Radiyoyacu VOA

Radiyoyacu VOA VOA KINYARWANDA-KIRUNDI
Rwanda FM 104.3
Burundi FM 94.9 and FM 95.2
Twitter
SoundClo
(373)

Isoko y'amakuru yerekeye u Rwanda, Uburundi, Afurika, n'ahandi ku isi.

Ambasaderi w’Afurika y’Epfo Ebrahim Rasool yabwiye abari mu nama ya politiki mpuzamahanga ko Perezida w’Amerika Donald T...
03/15/2025

Ambasaderi w’Afurika y’Epfo Ebrahim Rasool yabwiye abari mu nama ya politiki mpuzamahanga ko Perezida w’Amerika Donald Trump ayoboye ishyaka ry’abazungu b’abahezanguni muri Amerika ndetse no ku isi hose.

Ibi Ebrahim Rasool yabivugiye i Johannesburg muri Afurika, aho yagerageje gusobanurira ikigo cya Mapungubwe gishinzwe ibijyanye n’ingamba imyumvire ya Perezida Trump iherutse mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Trump aherutse kugaragaza impungenge z’uko Afurika y’Epfo yambuye abazungu amasambu, ndetse ayishinja ubufatanye n’umutwe wa Hamas n’igihugu cya Irani. Ambasaderi Rassol yanenze Perezida Trump avuga ko amagambo ya Make America Great Again akoreshwa nk’igitero cy’ubushotaranyi maze yumvikanisha ko ari ibintu bigomba kugenzurwa, kugirango abantu barusheho gusobanukirwa n’ibintu bitekerezwa harimo ibijyanye n’ivanguramoko, ibijyanye no kubaka urukuta, iyirukanwa ry’abimukira n’ibindi.

Ambasaderi Rasool yavuze ko Afurika y’Epfo ishobora guhangana n’ibikorwa bya Trump bishingiye ku ivangura kuko Afurika y’Epfo ari igihugu gifite amateka y’ibijyanye no kurwanya ivangura ry’abazungu.

03/14/2025

Rubagimpande ni imwe mu ndwara ziza ku isonga mu guteza ububabare n’ubumuga ku isi. Ni itsinda kandi ry'indwara zitera ukubyimba, ububabare, no kugaragara mu ngingo no hafi yazo. Hari amoko 100 ya rubagimpande, harimo ubwitwa Arthrose bwibasiye abantu bagera kuri miliyoni 528 muri 2010. OMS ivuga ko ubu bwoko ari nabwo biganje muri Afurika.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi bya mbere bikize kurusha ibindi kw’isi, bari iteraniye muri Canad...
03/14/2025

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi bya mbere bikize kurusha ibindi kw’isi, bari iteraniye muri Canada, bamaganye yivuye inyuma M23 n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubilika ya Demokarasi ya Kongo muri runsange. Barasaba inyeshyamba n’ingabo z’u Rwanda kuva mu bice byose bigaruriye, no gushyigikira inzira y’ibiganiro bihuzwa n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’iy’amajyepfo.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birindwi bya mbere bikize kurusha ibindi kw’isi, bari iteraniye muri Canada, bamaganye yivuye inyuma M23 n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubilika ya Demokarasi ya Kongo muri runsange. Barasaba inyeshyamba n’ingabo z’u Rwanda kuva mu bi...

03/14/2025

Umunya-ukraine waje gutura muri Amerika afite imyaka 17, yatangije Umuryango wo To Ukraine with Love agamije gukusanya imfashanyo yo gufasha bene wabo bugarijwe n’intambara. Mu byo Svitlana Miller akora harimo gushaka amafaranga yo kubakira imiryango y’ahitwa Prudyanka.

03/14/2025

Muri gereza ya Mageragere iri mu mujyi wa Kigali hadutse indwara y’iseru, ibyatumye ubuyobozi bwa gereza bufata ingamba zigamije gukumira iyi ndwara harimo n’abasura abagororwa. || Umuryango wita ku bana, Save the Children, mu itangazo ryawo wavuze ko abana barenga 400 bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo binjijwe mu gisirikare || Intumwa idasanzwe ya ONU muri Siriya, Geir Pedersen arasaba ko ihohoterwa rihagarara hakabaho kurengera abaturage.

Amakuru y’iyi ndwara y’iseru muri gereza nkuru ya Nyarugenge iri i Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali, Ijwi ry’Am...
03/14/2025

Amakuru y’iyi ndwara y’iseru muri gereza nkuru ya Nyarugenge iri i Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali, Ijwi ry’Amerika iyamenya bwa mbere yayakuye ku rukiko rukuru rufite icyicaro i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Mu bwanditsi bw’urukiko batubwiye ko imanza zose zagombaga kuburanishwa ababuranyi bafungiwe i Mageragere zahawe andi matariki na bwo by’agateganyo igihe cyose iseru iri muri iyo gereza izaba yarandutse.

Amakuru y’iyi ndwara y’iseru muri gereza nkuru ya Nyarugenge iri i Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali, Ijwi ry’Amerika iyamenya bwa mbere yayakuye ku rukiko rukuru rufite icyicaro i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Mu bwanditsi bw’urukiko batubwiye ko imanza zose zagombaga...

Umuryango wita ku bana, Save the Children, mu itangazo ryawo wavuze ko abana barenga 400 bo mu burasirazuba bwa Repubuli...
03/14/2025

Umuryango wita ku bana, Save the Children, mu itangazo ryawo wavuze ko abana barenga 400 bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo binjijwe mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2025, harimo abari bafite imyaka 14 bakuwe ku mashuri no ku mihanda bagahita bashyirwa mu mirwano.

Umuryango wita ku bana, Save the Children, mu itangazo ryawo wavuze ko abana barenga 400 bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo binjijwe mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2025, harimo abari bafite imyaka 14 bakuwe ku mashuri no...

Intumwa idasanzwe ya ONU muri Siriya, Geir Pedersen arasaba ko ihohoterwa rihagarara hakabaho kurengera abaturage, mu gi...
03/14/2025

Intumwa idasanzwe ya ONU muri Siriya, Geir Pedersen arasaba ko ihohoterwa rihagarara hakabaho kurengera abaturage, mu gihe iki gihugu gihanganye n’urugomo rwongeye kwaduka nyuma y'amezi atatu Perezida Bashar al-Assad avuye ku butegetsi.

Ugutakamba kwa Geir Pedersen kuri uyu wa gatanu, byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 14 ishize habaye imyigaragambyo yo guharanira demokarasi yatumye haba intambara y’abaturage yamaze imyaka irenga icumi mu gihugu.

Intumwa idasanzwe ya ONU muri Siriya, Geir Pedersen arasaba ko ihohoterwa rihagarara hakabaho kurengera abaturage, mu gihe iki gihugu gihanganye n’urugomo rwongeye kwaduka nyuma y'amezi atatu Perezida Bashar al-Assad avuye ku butegetsi. Ugutakamba kwa Geir Pedersen kuri uyu wa gatanu,...

Mu kiganiro, “Murisanga” c’uyu musi, turavuga kuri Patrice Motsepe yasubiye gutorwa kuyobora mu kindi kiringo c’imyaka i...
03/14/2025

Mu kiganiro, “Murisanga” c’uyu musi, turavuga kuri Patrice Motsepe yasubiye gutorwa kuyobora mu kindi kiringo c’imyaka ine ishirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afrika, CAF, kuri uyu wa gatatu w’iyi ndwi. Bivuze iki kw’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afrika?

Muduhe numero zanyu za telefone kugira mushobore kubaza ibibazo canke mushikirize ivyiyumviro vyanyu. Murakoze.

03/13/2025

Umuryango wa SADC ugiye gutahura ingabo zayo zose ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. || Perezida wa Amerika, Donald Trump, arasaba imishyikirano na Irani kuri porogaramu yayo ya “nucleaire.” Hagati aho, Amerika n’Uburusiya baraganira i Moscou ku gahenge ko guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, arasaba imishyikirano na Irani kuri porogaramu yayo ya Nikiliyeri...
03/13/2025

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, arasaba imishyikirano na Irani kuri porogaramu yayo ya Nikiliyeri. Bikubiye mw’ibaruwa yandikiye umuyobozi w’ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei, mu cyumweru gishize. Ibihugu byombi bimaze imyaka irenga 45 birebana ay’ingwe.

Perezida Trump yari yatangaje ku mugaragaro koko ko yanditse ibaruwa ibisaba Irani, agira ati: “Nabandikiye ibaruwa mbabwira, nti: “Ndizera ko muzemera kujya mu mishyikirano.” Impamvu ni uko bigeze aho dukoresha ingufu za gisirikare byabera ishyano ribi cyane.”

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, arasaba imishyikirano na Irani kuri porogaramu yayo ya Nikiliyeri. Bikubiye mw’ibaruwa yandikiye umuyobozi w’ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei, mu cyumweru gishize. Ibihugu byombi bimaze imyaka irenga 45 birebana ay’ingwe. Perezida.....

03/13/2025

Gali ya Moshi itwara abagenzi y'ahitwa Quetta muri Pakistani yagabweho igitero cyahitanye abantu 25. Ingabo zishinzwe umutekano zivuga ko zabohoje abagenzi barenga 300 muri 450 bari muri gari ya moshi, nyuma y’igikorwa cy’ubutabazi cy’iminsi ibiri cyarangiye mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu.

Address

330 Independence Avenue SW
Washington D.C., DC
20237

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Radiyoyacu VOA posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Radiyoyacu VOA:

Share