11/09/2026
Kuri uyu wa Gatanu, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n'iza Tanzania (TPDF) basoje Inama ya 16 y’Abayobozi b'Ingabo bashinzwe Umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Iyi nama yabereye mu Karere ka Nyagatare, kuva tariki 9 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026.
Impanze zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza kubungabunga umutekano usesuye ku mupaka uzihuza.