01/06/2026
Urukiko mpuzamahanga rwafashe umwanzuro ko u Bwongereza butazishyura u Rwanda miliyoni z’amapawundi bwari busabwa nyuma y’iseswa ry’amasezerano yerekeye kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, gahunda yahagaritswe na Keir Starmer akimara kujya ku butegetsi.
Guverinoma y’u Rwanda yari yareze u Bwongereza isaba amafaranga arenga miliyoni 100 z’amapawundi (£100m), ivuga ko bwishe ibikubiye muri ayo masezerano.
Aya masezerano yari yarashyizweho umukono na guverinoma y’Abakonserivateri yari iri ku butegetsi mbere, agamije ko u Bwongereza bwajya bwishyura u Rwanda kugira ngo rwakire abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu rubanza rwamaze iminsi itatu ruburanishirizwa mu Buholandi, abanyamategeko bahagarariye u Bwongereza bavuze ko byari bisanzwe kandi byumvikana ko gahunda yahagarikwa ubwo Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryageraga ku butegetsi, kandi ko nta yandi mafaranga yagombaga kwishyurwa.
Banahakanye ko u Bwongereza bwarenze ku ngingo z’amasezerano.
Bagize bati: “U Rwanda nta burenganzira rufite bwo guhabwa indishyi cyangwa ibindi rwari rusaba.”
Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, yari yabwiye urukiko ko igihugu cyakoresheje amafaranga menshi mu gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, ariko ko u Bwongereza bwaje kwikura muri ayo masezerano butubahirije inshingano zabwo zemewe n’amategeko.
Yanavuze ko u Bwongereza butigeze bubanza kumenyesha u Rwanda ko bugiye guhagarika ayo masezerano, ahubwo abayobozi b’u Rwanda babimenye babisomye mu bitangazamakuru.
_____________
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu zose .
Dukurikire kandi Kuri StarTimes Channel: 127 na Free to Air.