Talk With Therapist

Talk With Therapist 🤍Welcome to Muhire Psychologist🤍– your go-to channel for insightful content on Psychology, Social Life, and the Philosophy of Living.

We dive deep into mental well-being through our program "Psychology4Better_Life" & "IBIVUGWA TV SHOW"
Please Follow!

🧠 Waba u*i Alzheimer’s Disease?Ni indwara iterwa no guta ubwenge buhoro buhoro, igatuma umuntu yibagirwa cyane, akagorwa...
02/07/2025

🧠 Waba u*i Alzheimer’s Disease?
Ni indwara iterwa no guta ubwenge buhoro buhoro, igatuma umuntu yibagirwa cyane, akagorwa no gukora ibisanzwe.

🔍 Impamvu zishobora kuyitera

Impinduka mu bwonko (brain cell damage)

Ibibazo bya genetic (Akoko)

Kuba umuntu amaze gukura cyane (aging)

⚠️ Ibyongera ibyago

Kurwara diyabete

Kudakora siporo

Kunywa itabi no kunywa inzoga cyane

Kudafata indyo yuzuye

Umuvuduko w’amaraso (High BP)

💪 Wabyitwaramo ute?

Kora imyitozo ngororamubiri

Fata indyo yuzuye kandi ifite Omega-3

Jya wibutsa ubwonko bwawe (gusoma, gukina za puzzles)

Gira ubusabane n’abandi, ntukigunge

Gerageza kugira umutuzo (stress management)

👉 Kwita ku bwonko ni ukwita ku bu*ima!

Share kugira ngo n’abandi babyumve.


*ima



Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

🧠 Waba warigeze wumva Lewy Body Dementia (LBD)?Ni indwara y’ubwonko iterwa n’utubumbe duto twitwa Lewy bodies tubangamir...
02/07/2025

🧠 Waba warigeze wumva Lewy Body Dementia (LBD)?

Ni indwara y’ubwonko iterwa n’utubumbe duto twitwa Lewy bodies tubangamira imikorere y’ubwonko.

💡 Itandukanye na 'Alzheimer:

1. Uyu muntu aribagirwa, ariko kandi agaragaza halucinations (abona/yumva ibitariho).

2. Ashobora kugira ibibazo mu kugenda, ameze nk’ufite Parkinson.

3. Ubwenge bwe bushobora guhinduka cyane ku manywa n’ijoro.

🔍 Ibitera cyangwa ibyongera ibyago:

1. Imyaka myinshi (60+)

2. Kuba mu muryango harabayemo indwara nka Parkinson cyangwa dementia

3. Gukunda kurya nabi no kudakora siporo

⚠️ Ibimenyetso by’ingenzi:

1. Kwibagirwa cyane

2. Kureba/Kumva ibintu bitariho (hallucinations)

3. Kugira intege nke no guhungabana mu bwenge

4. Kurwara agahinda cyangwa guhindagurika mu mitekerereze

🛡️ Wabyitwaramo ute?

1. Jya ugira routine nziza (kurya neza, kuryama neza, gukora siporo)

2. Tega amatwi abarwaye, ntubasuzugure

3. Jya ubahuza n’abaganga b’inzobere (neurologists, psychiatrists)

4. Gerageza kubafasha kuba ahantu Hatuje (calm environment)

📣 Dementia si ubusazi. Ni indwara. Tugire uruhare mu kwita ku bayirwaye.

Share kugira ngo ubutumwa bugere kure!






Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

🧠 Dementia si ibisanzwe byo kwibagirwa!Ese wari u*i ko Dementia iterwa n’imihindagurikire y’ubwonko ishobora guterwa na:...
27/06/2025

🧠 Dementia si ibisanzwe byo kwibagirwa!

Ese wari u*i ko Dementia iterwa n’imihindagurikire y’ubwonko ishobora guterwa na:
🔹 Indwara nka Alzheimer
🔹 Imvune cyangwa ibikomere by’ubwonko
🔹 Uburwayi buhoraho nka stroke, diyabete cyangwa hypertension

🎯 Abari mu byago byinshi ni:

✔️ Abakuze cyane (65+ years)
✔️ Abafite umuvuduko w’amaraso ukabije
✔️ Abanywa itabi cyangwa inzoga cyane
✔️ Abadakora imyitozo ngororamubiri

🌱 Wabana gute na Dementia?

💬 Shyiraho gahunda isobanutse
🧘‍♀️ Kora siporo yoroshye buri munsi
👂 Irinde guceceka – jya ugirana ibiganiro n'abandi
🥗 Fata indyo yuzuye, yiganjemo imboga n’imbuto
👩‍⚕️ Jya ukurikirana Ubu*ima Bwawe kwa muganga hakiri kare

💬 Dementia ntiza igitaraganya. Ariko kuyimenya kare no guhindura imibereho bishobora gutuma ubu*ima burushaho kugenda neza!

*imaBwiza




Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

🦷 Wigeze wumva uri guhekenya Amenyo  nijoro? Cyangwa ukabyuka umunwa uremereye? Ibyo bishobora kuba Bruxism – ni uguheke...
25/06/2025

🦷 Wigeze wumva uri guhekenya Amenyo nijoro? Cyangwa ukabyuka umunwa uremereye? Ibyo bishobora kuba Bruxism – ni uguhekenya amenyo cyane cyane uri mu bitotsi 😬💤

👉 Ibibitera harimo:

1. Stress/impagarara
2. Amenyo adahura neza
3. Ibibazo byo gusinzira

Ntibikwiye kubirebera! ✔️ 🛡️ Dore Uko wabyitwaramo:

1. Kwiga kugabanya stress 🧘‍♂️
2. Gukoresha mouthguard nijoro 😴
3. Kuvugana n’abaganga b’inzobere 👩‍⚕️🦷

💬 Waba warigeze wumva ufite iki kibazo? Siga comment👇


🦷💤

Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

🧠 Wigeze ubyuka uri mu bwoba bukabije, usakuza, cg utazi aho uri?Ibyo bishobora kuba ari Night Terrors – si inzozi zisan...
19/06/2025

🧠 Wigeze ubyuka uri mu bwoba bukabije, usakuza, cg utazi aho uri?

Ibyo bishobora kuba ari Night Terrors – si inzozi zisanzwe!

😴 Impamvu nyamukuru:
👉 Stress nyinshi
👉 Kurambirwa cyane (overfatigue)
👉 Ibibazo byo guhumeka nijoro (sleep apnea)
👉 Impinduka ku mikorere y’ubwonko

⚠️ Abari mu byago cyane:

1. Abana bato (ariko no ku bantu bakuru bishobora kubaho)

2. Abafite umunaniro uhoraho

3. Abanyoye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge mbere yo kuryama

4. Abafite depression cyangwa PTSD

💡 Wabigenza ute?
✅ Gira gahunda ihamye yo kuryama
✅ Irinde stress nijoro – yoga cyangwa meditation birafasha
✅ Shaka ubufasha kwa muganga niba bibaye kenshi
✅ Gerageza kuryama ahantu hizewe, hatuje

👉 Ntibigomba kuguhungabanya ubu*ima! Gusobanukirwa no gushaka ubufasha ni intambwe ya mbere 💪

*imaBwiza



Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

“PTSD: Ibihe bikomeye bisiga ibikomere bitagaragara.”🎭 Hari ibintu byinshi bishobora gutera PTSD (Post-Traumatic Stress ...
18/06/2025

“PTSD: Ibihe bikomeye bisiga ibikomere bitagaragara.”

🎭 Hari ibintu byinshi bishobora gutera PTSD (Post-Traumatic Stress Disorder):
🔫 Intambara, genocide cyangwa urugomo
🚗 Impanuka zikomeye
⚰️ Gutakaza umuntu ukunda
🙍🏾‍♂️ Gufatwa ku ngufu cyangwa ihohoterwa
💔 Ibihe bikomeye mu bu*ima (ihohoterwa, uburwayi bukomeye, etc.)

🎯 Ese ni bande bafite ibyago byinshi byo kugira PTSD?

👶 Abana cyangwa urubyiruko rwahuye n’ihohoterwa
👩🏽‍⚕️ Abaganga, abapolisi, abasirikare
👩‍👦 Abataye abantu bakundaga cyangwa barokotse urugomo, ubwicanyi, cg Genocide.
🧠 Abafite amateka y’indwara zo mu mutwe

💡 Ese umuntu yakira ate PTSD?

🧘🏾‍♀️ Gufata umwanya wo kwitekerezaho no kwihanganira ibihe bikomeye
🗣️ Kuganira n’abantu bizerwa cyangwa abajyanama b’ubu*ima bwo mu mutwe
📖 Kwiga no gusobanukirwa PTSD
🏃🏾‍♂️ Siporo, gusenga, meditation cyangwa gukora ibintu ukunda
👨🏾‍⚕️ Kwivuza no kugana inzego z’ubu*ima

🧠 Wibuke: Gukomereka ku mutima ntibigaragara nk’igikomere Gisanzwe, ariko nabyo bikenera kwitabwaho.
✨ Hari ubu*ima nyuma y’ihungabana – urakomeye kurusha uko wibwira! 💪🏽

👇🏽 Reba video nshya ivuga kuri PTSD kuri YouTube:
🎬 – PTSD Awareness.
https://youtu.be/v56eqkkfVDQ

🧠
💔➡️❤️

🚫🧠

😴 Waba warigeze wumva umuntu usinzira buri gihe, aho ari hose, ndetse rimwe na rimwe atabizi?Ibi bishobora kuba Narcolep...
18/06/2025

😴 Waba warigeze wumva umuntu usinzira buri gihe, aho ari hose, ndetse rimwe na rimwe atabizi?

Ibi bishobora kuba Narcolepsy – indwara yo mu mutwe n’ubwonko ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura ibijyanye no gusinzira no gukanguka.

🔍 Impamvu zayo?
➡️ Ibura ry’ikirwanya gusinzira kitwa hypocretin mu bwonko
➡️ Guhinduka mu turemangingo tw’ubudahangarwa (autoimmune disorder)
➡️ Amateka y’indwara mu muryango

⚠️ Ibyongerera ibyago (Risk Factors):
☑️ Kuba umuntu ufite ababyeyi cyangwa abavandimwe bayifite
☑️ Kuba urwaye indwara zimwe na zimwe z’ubwonko
☑️ Impanuka cyangwa ihungabana rikomeye ku bwonko

🛠️ Ni gute wabyifatamo (Coping & Management Tips)?
✅ Gushyiraho gahunda ihamye yo kuryama no kubyuka
✅ Gusinzira akanya gato ku manywa (planned naps)
✅ Kwihutira kugisha inama muganga w’indwara zo mu mutwe
✅ Kugabanya stress no gukora imyitozo ngororamubiri
✅ Kwirinda ibitera ibitotsi ku buryo budasanzwe (nk’inzoga, caffeine nijoro)

🎙️ Ibi byose turabisesengura muri kuri MUHIRE PsychActor

*imaBwoMuMutwe

Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

🦵🏽Wumva ugira ubushake budasanzwe bwo kwimura amaguru nijoro?Birashoboka ko waba ufite Restless Legs Syndrome (RLS)!🔍 Im...
16/06/2025

🦵🏽Wumva ugira ubushake budasanzwe bwo kwimura amaguru nijoro?

Birashoboka ko waba ufite Restless Legs Syndrome (RLS)!

🔍 Impamvu zishoboka:
▪️ Imisemburo nka dopamine ikora nabi
▪️ Indwara zifata imitsi n'izindi nka diabetes
▪️ kubura fer ihagije (iron deficiency)
▪️ Gutwita cyangwa stress nyinshi

⚠️ Ibyongera ibyago:
▪️ Kuba mu miryango ifite iyi ndwara
▪️ Kutarya indyo yuzuye
▪️ Kurara wanyoye caffeine cyangwa inzoga

💡 Icyo Wakora/Uko wayigenzura:
✅ Kugabanya caffeine, itabi n’inzoga
✅ Kugira gahunda ihamye yo kuryama
✅ Gukora siporo Zoroheje
✅ Kuganira na muganga niba bikabije

🧠 Kumenya ibikubaho ni intambwe ya mbere mu kwivuza!

👉🏾 Follow kuri YouTube & Social Media 🎥
📌


Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

📌 Ufite Umwana Wandika Bigoranye? Komeza Usome... ✍️🧠Hari abana cyangwa n’abantu bakuru bafite ubushobozi bwo gutekereza...
12/06/2025

📌 Ufite Umwana Wandika Bigoranye? Komeza Usome... ✍️🧠

Hari abana cyangwa n’abantu bakuru bafite ubushobozi bwo gutekereza neza, ariko iyo bigeze ku kwandika bigakomera cyane. Ugasanga amagambo bayafite mu mutwe, ariko kuyashyira ku rupapuro bikababera urugamba...

Ibyo bishobora kuba Dysgraphia 😞

🔎 Dysgraphia ni iki?
Ni ikibazo cyo mu bwonko kigira ingaruka ku bushobozi bwo kwandika neza no gusobanura ibitekerezo mu nyandiko.

🚨 Ibimenyetso bya Dysgraphia:
✍️ Kwandika bigoye cyane cyangwa bigatinda
🔡 Inyuguti zidasobanutse, zivanze cyangwa zisa nabi
🧠 Gutekereza neza ariko bigakomera kubishyira ku rupapuro
📄 Kudakurikiza umurongo w’impapuro
🤯 Kunanirwa gusubiramo cyangwa gusobanura ibyo banditse

⚠️ Abafite ibyago byinshi byo kugira Dysgraphia:
👦 Abana bafite ibibazo by’imyigire n'ubundi burwayi nka ADHD
🧬 Ababifite nk'inkomoko mu muryango (genetics)
🧒 Abana bagezweho n’ibibazo byo mu mikurire y’ubwonko

🛠️ Ese watanga ubufasha ute?
💡 Kwigishwa mu buryo bwihariye
💻 Gukoresha mudasobwa aho kwandika ku rupapuro
🧑‍🏫 Gufashwa n’abajyanama b’imyigire n'imikorere (occupational therapists)
🫶 Gushyigikirwa n’ababyeyi n’abarimu

💬 Dysgraphia si ubunebwe cyangwa uburangare. Ni ikibazo gifite igisubizo. Tugire impuhwe, tumenye, dufashe! 🙏❤️


*imaBwIbitekerezo


Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Ubaye Ukeneye Kujya Muri Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo, Ubufasha No Kumenya Byinshi Ku Bu*ima Bwo Mu Mutwe
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

🧠 Ese u*i ko hari abana bagira ibibazo bikomeye mu myitwarire no mu buryo bw'imitekerereze bikaba byanagira ingaruka ku ...
11/06/2025

🧠 Ese u*i ko hari abana bagira ibibazo bikomeye mu myitwarire no mu buryo bw'imitekerereze bikaba byanagira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi?

🎯 Ubu turavuga kuri Pervasive Developmental Disorder (PDD) — ni uruhurirane rw’indwara zigaragazwa n’itinda rikabije mu myigire, imyitwarire n’itumanaho.

⚠️ Ibimenyetso Bikomeye Ushobora Kwitaho:

🔹 Kugira ikibazo mu kuvugana (speech delay)
🔹 Guhora yitandukanya n’abandi (social withdrawal)
🔹 Kugaragaza imyitwarire izenguruka (repetitive behaviors)
🔹 Kudashobora kumenya ibihe cyangwa amarangamutima y’abandi

🔍 Ibitera PDD (Causes):

✔️ Impinduka mu mikorere y’ubwonko
✔️ Ibibazo by’imisemburo igihe umwana akivuka
✔️ Imiterere y’imisemburo n’imiterere y’uturemangingo ndangasano (genetics)
✔️ Impanuka z’ubwonko cyangwa infections zikomeye mu bwana

🚨 Abari mu Rwego Rukomeye rwo Kugirwaho Ingaruka (Risk Factors):

📌 Kuba mu muryango wigeze kugira umuntu wagize autism/PDD
📌 Ibibazo mu gihe cyo gutwita cyangwa kwibaruka
📌 Kuba umwana yaravukiye igihe kitageze (premature birth)

💡 Ese byakemuka gute? (Coping & Management Strategies):

✅ Kwivuza hakiri kare binyuze mu baganga b’inzobere (early intervention)
✅ Kwigisha umwana uburyo bwo kuvugana no kwitwara (speech & behavioral therapy)
✅ Gushyigikirwa n’umuryango, kwitabira group therapy
✅ Gukorana n’abarimu n’inzobere kugira ngo ubu*ima bw’umwana bworohe

💬 Ntutinye kubaza, kwivuza ni intambwe ya mbere y’ubu*ima bufite icyerekezo.

🗣️ Tuganire kuri ibi byose muri gahunda ya



Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Ubaye Ukeneye Kujya Muri Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo, Ubufasha No Kumenya Byinshi Ku Bu*ima Bwo Mu Mutwe
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2T

🧠 Intellectual Disability si uburwayi bwandura. Ni ikibazo umuntu agira mu mitekerereze n’imyigire, bigatuma abona bigor...
10/06/2025

🧠 Intellectual Disability si uburwayi bwandura. Ni ikibazo umuntu agira mu mitekerereze n’imyigire, bigatuma abona bigoranye gukora ibintu abandi bakora byoroshye.

📌 Impamvu (Causes):
• Ibibazo mu gihe cy’inda 🤰
• Kuvuka nabi cyangwa imvune zo mu mutwe 🧒
• Indwara z’inkomoko ku turemangingo (genetic disorders)

⚠️ Risk Factors/ Ibyongera Ibyago:
• Kunywa ibiyobyabwenge mu gihe cy’inda 🚫🍷
• Imirire mibi ku mwana cyangwa ku mubyeyi 🥦🚫
• Kudakingirwa indwara z’ingenzi

💡 Icyo wakora (Coping & Management):
• Gufasha umwana cyangwa umuntu uko ashoboye, atavutswa amahirwe 💕
• Kwitabira gahunda z’iterambere ry’ubwenge (special education, therapy) 🧩
• Gushyigikirwa n’umuryango n’abarimu 👨‍👩‍👧‍👦

Twese dufite uruhare mu gufasha abafite Intellectual Disability kugira ubu*ima bufite agaciro ✨


💛

Dukurikire Uvugane Natwe
👉https://www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2cnhnOTU0

Ubaye Ukeneye Kujya Muri Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo, Ubufasha No Kumenya Byinshi Ku Bu*ima Bwo Mu Mutwe
👉https://chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

Address

NR1
Huye

Opening Hours

Monday 09:00 - 17:00
Tuesday 09:00 - 17:00
Wednesday 09:00 - 17:00
Thursday 09:00 - 17:00
Friday 09:00 - 17:00

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Talk With Therapist posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share