04/05/2025
Rayon Sports VS APR FC:Pre match facts
Imikino yahuje Rayon Sports na APR FC itazibagirana
⬛Umukino wa mbere utazibagirana ni uwakinwe tariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n’inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.
⬛Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.
⬛Mu 2011-2012, mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.
⬛Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w’imikino itwara igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n’aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ yatsindiye Rayon Sports impozamarira.
⬛Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’, Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil ‘Papy Kamanzi’ watsinzemo ibitego bibiri.
⬛Mu 2015 APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 naho muri 2016 Rayon Sports inyagira APR FC 4-0. Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye.
⬛Iminota 63 ya mbere y’umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y’iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.