26/06/2026
Wowe ubona kongera ibiyaga by'ibikorano mu Mujyi wa Kigali fifite akahe kamaro?
🇷🇼
1. Bifasha kugabanya Imyuzure no Kurinda Ibikorwaremezo.
Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeza kwaguka, Inzira z'amazi zigenda zigabanuka ndetse akanabura uko yinjira mu butaka kubera ibikorwa remezo cyane cyane iby'ubwubatsi.
Ibiyaga by'ibikorano bifasha mu kwakira no kubika ayo mazi, bikagabanya imyuzure ishobora kwangiza imihanda, inzu n'ibindi bikorwaremezo.
2. Bifasha mu guteza Imbere Ubukerarugendo mu Mujyi*
Ibiyaga bikorano bishobora guhinduka ahantu nyaburanga hakurura abakerarugendo baturutse hanze y'igihugu n'ab'abimbere mu gihugu baturutse mu bice bitandukanye.
Iyo byubatswe neza kandi bikikijwe n'ubusitani, inzira zo gutemberamo n'ibindi bikorwa byo kwidagadura, bishobora kuba kimwe mu byiza bikururira abantu gusura Umujyi wa Kigali no kuwugumamo igihe kirekire.
3. Bifasha mu kwita ku bidukikije no Kongera Ibinyabuzima.
Ahantu hari amazi hakurura inyoni, ibimera n'ibindi binyabuzima, bigafasha mu kubaka urusobe rw'ibinyabuzima mu Mujyi cyane ko mu Mijyi haba hari ibyago byinshi byo gukeendera k'urusobe rw'ibinyabuzima.
Ibi bifasha Kigali gukomeza kuba umujyi uha agaciro ukanarinda ibidukikije kandi ugatanga ahantu heza abaturage bashobora kubonera ibyiza kamere.
4. Bifasha mu kuzamura Ubukungu n'Ishoramari by'Umujyi n'iby'igihugu.*
Mu bice byinshi ku isi, ahari ibiyaga byitaweho neza hakurura ibikorwa by'ubucuruzi birimo amahoteli, restaurants, cafés n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro.
Ibi bitanga imirimo mishya, bikinjiriza abaturage kandi bikongera agaciro k'imitungo iri muri ako gace. Kwiyongera kw'ibiyaga mu Mujyi rero bituma ubukungu mu byiciro bitandukanye bwiyongera.
5. Bifasha mu guteza mbere imibereho myiza y'abaturage.
Ibiyaga n'ibice bibikikije bishobora kuba ahantu abaturage baruhukira, bakorera siporo cyangwa baganirira.
Mu buzima bwihuta bwo mu mujyi, kugira ahantu hatuje hafite amazi n'ibimera bifasha abantu kugabanya umunaniro no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no ku mubiri.
Binatanga kandi umwuka mwiza wo guhumeka bikagabanya ibyago byo kwandura indwara ziterwa no guhumeka umwuka w