28/10/2024
Ikiboko - Tumenye amateka y'ikiboko👇
Ikiboko cyashyizweho n'Ubutegetsi bw'abakoloni b'Ababiligi mu Itegeko (Ordonnance-Loi) N° 3/15 ryo ku wa 21/3/1917 ryashyiragaho amabwiriza agenga akazi.
Cyari kigizwe n’inkoni zakubitwaga abaturage babaga batubahirije amabwiriza y’abakoloni agenga akazi.
Nyuma byarenze akazi ahubwo ikiboko kigakoreshwa ku mpamvu iyo ari yo yose ku buryo hari abaturage bahungaga ingo zabo n’Igihugu bahunga gukubitwa ikiboko.
Abanyururu bo bakubitwaga ibiboko buri munsi kubera gusa ko bafunze kandi gufungwa ubwabyo ari igihano.
Mu ntangiriro, umubare w’inkoni zigize ikiboko umuntu yagombaga gukubitwa wagenwaga n’umutegetsi ufashe icyo gihano.
Nyuma umubare wazo washyizwe ku nkoni 25, wongera kugabanywa ugera kuri 12; hanyuma 8 usoreza kuri 4 kugeza kivanyweho muri 1951, Umwami Rudahigwa amaze kumvisha abakoloni ububi bwacyo.
Ayo yari amateka y'ikiboko cyakoreshejwe n'Ababiligi mu gutoteza Abanyarwanda no gusenya ubumwe bwabo.