
12/08/2025
Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nyakanga ya 2024 na 7% muri Kamena 2025, abaguzi n’abacuruzi barema amasoko yo mu mujyi wa Kigali babwiye TV/RADIO1 ko ingaruka z’iri zamuka zatangiye kubageraho, bagasaba ko hagira igikorwa bikagabanya umuvuduko.