30/08/2026
Bruce Melodie yanze kuririmbana na Diamond Platnumz
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka hafi itatu adataramira abakunzi be mu Rwanda, aho ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026 yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo muri Parikingi ya BK Arena.
Ish Kevin niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro aho yaririmye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Amakosi’ na ‘VIP’, ndetse anasangira urubyiniro na Og2Tone na Ririmba mu ndirimbo ‘Brocode’. Yakurikiwe na Nel Ngabo, asusurutsa abitabiriye ibirori mu ndirimbo zirimo ‘Zoli’, ‘A La Vie’, ‘Bella’ na ‘Nywe’.
Nyuma haje DJ Marnaud, watunguranye azamura Bushali ku rubyiniro bakorana indirimbo bise ‘Bahabe’, mbere yo guhamagara Bruce Melodie nawe wageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi bagera kuri 25 bamufashije gususurutsa abakunzi be.
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ze nyinshi zirimo ‘Bado’, ‘Ikinya’, ‘Katapilla’, ‘Ikinyafu’, ‘Turaberanye’, ‘Complete Me’ n’izindi nyinshi.
Kuri Gahunda Bruce Melody yagombaga gukurikirana na Diamond Platinumz, gusa mbere yo guhamagara Diamond, habanje guhamagarwa Etania wo muri Uganda asusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo ari benshi.
Diamond Platnumz yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Pom Pom’ yakoranye na Bruce Melodie na Joel Brown, Abafana benshi bari bategereje kubona Diamond na Bruce Melodie baririmbana iyi ndirimbo bahuriyemo ariko siko byagenze.
Umwe mu bateguye iki gitaramo yabwiye KISS FM ko abashinzwe ibyuma bya Diamond Platnumz bageze aho baha indangururamajwi(microphone) uwari ashinzwe Bruce Melodie ariko birangira ataje ku rubyiniro.
Ati: ” Bruce yemereye Diamond ko bari buririmbane kuko yabimusabye mbere, Diamond ageze ku rubyiniro yoherereza Micro Melodie ariko ntiyaza, ahita yitahira”.
Ntabwo haramenyekana impamvu Bruce Melodie atubahirije isezerano yari yahaye Diamond Platnumz, gusa bivugwa ko byatewe n’uko uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika yatinze kuza ku rubyiniro.