22/07/2024
Nitwa Aline ndi umukobwa uri hagati y'imyaka 20_25. Ndibana muri Ghetto hashize icyumweru nandukanye na murumuna wange, Kandi twari tumaranye imyaka ibiri tubana.
Muri 2020 narangije amashuri yisumbuye maze ntangira gushakisha uko ubuzima bwagenda neza dore ko ubushomeri buba Ari hatari. Ubwo murumuna wange yari agiye kujya mu mwaka wa gatanu. Ngewe na murumuna wange twabanaga mu nzu Aho nari narakodesheje hafi yikigo Aho murumuna wange yigaga ataha.
Naje kubona akazi ko gukora muri Saloon Aho natunganyaga imisatsi naje kuhahurira n'umusore ansaba ko twakundana maze ndabyemera ,nyuma y'amezi abiri twahise dutangira kubana dore ko nawe yibanaga maze araza turabana. Murumuna wange yahise ahindura ikigo dore ko nari maze kubona amafaranga ahagije yo kumurihira boarding school akajya yiga abamo naho nge nkibanira na Cher wange mushya nari maze kubona.
Imyaka niyatinze murumuna wange nawe aba arasoje hanyuma tubana nawe Aho nabaga na Cher wange ubwo nange natangiye kwihugura mu ishuri ryigisha imyuga ijyanye no gutunganya imisatsi ninzara. Umunsi umwe ntazibagirwa naratashye nsanga Cheri wange na murumuna wange bari kwicundeba umujinya uranyica,ndumva nakwiyahura. Naratuje ubwo mu rugo hatangira kuza umwiryane hagati yange na Cher kuko yari yanshiye inyuma. Ikintu cyambabaje Nuko karumuna kange nakabajije impamvu kemeye kuryamana na Cheri wange kakantuka kuburyo kendaga kurwana. Narabyihoreye maze mpitamo kujya Kwa mucuti wange twari twiganaga maze aranshumbikira. Nyuma yiminsi mike nasubiye kureba murumuna wange ambwira ko yikundanira nuwahoze Ari Cheri wange maze ndamubwira ngo amureke arananira.kandi ngewe nabonaga nta rukundo rurimo uretse irari gusa kuko bahoraga bicundeba gusa.
Maze kubona ko nashobora kubatandukanya kuko bazaga kuyikorera Aho mbareba nange nagize gufuha nza guhura nundi mutipe ndamwiteretera tujyana kubana muri ghetto ye gusaigitangaje nawe nta rukundo yari afite uretse ko yashakaga kundeba mu ijipo gusa. Part 2.... loading