29/07/2025
Hello Kiss Fm ndabasabye mumfashe kugira inama uyu muvandimwe!! Afite umugabo babyaranye gatatu(3). Muminsi ishize umugabo yagurishije bimwe mu bikoresho byo murugo atamubwiye umugore abimenya barashwana cyane none bamaze ibyumweru 3 bararana ntawuvugisha undi n’amabanga y’abashakanye nta gikorwa. Mu by’ukuri uyu muvandimwe yambwiye ko ubu amerewe nabi, munda, umutwe ,umugongo biba bimumereye nabi kubera gushaka s*x ntayikore. None aribaza ati ese ubu umugabo wanjye ntiyaba andisha umubiri kandi we anca inyuma, ese nanjye nzamuce inyuma doreko hari abagabo baba bantereta ari benshi bakabinsaba?? Tumugire inama.