breakingnews.id

breakingnews.id breakingnews.id is a social website which aims at promoting Rwandan social life through Entertainment and culture.

Rwandan singer Ariel Wayz will be the only female performer at this year’s MTN Iwacu Muzika Festival, where she says she...
18/06/2025

Rwandan singer Ariel Wayz will be the only female performer at this year’s MTN Iwacu Muzika Festival, where she says she’s ready to represent Rwandan female artists with pride. This marks her first appearance in the renowned music festival. Speaking during a press briefing held on Tuesday, June 17, 2025, which aimed to update the public on the festival’s preparations, she expressed her excitement and readiness....

Rwandan singer Ariel Wayz will be the only female performer at this year’s MTN Iwacu Muzika Festival, where she says she’s ready to represent Rwandan female artists with pride.This marks her first …

breakingnews.id Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa abaturage, kuri ...
17/06/2025

breakingnews.id

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa abaturage, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamanea 2025, yafashe abantu 13 bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Abakekwaho uko 13 bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera na Jali, aho bakekwaho gutega abaturage bakabambura ndetse bakanabakomeretsa abandi bakiba amatungo n’imyaka mu mirima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Imvaho Nshya ko mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Bwiza hafatiwe abantu 10 bakekwaho ubujura bw’amatungo, bakaniba imyaka mu mirima.

Akomeza agira ati: “Amakuru yo kubafata yatanzwe n’inzego za ho zibanze ndetse n’abaturage, aba bajura bakaba bari ba ruharwa kuko bari bamaze igihe bashakishwa ariko kubera kwihisha batinda gufatwa, aba bafashwe nyuma yaho mu cyumweru gishize muri uyu Murenge hari hafatiwe abandi bajura 7.”

CIP Gahonzire avuga ko ahandi hafatiwe abajura ari mu Murenge wa Jali, mu Kagali ka Buhiza, ahafatiwe abakekwaho ubujura 2.

Ati: “Aba twabafashe nyuma yuko baraye bateze umugore witwa Mukakabanda Beatha w’imyaka 53 bamwambura telefone yo mu bwoko bwa techno bakaba bafashwe bafite inkoni n’ibyuma.”

Yavuze ko aba bafashwe nyuma ya ho ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 16 Kamena, nabwo muri uyu Murenge hari hafatiwe undi musore na we wari wateze abaturage babiri arabambura ndetse aranabakomeretsa.

Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko ibikorwa byo gufata abandi bakekwaho ubujura bakoranaga, bikomeje.

Abafashwe bafungiye kuri stasion ya Ndera na Jali kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho gukora.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, agaragaza ko Polisi y’ u Rwanda itazihanganira umujura cyangwa undi muntu wese ukora ibyaha.

Ati: “Abaturage barasabwa kwirinda gukora ibyaha cyane cyane ibyaha bihungabanya umutekano n’umudendezo by’Abaturarwanda.”

Polisi yibutsa abaturage bo mu Mujyi wa Kigali gukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakekwaho kuba abajura, no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.

breakingnews.id Abasirikare 108 bo mu bihugu 20 bagiye gusoza amasomo ajyanye n'imiyoborere, bari bamaze umwaka b**a mu ...
16/06/2025

breakingnews.id

Abasirikare 108 bo mu bihugu 20 bagiye gusoza amasomo ajyanye n'imiyoborere, bari bamaze umwaka b**a mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Abagiye gusoza amasomo ni icyiciro cya 13, kigizwe n'abaturutse mu bihugu 19 byo muri Afurika n'abo muri Jordanie.

Barimo Abanyarwanda 82 bo mu Ngabo z'u Rwanda, Polisi y'Igihugu na RCS na ho abanyamahanga ni 26.

breakingnews.id Polisi y'Umujyi wa Kigali yatangaje ko ahagana Saa munani z'igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kam...
16/06/2025

breakingnews.id

Polisi y'Umujyi wa Kigali yatangaje ko ahagana Saa munani z'igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, yarashe umuntu ukekwaho ubujura, aho yasanganywe ibyangombwa birimo n'iby'umunyamakuru.

Ibyo byabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Karama mu Mudugudu wa Byimana. Umurambo w'uwarashwe wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

breakingnews.id Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, uherutse kugirira uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazu...
15/06/2025

breakingnews.id

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, uherutse kugirira uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba, yashimye imishinga itandukanye yasuye irimo n’imibereho myiza u Bwongereza buteramo inkunga.

U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.

breakingnews.id King James yabaye umuhanzi wa Karindwi watangajwe muri MTN Iwacu Muzika Festival.Niwe muhanzi Mukuru uza...
13/06/2025

breakingnews.id

King James yabaye umuhanzi wa Karindwi watangajwe muri MTN Iwacu Muzika Festival.

Niwe muhanzi Mukuru uzajya usoza ibi bitaramo. Ni ubwa mbere abyitabiriye.

.id Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Fatakumavuta afungwa imyaka 2 n'igice ndetse n'ihazabu ya 1,300,000Rwf...
13/06/2025

.id

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Fatakumavuta afungwa imyaka 2 n'igice ndetse n'ihazabu ya 1,300,000Rwf nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibuhuha, no gukangisha gusebanya n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Ibindi byaha yaregwaga ntabwo bimuhama.

15/03/2024

Morning HOT news : Nagirango mungire inama ndubatse mfite umudamu n’abana 2, hari inshuti yanjye magara twakuranye nawe nuko arubatse afite abana2, muminsi yashize rero yagiye kwiga hanze amaze imyaka 3. Kuva yagenda yansabye ko hari utubazo two murugo najya mufasha nko kuvuza abana be mbese n’utundi nk’utwo duto duto. Ejo bundi rero umugore we yarampamagaye ambwira ko anshaka byihutirwa njyayo, ati nukuri mfite ikibazo umubiri umereye nabi imyaka 3 narihanganye ariko ndumva byanze kandi sinshaka kubasebya njya mubagabo hanze, ati ni wowe numva nizeye ko wamfasha ati kandi nkumva byaba ibanga ryacu. Mungire inama ni inshuti z’umuryango wanjye za hafi, kumwemerera naba nsenye ingo 2, kumuhakanira kandi nabwo nkumva byambabaza ngiye numva cg mubona muri izo ngeso, mumfashe mungire inama. Murakoze.

15/03/2024

:
Rusizi: Mu rugo rwa Mudugudu hagaragaye inzoka y’amayobera

Ishashi irimo inzoka ihambiriye ku mbeba byose bikiri bizima,byagaragaye mu rugo rw’umukuru w’Umudugudu byabereye abaturage amayobera, bikekwa ko ari amarozi.
✍🏻 HOT news

15/03/2024

:
Gicumbi: Yasize umwana mu nzu agarutse asanga yaheze umwuka

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, umubyeyi yasize umwana w’imyaka ibiri mu nzu yari yasizemo imifuka ibiri y’amakara yari amaze kwarura, nyuma aza kwihembera araka bituma umwana abura umwuka birangira yitabye Imana.
✍🏻 HOT news

15/03/2024

:
Muhanga: Umukozi wa REG yishwe n’amashanyarazi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwamnariro, Akagari ka Rusovu, Umurenge wa Nyarusange saa moya n’iminota mirongo ine zijoro.

Ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo wari ukiri hejuru ku ipironi.
✍🏻 HOT news

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Tim...
22/02/2024

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy’ubukerarugendo n’iwabo w’ingagi zo mu Birunga.Yakoresheje iminota 23 n’amasegonda 31.

Address

Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when breakingnews.id posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share