04/09/2025
Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose, wamamaye ku izina rya Gogo mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yitabye Imana afite imyaka 36 y’amavuko.
Inkuru y’urupfu rwa Gogo waguye i Kampala muri Uganda yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri 2025.
Amakuru avuga ko umuhanzikazi Gogo Gloriose yari amaze iminsi arwariye mu bitaro i Kampala, bivugwa ko yari arwaye umutima.
Gogo yari i Bugande mu bitaramo yari yatumiwemo, biturutse ku rukundo yeretswe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube, TikTok n’izindi.
Urupfu rwa Gogo rwemejwe na Bikem wa Yesu, ushinzwe itangazamakuru n’iyamamazabikorwa bye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “R.I.P Gogo, mbega inkuru mbi! Mana nkomereza umutima.”
Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo yari yatumiwemo, harimo n’icyabereye mu rusengero rwa Pasiteri Wilson Bugembe.
Uyu muhanzikazi yakunzwe kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, n’uburyo yari akunze kuvugamo amagambo afite inyigisho.
Indirimbo ye “Every day, I Need Blood of Jesus” yakunzwe cyane, imufasha kumenyekana n’ikiraro cyo kumvwa kw’izindi ndirimbo ze zirimo “Uwo Mwana”.
Gogo yavutse mu 1989 i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto.