04/06/2026
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwafunze by'agateganyo ibigo bine bitanga serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli birimo Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel y’i Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park yo mu Karere ka Rubavu.
RDB yatangaje ko ibi bigo byafunzwe nyuma y’ubugenzuzi byakorewe bikagaragara ko bitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.