ISIBO TV and RADIO

ISIBO TV and RADIO Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from ISIBO TV and RADIO, TV Channel, KN 3 Road, Kigali.

*ISIBO TV and RADIO
*THE HUB OF CONTENT
*TV'S APP "ISIBO" On google Play Store
*YOUTUBE CHANNEL "ISIBO TV AND RADIO OFFICIAL"
*INSTAGRAM ACCOUNT ""
*FACEBOOK ACCOUNT "ISIBO TV AND RADIO”
*TWITTER(X) ACCOUNT “ISIBO TV AND RADIO”

Ikipe y'u Rwanda y'Abagore yatsinze iy'u Burundi amaseti 3-0 (25-06, 25-11, 25-13), isoza imikino yo mu Itsinda D ku mwa...
27/08/2026

Ikipe y'u Rwanda y'Abagore yatsinze iy'u Burundi amaseti 3-0 (25-06, 25-11, 25-13), isoza imikino yo mu Itsinda D ku mwanya wa mbere n'amanota icyenda ku icyenda.

U Rwanda rwari kumwe na Algeria, RDC n'u Burundi muri iri tsinda ry'Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera i Nairobi muri Kenya.

98.7FM

Umuraperi Lil G yahishuye ko ari mu rukundo rushya n'umukobwa witwa Isimbi Kevine, nyuma yo gutandukana n’umugore w'aban...
27/08/2026

Umuraperi Lil G yahishuye ko ari mu rukundo rushya n'umukobwa witwa Isimbi Kevine, nyuma yo gutandukana n’umugore w'abana babiri bari barakundaniye muri Pologne.

Kuva mu 2022, ubwo Lil G yari yimukiye muri Pologne, yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo n'umugore wo muri icyo gihugu, icyakora akomeza kubigira ibanga.

Mu 2025, Lil G yari yatangaje ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Emilia Mieczkowska, umugore ufite abana babiri babanaga. Nyuma y'aho, muri Werurwe 2026, uyu muraperi yemeje ko yatandukanye n’uyu mugore, ndetse ahamya ko yitegura gutaha mu Rwanda.

Nyuma yo gutaha mu Rwanda, Lil G yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yemeje ko ari mu rukundo rushya n'uyu mukobwa witwa Isimbi Kevine.

98.7FM

27/08/2026

Umwuzure ukomeye wibasiye igihugu cya Nepal n'agace k'umupaka wa Tibet ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026.

Abantu barenga 177 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye, ariko iyi mibare ishobora kwiyongera cyane.

Abantu barenga 1,300 nibo baburiwe irengero, muri bo abasaga 700 ni abanyamahanga (benshi ni ba mukerarugendo n'abari bagiye mu ngendo z'idini rya gihindu "Kailash Manasarovar Yatra").

98.7FM

26/08/2026

Nepal: Umwuzure watumye abarenga 384 baburirwa irengero hafi ya Tibet

Umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi wibasiye agace ka Nepal gaherereye hafi y’umupaka wa Tibet, wahitanye abantu benshi ndetse baburirwa irengero.

Reuters yanditse ko ibyondo byinshi n’ibitare byiroshye mu mugezi uri ku mupaka wa Nepal n’u Bushinwa, bituma habaho umwuzure.

Urwego rwa Nepal rushinzwe ubukerarugendo rwavuze ko abantu 384, barimo abahinde 105, Abanya-Nepal, Abanyamerika batatu n’Abongereza 12 baburiwe irengero, mu gihe abandi 22 bitabye Imana.

Raporo igaragaza ko ibikorwa byo gushakisha abantu baburiwe irengero byatangiye, harimo na ba mukerarugendo bari muri ako gace.

98.7FM

26/08/2026

Umwe mu bajyanama n'umuhanzi DiezDola yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe ku mubano wabo n'uyu muhanzi bivugwa utakimeze neza nka mbere .

🔺: Kurikira
📻: 98.7FM
⏱️: 5PM - 8PM
🗓️: Monday - Friday & Sunday 8PM
🚨: live kuri YouTube ya Isibotvradio

98.7FM

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko bushinja umushoramari akaba na Perezida w’ishyirahamwe ...
26/08/2026

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko bushinja umushoramari akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, gutanga sheki zitazigamiye z’ibihumbi 600$ (miliyoni 883,5 Frw).

Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026. Akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

98.7FM

26/08/2026

Impaka ku mubare w'abanyamahanga babanza mu kibuga zongeye kubyuka.

🛑kurikira
📻 98.7FM
🗓️ MONDAY to FRIDAY
⏱️ 9:30 AM - 12:00 AM
🚨 Live kuri YouTube ya Isibotvradio

98.7FM .

26/08/2026

Ikipe ya Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Women’s Champions League, yasezerewe mu irushanwa nyuma yo kunganya na Yei Joint Stars FC igitego 1-1 mu mukino wa gatatu.

🛑kurikira
📻 98.7FM
🗓️ MONDAY to FRIDAY
⏱️ 9:30 AM - 12:00 AM
🚨 Live kuri YouTube ya Isibotvradio

98.7FM .

Address

KN 3 Road
Kigali
250

Opening Hours

Monday 07:30 - 22:45
Tuesday 07:30 - 22:45
Wednesday 07:30 - 22:30
Thursday 07:30 - 22:45
Friday 07:30 - 22:45
Saturday 07:30 - 22:45

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when ISIBO TV and RADIO posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to ISIBO TV and RADIO:

Shortcuts

Share

Category