03/06/2023
Abasenga musengere abana b'u Rwanda, muricyi gitondo muri Kongo babyutse basukwaho umuriro mwinshi indege zintambara ibisasu biremereye nibyo bibabyukiyeho.
Wakwibaza impamvu irimo gutuma basukwaho uyu muriro bikakuyobera 😭😭😭.
Uduce umutwe wa M23/RDF bari barigaruriye, ahitwa za Sake Ngungu umudugudu wa Karuba ibisasu biremereye byatumye M23/RDF ita bimwe mubirindiro yari yarigaruriye bariruka bakizwa namaguru.
Perezida Felix Tshisekedi yarahiye arasizora avuga ko adateze kumvikana na M23/RDF ahubwo azemera ingengo y'imari yose y'igihugu ko azayishora muntambara arwanamo n'u Rwanda.
Impunzi zabanye Kongo bahungiye mu Rwanda bafite abana muri M23 imitima yarahagaze, ntawuryama ntawufungura, baribaza nibanasubira muri Kongo icyo bazasubiranayo.
Urubyiruko rwabanye Kongo bo mubwoko bwabagogwe twashoboye kuvugana bari Kigali babuze aho bahungira kuko barimo guhigirwa hasi hejuru kujyanwa muntambara muri Kongo.
Nubwo tuvuga intambara irimo guhitana abana b'u Rwanda kurundi ruhande mugihugu cyacu inzara imeze nabi ubukene buracibintu abanyarwanda baravugira mumatamatama abandi bakerura bakavuga.
ARC Urunana Nyarwanda France. turahamagarira abanyarwanda kutihererana bino bintu byo gushyingura ababo bucece cg ngo nibabwirwa ko abana babo bitabye Imana mumirimo bagiyemo ntibabiceceke.
Guheranwa nagahinda nicyo kintu cyonyine cyica nabi, ariko kwerura mukavuga bifite icyo bifasha mubuzima bwa burimunsi.