IZUBA RADIO TV

IZUBA RADIO TV We inform news..

26/08/2026

🚨 Man City yasinyishije Ayyoub Bouaddi 🇲🇦 amasezerano azageza mu 2032. Imutanzeho miliyoni £86 .bouaddi

26/08/2026

Raheem Sterling, wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, azitaba urukiko ku wa 15 Nzeri 2026, aho azasobanura ku byaha byo gutwara imodoka mu buryo buteye akaga, gutunga nitrous oxide, nyuma y’impanuka ya Lamborghini ye yabereye ku muhanda wa M3 muri Hampshire.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31, wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse n’amakipe akomeye nka Manchester City na Chelsea, yakoze impanuka ubwo Lamborghini ye yagongaga bariyeri zo ku muhanda wa M3, hafi ya Minley Interchange.

Polisi ya Hampshire & Isle of Wight yavuze ko iyo yari impanuka y’imodoka imwe gusa, nta yindi modoka yabigizemo uruhare kandi nta muntu wakomeretse. Sterling yafashwe nyuma y’impanuka, aza kurekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Polisi yatangaje ko Sterling aregwa gutwara nabi kandi mu buryo bushobora guteza akaga, gutunga nitrous oxide igenewe guhumekwa nabi, ndetse no kwanga gutanga igipimo cy’umusemburo yasabwaga n’abashinzwe umutekano.

Icyakora, icyo cyaha nticyashyizwe ku byo aregwa ubu. Muri Gicurasi, umuntu wari hafi ya Sterling yabwiye BBC Sport ko nta gihamya yari ihari y’uko uyu mukinnyi yari afite ibiyobyabwenge mu mubiri.

Uwo muntu yavuze kandi ko Sterling yari amaze kunyura mu “myaka ibiri ikomeye cyane”, ndetse ko yari yarumviswe ko nta gaciro afite kandi ko yibagiranye.

Ku rundi ruhande, Sterling ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Feyenoord yo mu Buholandi, yari yaragezemo muri Gashyantare 2026 ku masezerano y’igihe gito, nyuma yo gutandukana na Chelsea ku bwumvikane bw’impande zombi.

Sterling azagaragara imbere y’urukiko ku wa 15 Nzeri, aho azahabwa umwanya wo kwisobanura ku birego ashinjwa.

https://izubaradiotv.rw/ubwongereza-raheem-sterling-yashinjwe-ibyaha
26/08/2026

https://izubaradiotv.rw/ubwongereza-raheem-sterling-yashinjwe-ibyaha

Raheem Sterling, wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, azitaba urukiko ku wa 15 Nzeri 2026, aho azasobanura ku byaha byo gutwara imodoka mu buryo buteye akaga, gutunga nitrous oxide, nyuma y’impanuka ya Lamborghini ye yabereye ku muhanda wa M3 muri Hampshire.

26/08/2026



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze umukino wa kabiri mu gikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera i Nairobi muri Kenya.

FT: DRC 0-3 Rwanda
▪️ Set 1: 17–25
▪️ Set 2: 15–25
▪️ Set 3: 16–25

📅 Next: Rwanda 🇷🇼 vs Burundi 🇧🇮
🗓️ 27 August 2026
⏰ 10:00 AM (Kigali Time)

Rwanda Volleyball Federation CAVB

26/08/2026

Ejo hashize kuwa kabiri , Abakozi ba Ferwafa na Rwanda Premier League bahuguye abakozi APR FC ku mategeko mashya n’amabwiriza mashya agenga umupira wa maguru muri rusange azaranga BK PRO LEAGUE y’umwaka utaha w’imikino wa 2026-2027 APR FOOTBALL CLUB Rwanda FA

25/08/2026

‼️ ITANGAZO‼️

Rwanda FA Rayon Sports Official Police FC MUKURA Victory Sports KIYOVU SPORTS CLUB rwandasports

  Qualifiers DrawU Rwanda 🇷🇼 rumaze gutombora Sudan 🇸🇩 mu mikino y’ibanze gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy'abatar...
25/08/2026

Qualifiers Draw

U Rwanda 🇷🇼 rumaze gutombora Sudan 🇸🇩 mu mikino y’ibanze gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri 🇪🇬 2027. Rwanda FA ~CAN~ 🇷🇼️

Address

Colline Gasabo
250

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when IZUBA RADIO TV posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share