
17/07/2025
RIB yafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB). Akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n'iyezandonke.
Afunzwe nyuma y'iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo.
RIB iraburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya na byo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.