TV1 Rwanda

TV1 Rwanda TV1 is the most popular private TV station in Rwanda. The most popular television in Rwanda
Videos on Demand (VoD): www.tv1.rw

We broadcast through three major distributors l

| At the heart of content |
| Feel it Live it Love it |
YouTube channel: Tv1 Rwanda
Tv1 aplication: Tv1 Prime

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% ...
12/08/2025

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nyakanga ya 2024 na 7% muri Kamena 2025, abaguzi n’abacuruzi barema amasoko yo mu mujyi wa Kigali babwiye TV/RADIO1 ko ingaruka z’iri zamuka zatangiye kubageraho, bagasaba ko hagira igikorwa bikagabanya umuvuduko.

Rwamagana -Kigabiro: Abantu batahise bamenyekana bishe umukobwa w' imyaka 26 y'amavuko  bamushinyaguriye, aho bamuciye  ...
12/08/2025

Rwamagana -Kigabiro: Abantu batahise bamenyekana bishe umukobwa w' imyaka 26 y'amavuko bamushinyaguriye, aho bamuciye umutwe na bimwe mu bice by' umubiri we birimo amabere n' igitsina. Ubwo TV na Radio One byahageraga abaturage bitegura gushyingura,ntibari bakabonye umutwe wa nyakwigendera.

Mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo  hari abaturage barembeye mu bitaro bya Kiziguro nyuma yo kunywa umutobe u...
12/08/2025

Mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo hari abaturage barembeye mu bitaro bya Kiziguro nyuma yo kunywa umutobe ubwo bari mu birori by’umunsi mukuru wo gukomezwa.

Ruhango:  Mu murenge wa Ruhango, abantu batahise bamenyekana bagiye mu murima w'umuturage batema imyaka yiganjemo insina...
12/08/2025

Ruhango: Mu murenge wa Ruhango, abantu batahise bamenyekana bagiye mu murima w'umuturage batema imyaka yiganjemo insina, ibishyimbo,intoryi, imiteja na karoti byari bifite agaciro k'amafaranga arenga Miliyoni 6 Frw. Ubuyobozi bw'umurenge wa Ruhango bwabwiye TV na Radio One ko inzego z'umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyakane abangije ibyo bihingwa.

Hari abatuye mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze bataka urugomo  rukorwa  n'abagizi ba nabi,  batema amatungo ...
12/08/2025

Hari abatuye mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze bataka urugomo rukorwa n'abagizi ba nabi, batema amatungo yiganjemo inka , bakangiza ibihingwa abandi bagategera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite.

Experience the thrill of off-road adventures or the comfort of city driving with Carcarbaba the official Dongfeng dealer...
12/08/2025

Experience the thrill of off-road adventures or the comfort of city driving with Carcarbaba the official Dongfeng dealership in Rwanda and your trusted automotive partner. Enjoy comprehensive insurance, reliable after-sales service, and a 5-year warranty for complete peace of mind. Visit us today: KN 7 Kanogo Road Plot No.40 or call us: 6699.

Rinda uruhu rw'umwana wawe ukoresha amavuta ya Movit
12/08/2025

Rinda uruhu rw'umwana wawe ukoresha amavuta ya Movit

Muhanga-Kibangu: Umukecuru amaze iminsi 5 arembeye mu bitaro bya Nyabikenke. Yabwiye TV na Radio One ko uko kuremba yagu...
11/08/2025

Muhanga-Kibangu: Umukecuru amaze iminsi 5 arembeye mu bitaro bya Nyabikenke. Yabwiye TV na Radio One ko uko kuremba yagutewe n'abagabo bane bamusambanyije ku ngufu bamusimburanaho. Mu bamusambanyije harimo n'umusore w'imyaka 21 uwo mukecuru yihimuyeho akamuca igice cy'ururimi.

Gatsibo-Kabarore:  Urwego rw'ubugenzacyaha rwafunze umugabo ukekwaho kwica umugore amukubise ishoka no guca ugutwi umuga...
11/08/2025

Gatsibo-Kabarore: Urwego rw'ubugenzacyaha rwafunze umugabo ukekwaho kwica umugore amukubise ishoka no guca ugutwi umugabo w'uwo mugore. Abaturage bavuga ko umugabo ukekwaho gukora ubwo bwicanyi yabitewe nuko bamufashe yagiye kwiba abaturage bamukubise avuga ko na we asiga yishe umuntu.

Rusizi-Nyakarenzo: Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ,mu kagari ka Karangiro , inkuba yakubise umugabo uri mu kigero cy'...
11/08/2025

Rusizi-Nyakarenzo: Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ,mu kagari ka Karangiro , inkuba yakubise umugabo uri mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko ahita apfa, ubwo yari ari mu rugo aryamye n'umugore we.

Abaturage bo mu mudugudu wa Mubuga  mu kagari ka Nyarusange  mu murenge wa Bushekeri ho mu karere ka Nyamasheke baravuga...
11/08/2025

Abaturage bo mu mudugudu wa Mubuga mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri ho mu karere ka Nyamasheke baravuga ko babura amazi kandi bafite ivomo bubakiwe hafi yabo. Aya mazi ngo bayabuzwa n’ushinzwe kuyatanga ababwira ko ivomo ryubatswe mu isambu ye kandi urufunguzo rw'ayo mazi yaruhawe n’akarere bityo ngo bajye bamwitondesha azajya abaha amazi igihe abishakiye.

Rwamagana: Polisi y’u Rwanda iremeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yishe irashe abagabo babiri bari bakurikiranyw...
11/08/2025

Rwamagana: Polisi y’u Rwanda iremeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yishe irashe abagabo babiri bari bakurikiranyweho kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga mu murenge wa Muyumbu. Polisi yabarashe ubwo bajyaga kwerekana aho bahishe bimwe mu byibwe n’ibyo bakoresheje bica abo bazamu, hanyuma bagasingira abapolisi bari babaherekeje bashaka kubanigisha amapingu.

Address


Alerts

Be the first to know and let us send you an email when TV1 Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to TV1 Rwanda:

Shortcuts

  • Address
  • Telephone
  • Alerts
  • Contact The Business
  • Claim ownership or report listing
  • Want your business to be the top-listed Media Company?

Share

At the Heart of the Content

The idea of starting TV1 was brought out by the members of the company after analyzing the extent at which our country is developing within different sectors such as Agriculture, Education, Hospitality, Sport, …, we figured out that the broadcasting sector remains dormant comparing to others. So, basing on our broadcasting experience, we therefore wanted to support our country at this development journey.