22/06/2026
Umugabo umwe yagiye kwiyogoshesha noneho igihe barimo bamwogosha atangira kugirana ikiganiro n'uwamwogoshaga.
Nuko uwamwogoshaga aba aravuze ati"ariko u*i n'ikindi? Ngewe ntabwo nemera ko Imana ibaho"
Uwagiye kwiyogoshesha agwa mu kantu ati"kubera iki se kandi?"
Uri kumwogosha ati"Mbese niba Imana ibaho kuki habaho intambara n'ibibazo byinshi ku isi, abantu bakabaho nabi cyane, iyaba ibaho yagakwiye kuba ibikemura tukabaho neza"
Uwagiye kwiyogoshesha arituriza, maze bamaze kumwogosha arasohoka arigendera.
Amaze kugenda urugendo ruto abona umugabo wahirimbiye ufite umusatsi washokonkoye n'ubwanwa busa nabi nuko ahita agaruka yiruka cyane ahamagara wawundi wamwogoshaga ati"Uzi n'ikindi? Nsanze n'abogoshi batabaho"
Wawundi wamwogoshaga ati"ariko ndi umwogoshi maze no kukogosha?"
Wawundi bari bogoshe ahita amwereka wa mugabo aramubaza ati"none niba abogoshi babaho kuki uriya mugabo asa kuriya?"
Umwogoshi aramubwira ati"nonese nagenda nkamufata, nkamwogosha ku mbaraga?"
Nuko wawundi bari bogoshe aramubwira ati"n'Imana ni uko imeze, ntabwo izigera ifata umuntu ku mbaraga ngo ayisange imugirire neza, ariko uwayisanze ikamugirira neza azakubwira ko ibaho"
Nitudasanga Imana, ntabwo izadutwaza imbaraga ngo itugire abayo maze itugirire neza, tuzahora tuvuga ko Imana itabaho, ariko nituyisanga tuzahora tuvuga ibyiza byayo ndetse ko ibaho.
--
Niba ukunda inkuru nk'izi mu buryo bw'amashusho, kurikira account ya ku rubuga rwa NiHabit ubone n'izindi nyinshi.