ISIBO TV and RADIO

ISIBO TV and RADIO Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from ISIBO TV and RADIO, TV Channel, KN 3 Road, Kigali.

*ISIBO TV and RADIO
*THE HUB OF CONTENT
*TV'S APP "ISIBO" On google Play Store
*YOUTUBE CHANNEL "ISIBO TV AND RADIO OFFICIAL"
*INSTAGRAM ACCOUNT ""
*FACEBOOK ACCOUNT "ISIBO TV AND RADIO”
*TWITTER(X) ACCOUNT “ISIBO TV AND RADIO”

Lynda Priya yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushingaUwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwand...
11/10/2025

Lynda Priya yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwanda, yambitswe impeta n’umusore witwa Christian Irenge bemeranyije kurushinga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira, nibwo Lynda yambitswe impeta.

Lynda Priya na Irenge Christian bamaranye hafi imyaka ibiri bakundana.

98.7FM

11/10/2025

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana James Byiringiro yashyize hanze indirimbo nshya yise " Inyangamugayo"

98.7FM

Umuhanzi   yatangije uruhererekane rw’ibitaramo bye bishya yise ‘Gakondo Roomz Live’.Ni ibitaramo bigamije kumuhuza, gus...
11/10/2025

Umuhanzi yatangije uruhererekane rw’ibitaramo bye bishya yise ‘Gakondo Roomz Live’.

Ni ibitaramo bigamije kumuhuza, gusabana no gutaramira abakunda gakondo muri rusange.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Rooftop Ikawe Cafe mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.

Ni igice cy’umushinga Victor Rukotana azanye nyuma yo gushyira hanze Album ye yise "Imararungu".

98.7FM

FERWAFA yasabye imbabazi abafana bagiye kuri Stade Amahoro bazi ko batsindira ibihembo by’amafaranga birimo na 1.000.000...
11/10/2025

FERWAFA yasabye imbabazi abafana bagiye kuri Stade Amahoro bazi ko batsindira ibihembo by’amafaranga birimo na 1.000.000 Frw ariko ntibikunde.

Bamwe mu bafana bageze muri stade mu mukino wahuje Amavubi na Benin hakiri kare, babajijwe ibibazo bitandukanye batsindira imyambaro yemewe y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’imipira yo gukina.

Hari abandi bagombaga gutsindira ibihembo by’amafaranga byari byateganyijwe, ari byo 100.000 Frw, 200.000 Frw, 300.000 Frw, 500.000 Frw n’igihembo nyamukuru cya 1.000.000 Frw ariko barategereza amaso ahera mu kirere.

FERWAFA yijeje abafana b'ikipe y'Igihugu ko ibi bizakosorerwa mu mikino itaha ndetse mu mukino ukurikira w’Amavubi makuru, umubare w’abatsinda uzikuba kabiri.

98.7FM

11/10/2025

yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo ye nshya yise "DM"

Iyi ndirimbo nshya amajwi yayo yatunganyijwe na , mugihe amashusho yayo yakozwe n .

Alyn Sano yafatanyije na mu kwandika iyi ndirimbo bise "DM" ije ikurikira ",Chop Chop" yahuriyemo na Bensoul imaze amezi abiri Igiye hanze.

98.7FM

Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, agiye gufatirwa irembo n'umuraperi Shizzo uherutse kumwambika impeta y'urukundo amusaba ...
11/10/2025

Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, agiye gufatirwa irembo n'umuraperi Shizzo uherutse kumwambika impeta y'urukundo amusaba ko yamubera umugore.

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024.

Umuraperi Shizzo yambitse impeta umunyamakuru Tessy wubatse izina rikomeye, cyane cyane agikora kuri Isango Star.

Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Dubai mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2025.

Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.

98.7FM

Robert Mulyami wasezeye itangazamakuru akinjira mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfuye.Uyu...
11/10/2025

Robert Mulyami wasezeye itangazamakuru akinjira mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfuye.

Uyu musore yahoze akorera RTGL i Butembo yaguye mu myitozo ya gisirikare i Kananga.

Yari yarinjiye mu gisirikare yijejwe kuzashyirwa mu ishami ry’itumanaho rya FARDC

98.7FM

10/10/2025

Perezida Kagame nyuma yo gukurikira umukino wahuje ikipe y'Igihugu y'u Rwanda "Amavubi" na Benin yageze hanze asuhuza abafana bari baje kureba uyu mukino.

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Benin igitego 1-0, amahirwe yo kujya mu Gikombe cy'Isi ayoyoka atyo.

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane mu itsinda n'amanota 11.

Benin yo yiyongereye amahirwe yo kujya mu Gikombe cy'Isi kuko yagize amanota 17 ku mwanya wa mbere.

Afurika y'Epfo yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, yagize amanota 15 ku mwanya wa kabiri.

Ni mu gihe Nigeria yagize amanota 14 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-1.

Ku wa Kabiri, Nigeria izahura na Benin naho Afurika y'Epfo yakire u Rwanda.

98.7FM

Injira muri WhatsApp Channel yacu unyuze aha: Follow the ISIBO TV And RADIO https://whatsapp.com/channel/0029VaD2NlCHFxPANQQs8d30.

 agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo cy'umuhanzi Ni igitaramo kizaba tariki 01 Ugushyingo 2025, kuri Kakyeka Stadiu...
10/10/2025

agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo cy'umuhanzi

Ni igitaramo kizaba tariki 01 Ugushyingo 2025, kuri Kakyeka Stadium mu mujyi wa Mbarara, muri Uganda

98.7FM

Injira muri WhatsApp Channel yacu unyuze aha: Follow the ISIBO TV And RADIO https://whatsapp.com/channel/0029VaD2NlCHFxPANQQs8d30.

10/10/2025

Kavita yatoraguye amacupa muri Stade Amahoro bitungura benshi.

Myugariro wa Birmingham Legion muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi Kavita Phanuel yananiwe kuva mu kibuga nyuma yo gutsindwa na Benin 1-0.

Ubwo abandi bari basubiye mu rwambariro umukino urangiye we yagumye mu kibuga, mu rwego rwo kwimara agahinda yafashe umwanya akora isuku kuri bench (intebe z’abasimbura) ya Benin n’u Rwanda.

Yakusanyije amacupa yose banywereyemo amazi ubwo umukino wabaga ayashyira ahabugenewe.

Kavita wabonaga yacitse intege cyane atumva ko batsinzwe cyane ko ari wo mukino wa mbere yari akiniye kuri Stade Amahoro.

98.7FM

Injira muri WhatsApp Channel yacu unyuze aha: Follow the ISIBO TV And RADIO https://whatsapp.com/channel/0029VaD2NlCHFxPANQQs8d30.

Address

KN 3 Road
Kigali
250

Opening Hours

Monday 07:30 - 22:45
Tuesday 07:30 - 22:45
Wednesday 07:30 - 22:30
Thursday 07:30 - 22:45
Friday 07:30 - 22:45
Saturday 07:30 - 22:45

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when ISIBO TV and RADIO posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to ISIBO TV and RADIO:

Share

Category