18/12/2025
HARI UKURERA NO KUROGA!!
Umusore muto wโimyaka 20 yaciriwe igihano cyo gupfa,kubera ibyaha yaregwaga byo kwiba no kwica.
Hasigaye amasaha make ngo yicwe,ubuyobozi bwa gereza bwamubajije icyo yifuza gukora mu gihe gito asigaranye.
Nuko asaba urupapuro nโikaramu,yandika ubutumwa bwe bwa nyuma.
Ni urwandiko yari yandikiye Mama we umubyara,rwagiraga ruti:โโMubyeyi wanjye iyo habaho ukuri mu mikirize yโurubanza rwanjye,nawe wari kuba ugiye kwicwa nkโumufatanyacyaha.
Kuba narabaye ikirara cyโumujura ruharwa,wabigizemo uruhare kuko nta burere bwiza wampaye.
Reka nkwibutse byose mpereye mu buto bwanjye:
1.Uribuka nkiri muto nigeze kwiba inkoko yโabaturanyi,ndayizana urayibaga turayirya.
Ba nyirayo baje kutubaza ko twayibonye,warahakanye ko ntayigeze igera iwacu.
Kandi ari wowe twafatanije guhamba ubwoya nโibyo mu nda yayo.
2.Uribuka umwana wโumuturanyi namwibye agakinisho iwabo bari bamuguriye,ababyeyi be baje kukubaza niba ntako nazanye.
Wararahiye ko ntigeze mva imuhira uwo munsi,kandi ko nta ngeso yo kwiba ngira.
Ahubwo ushinja umwana wabo ko amfitiye ishyari,kuko wari wanguriye imyenda mishya.
3.Uribuka kwโishuri bagutumaho bakundegera ko bamfashe nibye amafaranga yโumwarimu nyakuye mwโisakoshi ye,aho kumpana warabatonganije,uramfata ubabwira ko ugiye kunshakira ishuri ahandi.
3.Uribuka ko ahantu hose bamaze kumenya ko ndi umujura,nahawe akato mbuze aho niba ntangira kwiba ibyo mu nzu iwacu.
Uribuka igihe niba isaha ya Papa nkayigurisha,agiye kumpana uramubwira ngo yibeshye ankoreho arakubona.
Wabonaga ko mbiterwa nโubwana ko ninkura bizashira,nyamara wibagiwe ko igiti kigororwa kikiri gito.
4.Papa yashakaga kumpana kugira ngo nzakure nzi ko hariho ibintu bizira gukora,
kuko yari azi ko umubyeyi guhana umwana wakosheje ari inshingano zโumubyeyi,naho wowe ukibwira ko kunkingira ikibaba arirwo rukundo.
Nakuze numva ko icyo nshaka cyose nshobora ku kibona ahariho hose,kuko nta muntu wari kunkoraho wowe uhari,kuko iteka wankingiraga ikibaba.