Imvaho Nshya

Imvaho Nshya The Official page For Imvaho Nshya NewsPaper �

Kwizera Olivier w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Ruhimbi, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, afung...
13/07/2025

Kwizera Olivier w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Ruhimbi, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ruhango akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe, kutumva no kutavuga.

Bivugwa ko yambusambanyije uwo mwangavu amusanze mu rugo aho abana na nyirakuru w’imyaka 81 n’undi mwana mu Mudugudu wa Ruhimbi baturanyemo. https://imvahonshya.co.rw/rutsiro-umusore-afungiye-gusambanya-umwana-ufite-ubumuga/

U Rwanda rwahawe igihembo cyo kwikamaza iterambere ry’ikoranabuhanga ridaheza kandi rishingiye ku baturage binyuze mu gu...
13/07/2025

U Rwanda rwahawe igihembo cyo kwikamaza iterambere ry’ikoranabuhanga ridaheza kandi rishingiye ku baturage binyuze mu gushyiraho ibikorwaremezo, kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gutanga serivisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni igihembo cya WSIS+20 cyatangiwe mu nama mpuzamahanga ya WSIS yabereye i Génève mu Busuwisi ku itariki 10 Nyakanga 2025.

➡️: https://imvahonshya.co.rw/u-rwanda-rwashimiwe-guteza-imbere-ikoranabuhanga-ridaheza/

U Rwanda rwisanze mu Itsinda C hamwe na Ethiopia, Sénégal na Repubulika ya Congo mu Irushanwa Nyafurika rya Tennis rihuz...
13/07/2025

U Rwanda rwisanze mu Itsinda C hamwe na Ethiopia, Sénégal na Repubulika ya Congo mu Irushanwa Nyafurika rya Tennis rihuza Amakipe y'Ibihugu mu Bagore, Billie Jean King Cup Group IV.

Itsinda A ririmo Cameroun, Lesotho, Mozambique na Bénin naho Itsinda B ririmo Tanzania, Togo, Seychelles na Sudani.

izakinwa igiye n’ibihugu 12 mu mikino izabera muri IPRC Kigali kuva ku wa Mbere, tariki ya 14 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2025.

Mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ya 13 ivuga kuri Virusi itera Sida izwi nka ‘IAS 2025’ ihuje abarenga 3 000 batur...
13/07/2025

Mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ya 13 ivuga kuri Virusi itera Sida izwi nka ‘IAS 2025’ ihuje abarenga 3 000 baturutse hirya no hino ku Isi, aho abayitabiriye bazaganira ku rushinge ruzafasha kwirinda SIDA.

Ikiganiro cyihariye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahaye Imvaho Nshya yavuze ku nama yatangiye kuri iki cyumweru tariki 13 ikazarangira 17 Nyakanga 2025. https://m.imvahonshya.co.rw/?p=140832

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo, Uwayezu François Régis, yashyikirije ibendera Ikipe y'Igihugu i...
13/07/2025

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo, Uwayezu François Régis, yashyikirije ibendera Ikipe y'Igihugu izakina Irushanwa rya Billie Jean King Cup Group IV rizabera i Kigali rizabera ku bibuga byo muri IPRC Kigali, guhera ku wa Mbere tariki 14 Nyakanga kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika.

Kuri iki Cyumweru, guhera saa Tatu z’ijoro  haramenyekana ikipe yegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 na miliyoni...
13/07/2025

Kuri iki Cyumweru, guhera saa Tatu z’ijoro haramenyekana ikipe yegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 na miliyoni zirenga 125$, hagati ya Chelsea yo Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Uyu mukino wa nyuma urabera muri MetLife Stadium iri mu mujyi wa New Jersey, yakira abafana 82.500.

Ni nde wegukana iki gikombe?

“Iyo umaze gutoranya intego y’ubuzima bwawe. Ihe disipulini yo kuyigeraho.”Pasiteri Antoine Rutayisire aganiriza abakora...
13/07/2025

“Iyo umaze gutoranya intego y’ubuzima bwawe. Ihe disipulini yo kuyigeraho.”

Pasiteri Antoine Rutayisire aganiriza abakora mu nzego z’itangazamakuru, imyidagaduro na Siporo, mu masengesho yo gusengera Igihugu ateranye kuri iki Cyumweru.

Uwimana Théodore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyimirizwa inzu ya m...
13/07/2025

Uwimana Théodore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyimirizwa inzu ya miliyoni zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda, akanorozwa inka y’amafaranga u’u Rwanda asaga ibihumbi 500.

Ni igikorwa cyakozwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, bishimira intambwe bamaze gutera umugushyira mu bikorwa ibikubiye mu igenamigambi ry’Umuryango FPR Inkotanyi rya 2024-2029. https://m.imvahonshya.co.rw/rusizi-fpr-inkotanyi-yubakiye-warokotse-jenoside-inzu-ya-miliyoni-18-frw/

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸Kuri iki Cyumweru, tariki 13 Nyakanga 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitan...
13/07/2025

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸

Kuri iki Cyumweru, tariki 13 Nyakanga 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 2025.

Abitabiriye iyi Siporo Rusange babwiwe ko indwara ya SIDA igihari bashishikarizwa gufata ingamba zo kuyirinda bisuzumisha kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze no gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze.

CYAMUNARA RWANDA LTD: Cyanunara ya machines photocopieuses na printers, intebe n’ameza byiza bya restaurant n’ibya offic...
12/07/2025

CYAMUNARA RWANDA LTD: Cyanunara ya machines photocopieuses na printers, intebe n’ameza byiza bya restaurant n’ibya offices (occasion d’Europe), ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi… https://m.imvahonshya.co.rw/?p=140773

Address

Kicukiro

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Imvaho Nshya posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Imvaho Nshya:

Share