
03/15/2025
Ambasaderi w’Afurika y’Epfo Ebrahim Rasool yabwiye abari mu nama ya politiki mpuzamahanga ko Perezida w’Amerika Donald Trump ayoboye ishyaka ry’abazungu b’abahezanguni muri Amerika ndetse no ku isi hose.
Ibi Ebrahim Rasool yabivugiye i Johannesburg muri Afurika, aho yagerageje gusobanurira ikigo cya Mapungubwe gishinzwe ibijyanye n’ingamba imyumvire ya Perezida Trump iherutse mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.
Trump aherutse kugaragaza impungenge z’uko Afurika y’Epfo yambuye abazungu amasambu, ndetse ayishinja ubufatanye n’umutwe wa Hamas n’igihugu cya Irani. Ambasaderi Rassol yanenze Perezida Trump avuga ko amagambo ya Make America Great Again akoreshwa nk’igitero cy’ubushotaranyi maze yumvikanisha ko ari ibintu bigomba kugenzurwa, kugirango abantu barusheho gusobanukirwa n’ibintu bitekerezwa harimo ibijyanye n’ivanguramoko, ibijyanye no kubaka urukuta, iyirukanwa ry’abimukira n’ibindi.
Ambasaderi Rasool yavuze ko Afurika y’Epfo ishobora guhangana n’ibikorwa bya Trump bishingiye ku ivangura kuko Afurika y’Epfo ari igihugu gifite amateka y’ibijyanye no kurwanya ivangura ry’abazungu.