15/09/2025
TUGUHAYE IKAZE MU KIGANIRO DUHUMURIZANYE CYO KURI UYU WA 16/9/2025 KUVA SAA KUMI N'EBYIRI ZA MUGITONDO KUGERA SAA MBILI KURI RADIYO IJWI RY'IJWI Ry'ibyiringiro RADIO FM 106.4FM na FM 100.2 no kuri https://iono.fm/s/318, no kuri www.rumadventist.org
Duhamagare kuri 0783176697/0728668266 cg utwandikire kuri 0785252958. Uri kumwe na Valens UWIMANA
Dukomeje kuguha ikaze mu mugabane wa kabiri w’ubuhamya bwa NYIRASHYAKA Jeanne.Muri uyu mugabane aratubwira uko yongeye kwisanga mu nyigisho z’ubuyobe zifatiye ku cyorezo cya CORONA Virusi aho batangiye kukita ikimenyetso cy’inyamaswa ndetse n’urukingo maze bituma yongera gusohoka mu itorero.
Avugako batigaga amahame shingiro y’ukuri kwa bibiliya kuko mu itsinda ry’ubuyobe babagamo babeshywaga ko ngo ari imihango yacyuye igihe, maze bakigishwa iby’amayerekwa no kwegereza umutima Imana.Yirukanse ibinani ahunga gukingirwa COVID-19.
Uyu mugabane arawusoza atubwira uko yaratangiye kubona umucyo mu byanditswe byera umwerekako yayobye yiyemeza gudasubira muri iryo tsinda.
Ntuzacikwe n’umugabane wa gatatu atubwira uko yikoreye umurundo w’ibihamya agasubira mu tsinda agiye kurivuguruza bikarangira bamurakariye hafi no kumukubita agahita yigarukira mu itorero arinaho arikuvugira ubutumwa mu murimo itorero ryahamagariwe.
Uyu NYIRASHYAKA Jeanne asengera ku itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 rya MURAMBI mu ntara y’ivugabutumwa ya NYAKAYAGA, muri Filidi Y’Uburasirazuba bwo hagati mu RWANDA.
Kurikirana ubuhamya bwe burambuye umugabane wa kabiri, ni mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi ry’Ibyiringiro aganira na Valens UWIMANA.
IBIBAZO
1.Gira ubutumwa utanga ugaruka ku bubi bw’inyigisho z’ibinyoma n’ingaruka zazo ku buzima bw’ibya mwuka n’iby’umubiri.
2.Ni ayahe iyihe mitego wumvise mu buhamya abatwarwa n’inyigisho z’ibinyoma bakunze kugwamo?Twayirinda dute?
4.Ni iki wungukiye muri ubu buhamya?
Voice of Hope Radio is the radio service of the Rwanda Union Mission of the Seventh Day Adventist Church. Voice of Hope Radio has been broadcasting since March 10, 2005 from studios in Kigali. ijwi ry'ibyiringiro 106.4FM