13/09/2025
Yitanzeho urugero, Fifi Raya yashimangiye ko ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje gusya itanzitse mu muziki
13-09-2025 - saa 15:35, Nsengiyumva Emmy
Umuraperi Fifi Raya yitanzeho urugero ashimangira ko ruswa ishingiye ku gitsina igisya itanzitse mu muziki w’u Rwanda, iyi ikaba imwe mu mpamvu we yemeza ko idasiba kugabanya abakobwa babarizwa muri uru ruganda.
Ibi ngibi uyu mukobwa uherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Kill it’ yakoranye na Bull Dogg, yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Byakunze kuvugwa ko mu muziki harimo ruswa ishingiye ku gitsina bamwe bagatunga agatoki abasore n’abagabo babarizwa muri uru ruganda kuba bakunze gusaba kuryamana n’abakobwa baba babasaba serivisi z’ibyo bakora mbere yo kuzibaha.
Hari n’abahamya ko bitandukanye no mu myaka yashize, ubu ruswa ishingiye ku gitsina yatangiye kugabanya umurego.
Fifi Raya yitanzeho urugero, yahamije ko iki kibazo kigihari ndetse gikomeye icyakora ahamya ko ari ah’abakobwa binjira mu muziki kuba maso bakirinda kugwa mu mitego y’ababibashoramo.
Avuga kuri iki kibazo Fifi Raya yabanje kugaragaza ko atari umwihariko wo mu muziki kuko bisanzwe bibaho no mu buzima busanzwe.
Ati “Ntekereza ko ibyo bintu biba bigeze ahantu h’uko atari mu muziki gusa, ahubwo no mu buzima busanzwe.”
Uyu mukobwa ahamya ko uretse kuvuga ngo bibaho na we ubwe yagiye ahura n’ingero nk’izi inshuro nyinshi.
Ati “Ni ibintu byambayeho inshuro nyinshi, ni indwara yeze hose mu muziki yaba ku batunganya indirimbo, n’abandi benshi. Iyo udafite ubushobozi ni bwo bakugiraho ijambo.”
Fifi Raya yagaragaje ko kimwe mu bintu bishobora gufasha umwana w’umukobwa agomba kubanza gushaka amafaranga ndetse akumva ko ibyo ashaka agomba kubyishyura.
Uyu mukobwa ahamya ko inshuro nyinshi byagendaga bimubaho, icyakora aho kugwa muri uwo mutego we akajya gushaka amafaranga akongera guhura n’uwo yasabaga serivise afite ibyo kumwishyura.
Ati “Njye rero iyo bimbayeho, ndakureka nkajya gushaka amafaranga ushaka na we nkaza ukampa serivisi ngushakaho.”
Fifi Raya ahamya ko inshuro nyinshi iyo wishoye mu ngeso zo gutanga ruswa ishingiye ku gitsina, birangira icyo ukuyemo ari agahinda gakabije kurusha kwishimira ibyo wagezeho unyuze muri iyo nzira.
Uyu mukobwa wemeza ko kwihagararaho hari ibyo byamuhombeje, ahamya ko mu by’ukuri byibuza uyu munsi abayeho yishimye.
Ku rundi ruhande, Fifi Raya ahamya ko ruswa ishingiye ku gitsina iri mu bintu bigabanya umubare w’abana b’abakobwa bakora umuziki kuko abenshi iyo bahuye na byo bahitamo kuwureka.