Nexus News Network

Nexus News Network Nexus News Network (NNN) is a private Rwanda-based company that provides Media and other related services.

🚴UCI2025🚴Imihanda izakoreshwa ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare.Hazasiganwa abagore bari munsi y’imyaka 2...
24/09/2025

đźš´UCI2025đźš´

Imihanda izakoreshwa ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Hazasiganwa abagore bari munsi y’imyaka 23 . Gahunda ni imwe yo gukomeza gufana igare.

Muzaze tubashyigikire muri benshi nkuko bisanzwe ku mihanda bazakoresha ndetse no kuri KCC-Kigali Heights aho bazahagurukira akaba ari na ho basoreza.

Imihanda izafungwa: Kuva 11h00 kugeza 16h45.

Ikirego cya Muganga Chantal urukiko rwagitesheje agaciro.Muganga Chantal yategetswe n'urukiko kwishyura Dr. Nsabimana Er...
24/09/2025

Ikirego cya Muganga Chantal urukiko rwagitesheje agaciro.

Muganga Chantal yategetswe n'urukiko kwishyura Dr. Nsabimana Erneste ibihumbi 500,000 ku bwo kumushora mu manza ndetse n'ibihumbi 500,000 by'igihembo cya avoka, yose hamwe akaba miliyoni 1 Rwf.

Ni nyuma y'uko basanze ikirego yari yatanze ashinja Dr. Erneste kumubeshya ko azamurongora, bikaza kurangira ashatse undi mugore kandi yari yaramuhaye isezerano ko ari we bazabana, urukiko rukaba rwanzuye ko nta shingiro gifite.

Umwarimu wo mu Karere ka Rubavu, wigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu akurikiranyweho gutekera imitwe ababyeyi babir...
24/09/2025

Umwarimu wo mu Karere ka Rubavu, wigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu akurikiranyweho gutekera imitwe ababyeyi babiri akabarya amafaranga ibihumbi 100 Frw abizeza kubashakira amashuri y’abana muri GS Busasamana, n'abarimu batanu yariye ibihumbi 730 Frw abizeza kubakira inguzanyo ya "Gira iwawe".

đźš´UCI2025đźš´Menya hakiri kare imihanda izakoreshwa ejo tariki 24 Nzeri 2025 mu masiganwa ya Shampiyona y'Isi y'amagare UCI2...
23/09/2025

đźš´UCI2025đźš´

Menya hakiri kare imihanda izakoreshwa ejo tariki 24 Nzeri 2025 mu masiganwa ya Shampiyona y'Isi y'amagare UCI2025.

🔴 IMYIDAGADURO 🔴Davido yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa Recording Academy (Grammy Awards)Umuhanzi w’icyamamare wo mur...
23/09/2025

đź”´ IMYIDAGADURO đź”´

Davido yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa Recording Academy (Grammy Awards)

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yatangajwe ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya wa Recording Academy, izwi cyane kubera gutegura ibihembo bya Grammy Awards.

Kwinjira muri iri huriro ry’inzobere mu muziki bimuhaye uburenganzira bwo gutora no kugira uruhare mu matora y’abahatana muri ibi bihembo bifatwa nk'ibikomeye kurusha ibindi ku isi.

Ibi byafashwe nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwa Davido ndetse n’intsinzi ku ruhando rwa Afrobeats muri rusange, kuko bikomeza kwemeza uruhare rwe mu guteza imbere umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

🔴 IMYIDAGADURO🔴Nyuma y’amasaha make hagaragaye amashusho ya Teta Sandra ashwanye n’umuhanzi Weasel, imodoka ye yahise im...
23/09/2025

đź”´ IMYIDAGADUROđź”´

Nyuma y’amasaha make hagaragaye amashusho ya Teta Sandra ashwanye n’umuhanzi Weasel, imodoka ye yahise imenagurwa bikekwa ko ari ikibazo cy’uburere.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, hagiye hanze andi mashusho yafatiwe mu rugo rw’umunyamakuru uzwiho gutegura ibitaramo. Muri ayo mashusho, Teta Sandra na Weasel bongera kugaragara mu ntonganya zikaze.

Teta yagaragaye afite icupa mu ntoki asa n’ushaka kurikubita Weasel, ariko abantu baramufata. Mu majwi yumvikanye arimo umujinya mwinshi, Teta yasabaga ibisobanuro agira ati: “Namukoze iki? Namukoze iki?”

Izi mvururu zo muri uru rugo zimaze iminsi itari micye kuko byagiye bikunda kugarukwaho mu bitangazamakuru.

đź”´AMAKURUđź”´Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yateguje ko igiye gukora ibarura ry'Abahanzi mu Gihugu hose ri...
22/09/2025

đź”´AMAKURUđź”´

Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yateguje ko igiye gukora ibarura ry'Abahanzi mu Gihugu hose rizatangira tariki 22 Nzeri kugeza 15 Ukwakira 2025.

Abibaruza barasabwa kuzitwaza indangamuntu zabo kuri site z'ibarura.

🔴 IMYIDAGADURO 🔴Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya wirutse mu bakobwa agakundana n’uwo ashatse akanga ...
22/09/2025

đź”´ IMYIDAGADURO đź”´

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya wirutse mu bakobwa agakundana n’uwo ashatse akanga uwo ashatse, yagiriye abagabo inama yo kubaha imibiri yabo no kurinda ubutunzi bakirinda kwijandika mu nkundo n’abakobwa beza.

Avuga ko kugira umukunzi umwe aribyo byiza akaba abihurizaho n’abandi benshi bo bavuga ko kugira umukunzi 1 ari isuku.

đźš´ UCI2025đźš´Dore uko gahunda y'umunsi Wa Kabiri wa Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare ihagaze. > 10'35AM: Abagore bar...
22/09/2025

đźš´ UCI2025đźš´

Dore uko gahunda y'umunsi Wa Kabiri wa Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare ihagaze.

> 10'35AM: Abagore bari munsi y'imyaka 23 baratangira gusiganwa mu cyiciro cya Individual Time Trial (ITT).

> 13'35PM: Abagabo bari munsi y'imyaka 23 baratangira gusiganwa mu cyiciro cya Individual Time Trial (ITT).

⚠️ Imihanda ikoreshwa mu Isiganwa iraba ifunze kuva 08'30AM kugera 16'15PM

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Umudepite w'u Bubiligi witwa Lydia Mutyebele Ngoi,...
22/09/2025

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Umudepite w'u Bubiligi witwa Lydia Mutyebele Ngoi, wanditse ku mbuga nkoranyambaga anenga ko u Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare UCI Road World Championships 2025.

Source:

đź”´  POLITIKI đź”´Kuri iki gicamunsi, Perezida Paul Kagame yitabiye Azerbaijan Grand Prix iri kubera I Baku, ahari ikibuga cy...
21/09/2025

đź”´ POLITIKI đź”´

Kuri iki gicamunsi, Perezida Paul Kagame yitabiye Azerbaijan Grand Prix iri kubera I Baku, ahari ikibuga cya Formula 1.

đźš´UCI2025đźš´Remco Evenepoel ukomoka mu gihugu cy'Ububiligi niwe wegukanye Ikamba umwanya wa mbere mu cyiciro cya Men's Elit...
21/09/2025

đźš´UCI2025đźš´

Remco Evenepoel ukomoka mu gihugu cy'Ububiligi niwe wegukanye Ikamba umwanya wa mbere mu cyiciro cya Men's Elite Individual Time Trial mu bagabo.

Isi yose yari ihanze amaso Umunya Slovaniya Tadej Pgacar ufatwa nk'umunyonzi wa Mbere kw'Isi wanizihizaga isabukuru y'amavuko kuri uyu munsi ariko byasoje abaye uwa Kane ntiyagira igihembo na Kimwe yegukana.

📸

Address

Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Nexus News Network posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category