Radio Rusizi

Radio Rusizi Rusizi Community Radio , Broadcasting on FM 96.1 Mhz, 101.8Mhz& 102.4 Mhz & internet: www.rba.co.rw, X:

10/08/2026

Uyu munsi muri MENYANIBI kuri Radio Rusizi

1. Wari uziko hari ifi ishobora kubaho imyaka irenga 300?

2. Ushobora kuba utazi ko Tanzaniya na Uganda byigeze gukozanyaho ndetse bigasiga Perezida Idi Amin Dada ahunze igihugu. ntucikwe

3. Mu Buzima :Ikinyabutabire cya Ethanol giteza indwara zirenga 200, kigahitana abantu miliyoni 2.6 buri mwaka.

Niba warakunze umuhanzikazi Mbilia Bel ntucikwe no kumva umuziki mwiza yaduhaye mu myaka yo hambere.

Pasco Nshimiyimana guhera 21h00 kugera 23h00

10/08/2026

Dusase Inzobe kuri Radio Rusizi

Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bagaragaza imyitwarire mibi bari mu tubari, mu tubyiniro n’ahandi hahurira abantu benshi kuko kuva kuri nyiraho kugeza ku wagaragaje iyo myitwarire bazajya babibazwa.

Ese ubundi iyi migirire yaje ite? Kuyirwanya bisaba iki?

Abanyeshuri n'abarezi b'ishuri rya Eden School Kamembe iherereye mu Karere ka Rusizi , basangiye umuganura n'abatishoboy...
08/08/2026

Abanyeshuri n'abarezi b'ishuri rya Eden School Kamembe iherereye mu Karere ka Rusizi , basangiye umuganura n'abatishoboye barokotse Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, batuye mu Mudugudu wa Murangi .

Umuyobozi w'Umurenge wa Kamembe iri shuri rihereyemo, INGABIRE Joyeux yashimye abateguye iki gikorwa abibutsa Ko Umuganura ugamije kwishimira umusaruro w'ibyo abantu bagezeho mu buhinzi n'ubworozi ndetse no mu bindi bikorwa by'iterambere rusange by'igihugu, gushimira ibyagezweho, gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, no guhiga imihigo y'umwaka ukurikira, aboneraho kwibutsa abanyeshuri Bari mu bihuruko gusigasira indangagaciro z'umuco Nyarwanda no kugira imyitwarire myiza .

Imiryango umunani yo mu Karere ka Rusizi, yorojwe inka zizabafasha kwigira no kwiteza imbere muri rusange. Ni muri gahun...
07/08/2026

Imiryango umunani yo mu Karere ka Rusizi, yorojwe inka zizabafasha kwigira no kwiteza imbere muri rusange. Ni muri gahunda y’Abanyarwanda yo kwishakamo ibisubizo babivomye mu muco n’amateka.

Izi nka bazihawe kuri uyu wa Gatanu, mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura wa 2026, byitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Uretse abahawe inka kandi hari abaturage batishoboye muri Rusizi bahawe imbuto.

📷:

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yageze i Rwimbogo mu Karere...
07/08/2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yageze i Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, aho yifatanyije n’abaturage baho mu birori byo kwizihiza .

Inteko y’Umuco yerekana ko Umuganura ari inkingi ikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera kuko akamaro n’agaciro byawo byatumye abasokuruza bagenda bawuhererekanya n’uyu munsi ukaba ucyubahirizwa.

Uyu ni Umunsi Ndangamuco ukomeye mu buzima bw’Abanyarwanda, ukaba warabaye ifatizo rikomeye ryo kubaka u Rwanda no guhuriza hamwe abana barwo.

DUSASE INZOBE Kuri Radio RusiziMinisiteri y'uburezi iherutse gutangaza ingamba nshya mu bijyanye n'uburezi aho harimo no...
03/08/2026

DUSASE INZOBE Kuri Radio Rusizi

Minisiteri y'uburezi iherutse gutangaza ingamba nshya mu bijyanye n'uburezi aho harimo no gukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire mibi mu mashuri, hagamijwe kuhagira ahantu hatekanye kandi hatuje.

Amashuri azashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ihohoterwa, gutoteza abandi no kwangiza ibikoresho by’ishuri.

Ababyeyi n'Abarezi mwakiriye mute izi mpinduka?
Ese iyi myitwarire yari iteye impungenge koko ?

Turabana na Kanyandege Joseph Desire umuyobozi wa GIHEKE TSS yo mu karere ka Rusizi.

Pasco Nshimiyimana na Daniel HAKIZIMANA

27/07/2026

DUSASE INZOBE kuri Radio Rusizi

Hagiye gushira ukwezi abanyeshuri batangiye ibiruhuko bikuru . Ese bafashwa bate kuguma mu murongo mwiza basubiramo amasomo ariko bagafasha n'ababyeyi imirimo?

Pasco Nshimiyimana na Daniel HAKIZIMANA

24/07/2026
24/07/2026

Ikaze muri FridayShow.

23/07/2026

Kuki abantu bakunda kuguza amafaranga, usanga igihe cyo kuyishyura batubahiriza igihe n’amasezerano? Ese biterwa n’ubushobozi buke, kutubahiriza amasezerano, cyangwa hari izindi mpamvu?

Address

0786641747
Kamembe

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Radio Rusizi posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share