26/06/2020
"TUMUHANE NTAJYEYO"
Mbihagazeho neza 100% ko mwa bakobwa mwe, muri facebook zanyu harimo message zabahungu zirenga byibura 50 mwanze gusubiza!
Niba mbeshye mabuja anyake iyi telephone.
Musore, u*i impamvu wandikira abakobwa ntibagusubize?
Hagati aho umusibo ejo nzagira isabukuru y'amavuko, mabuja yanyemereye ko azampa impano. Ni ubwa mbere nzaba mpawe impano.
Buriya we ni nkiki azampa kiruta aka ga phone yampaye?
Nari nibagiwe ibyo nashakaga kuvuga.
UGASANGA URI UMUSORE, WANDIKIYE UMUKOBWA uhise umubwira uti"uri mwiza nagukunze".
Tayali menya ko atazagusubiza.
Uti" wampaye whatsapp yawe.
Wampa number yawe,
Utuye he,
Tuzabonane
Uzaze kunsura tuganire,
Ufite inzobe nakunze,
Nakunze ikibuno cyawe
Nibindi".
Mwa bahungu mwe, mwarasaze?
Ngire uko ndimo kurwana no kwihindurira isi muri rusange ndwanya ibibazo bishobora kuvuka muri 2050, nze no kubigisha gutereta koko?
DORE UKUNTU UHISE UREBA NISONI NYINSHI KUBERA ABAKOBWA BARENGA 100 WANDIKIYE NTIBAGUSUBIZE.
Kiramwaye ohhh ohhh
Mujye mwandika utuntu twubwenge.
Umwandikire bwa mbere uti"igitondo cyiza" akwihorere.
Nimugoroba umwandikire uti"uze kuryoherwa nibya nimugoroba kandi urare neza"
Akwihorere.
Nibucya umubwire uti"nizere ko waramutse neza" udategereje ko agusubiza.
Gutyo gutyo, ibyo nibimara iminsi 3 ataragusubiza, sha uzaze murugo unkubite.
Ariko ndabizi azagusubiza, kandi nagusubiza tayali uzaba umufashe bugwate azaba avuga ati"ariko uyu muntu unyitayeho atanzi, aramutse anzi sinarengwa no kwitabwaho?" Noneho ahubwo atume we ubwe umutereta.
Basore nongere volume?
Wubuke ntuzabwanuke nakwandikira, uzamusubize utuje kandi ukomeze bwa buryo.
Igihungu nzongera kumva kirira ngo banze kugisubiza kuri facebook kizambona.
Uko ureba gusa.
Hari banga gusubiza bikandika abanze kubisubiza bibatuka, no kubabyeyi sha?
Apuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu