwiza muri iyi, ariko woe kuva watangira kuganira nanjye kugeza iyi saha.ndumva umaze gufata buried gice cyumubiri wanjye.aka gace nkandikanye ibitotsi mbiseguyeho, ariko namwe muba mwatinze kuzuza comment 30.dutegereze uburyo Christina azakiira aya magambo ya peter

Address

56st
Kigali

Telephone

+250780460953

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Udukuru Twinkirigito posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Udukuru Twinkirigito:

Share