13/06/2026
WORLD CUP 🏆:
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye neza igikombe cy’Isi cya 2026, zitsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D wabereye kuri Los Angeles Stadium mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Ibitego bya USMNT byatsinzwe na Folarin Balogun ku munota wa 31 n'uwa 45+5', Gio Reyna ku munota wa 90+7’ mu gihe ikindi cyitsinzwe na Damián Bobadilla ku munota wa karindwi.
Igitego cy’impozamarira cya Paraguay cyatsinzwe na Mauricio ku munota wa 73.
Amerika izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena, ikina na Australia.
Undi mukino w’umunsi wa mbere mu Itsinda D uzahuza Turikiya na Australia mu gitondo cyo ku Cyumweru, Saa Kumi n’Ebyiri.