Umunota News

Umunota News Umunota igamije gukomeza Abanyarwanda mu buryo bwihuse mu byiciro byoseby’ubuzima.

Umunota, isoko yawe y’amakuru mu gihe cy’umunota umwe, igamije guhindura uburyo amakuru avugwa kandi agasomwa mu Rwanda no hanze y’u Rwanda

Umunota.com ni urubuga rushya rukoreshwa mu gutanga amakuru, yihariye kandi yihuse mu Kinyarwanda. Umunota, isoko yawe y’amakuru mu gihe cy’umunota umwe, igamije guhindura uburyo amakuru avugwa kandi agasomwa mu Rwanda no hanze y’u Rwanda

Umunota.com ni urub

uga rushya rukoreshwa mu gutanga amakuru, ruvuga cyane ku makuru y’u Rwanda, rugatanga amakuru yihariye kandi yihuse mu bice bitandukanye mu Kinyarwanda.

🚨AMAKURU MASHYA🚨 Ruboneka Jean Bosco ukinira APR FC watsindiye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu mukino ikipe ye yatsinzemo...
08/11/2025

🚨AMAKURU MASHYA🚨

Ruboneka Jean Bosco ukinira APR FC watsindiye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu mukino ikipe ye yatsinzemo Rayon Sports ibitego 3-0, yageneye ibihumbi 100 Frw, umwana ufite ubumuga bw’ingingo, Nizeyimana Théoneste wawukurikiye.

Nizeyimana Théoneste aherutse gusurwa na Minisiteri ya Siporo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru w’Abafite Ubumuga "RAFA", aho yagenewe ibikoresho bitandukanye.

07/11/2025

🚨AMASHUSHO🚨

Niyifasha Didace, ukorera kuri Radio Inkoramutima yahembwe nk’Umunyamakuru Mwiza w’Umwaka wa 2025 mu Rwanda.

Niyifasha yahawe sheki ya miliyoni 7 Frw nyuma yo guhiga abandi mu marushanwa ngarukamwaka y’abanyamakuru b'indashyikirwa mu gukora inkuru n’ibiganiro byiza.

07/11/2025

🚨AMASHUSHO🚨

Ingabire Marie Immaculée, uheruka kwitaba Imana ni we wahawe igihembo cy'Umunyabigwi mu itangazamakuru “Lifetime Achievement Award” mu birori byo guhemba Abanyamakuru bahize abandi mu Rwanda mu 2025.

Ibi birori byabereye muri Camp Kigali, kuri uyu wa Gatanu, byahujwe no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Aharimo kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ibicuruzwa byinjizwa mu Bushinwa, rizwi nka ‘China International Import Ex...
07/11/2025

Aharimo kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ibicuruzwa byinjizwa mu Bushinwa, rizwi nka ‘China International Import Expo, CIIE 2025', u Rwanda rurimo kwakira Inama yo guteza imbere ishoramari yitabiriwe na sosiyete zo mu Bushinwa zirenga 200.

Iyi nama itanga urubuga rwo gusobanukirwa byinshi ku ishoramari ry’u Rwanda, gushakisha ubufatanye bushya no kwerekana amahirwe y’ishoramari agenda yiyongera mu gihugu.

Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwand...
07/11/2025

Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwami wa Eswatini, iherereye i Lozita, ku wa Kane, tariki 6 Ugushyingo 2025.

Mu biganiro byawukurikiye, Umwami Mswati III na Col (Rtd) Ndamage , bakomoje ku kongerera imbaraga umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Eswatini, ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.

Ihuriro Ngarukamwaka rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Aban...
07/11/2025

Ihuriro Ngarukamwaka rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

Iri huriro ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo Ngenga cy’Ukubaho kwacu”, igiye kuganirwaho ku nshuro ya 7, mu rwego rwo gukomeza gukangurira Abanyarwanda bose, abakuru n’abato kumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ihuriro rya 18 rirabanzirizwa n’Inteko Rusange n’Umwiherero by’Abanyamuryango ba Unity Club kuri uyu wa Gatanu, ribera mu Intare Conference Arena, i Rusororo.

"Muzatange ibishoboka kuri uriya mukino. Turabizi ko mufite ubushobozi kandi ubuyobozi bubari inyuma."Umugaba Mukuru w’I...
07/11/2025

"Muzatange ibishoboka kuri uriya mukino. Turabizi ko mufite ubushobozi kandi ubuyobozi bubari inyuma."

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye APR FC mu myitozo yitegura umukino w’umunsi wa 7 wa Shampiyona izakiramo Rayon Sports, ku wa Gatandatu, asaba abakinnyi kwitwara neza no gutsinda.

Address

KG 688 Street
Kigali
00000

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Umunota News posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Umunota News:

Share