24/04/2025
:
Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa muri RDC, Cardinal Fridolin Ambongo, yavuze ko kuba Congo Kinshasa idafite amahoro ntaho bihuriye n’u Rwanda nk’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukunze kubivuga.
Mu butumwa yatanze kuri Pasika tariki ya 20 Mata 2025, Cardinal Ambongo yagize ati “Turabizi neza cyane ko igihugu cyacu kiri mu bubabare ndengakamere, kirarembye. Kandi iyo indembe iri mu bihe bya coma, biba bigoye kumenya ahazaza hayo. Uyu munsi Congo iri muri ibyo bihe by’indembe iri muri coma.”
Cardinal Ambongo yasobanuye ko impamvu ya mbere izwi na bose yatumye RDC imera nk’umurwayi uri muri coma ari isahurwa ry’umutungo kamere wayo urimo amabuye y’agaciro, rikorwa n’ibigo by’ibihugu bikomeye.
Yagize ati “Tuzi impamvu nyamukuru yatumye igihugu cyacu kijya muri ibi bihe bya coma. Impamvu buri wese azi kandi yisubira, yumvikana ku miyoboro yose ya radiyo, televiziyo, ahantu hose iravugwa. Ni ubugugu bw’ibigo binini by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’ibihugu binini bishaka umutungo udatunganyije, amabuye, amashyamba n’amazi ya Congo kugira ngo bibyikoreshereze.”