15/10/2025
                                            Mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Uwimana Consolee yashimiye umugore wo mu cyaro uruhare agira mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu, ababwira ko ari inkingi z’iterambere kuko batanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’igihugu, binyuze mu mirimo bakora cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi.
Uyu munsi, ku rwego rw'Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare District Umurenge wa Karangazi.
Minisitiri Consolee, yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira iterambere umugore wo mu cyaro agezeho, no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo akomeza kuzamura imibereho ye, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guhanga indi imirimo itari iy’ubuhinzi gusa no kugira uruhare mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Yibukije abaturage muri rusange ko kugira imiryango myiza bisaba kurangwa n’ubumwe, abasaba gukomera ku bumwe bwabo nk’Abanyarwanda kuko ari bwo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu cyacu. Yashimiye abagore biteje imbere bagafasha n'abandi gutera imbere, avuga ko bakoresheje neza amahirwe igihugu cyabahaye, asaba n'abandi kubigiraho bakitabira ibikorwa by'iterambere kuko bizatuma igihugu kirangwa n'iterambere n’imibereho myiza kuri bose.
Minisitiri Console yabwiye abaturage ko kugira ngo imbogamizi abagore bagihura na zo zikemuke, abagize umuryango bakwiye kumva ko ihame ry’uburinganire rifasha mu kubaka ubwubahane n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, umuryango ukarangwa n'ibyishimo bikorohereza iterambere.
Yanenze imiryango irangwa n'amakimbirane, agaya abagore bagaragara mu myitwarire idakwiriye Umunyarwandakazi nko kutita ku nshingano zabo mu muryango, kutita ku burere bw’abana, ubusinzi n’izindi ngeso zidindiza iterambere zikangiza n’isura y’Umunyarwandakazi.
Minisitiri Consolee kandi yabwiye abagore ko kugira ngo bakomeze kuba ab’agaciro, bagomba kuba icyitegererezo mu muryango, kurangwa n’indangagaciro z'ubupfura, ubunyangamugayo, ubudahemuka, umurava, guharanira ukuri, kwirinda ingeso mbi n’ibindi byababuza kuba abagore babereye u Rwanda.