Kigali Connect

Kigali Connect This is Where you can find the Most latest and reliable News Around the World. Whatsapp number 0725965556

 yateguje igitaramo "EASTER EXPERIENCE" kizaba taliki 20 mata 2025.
29/01/2025

yateguje igitaramo "EASTER EXPERIENCE" kizaba taliki 20 mata 2025.

29/01/2025
Abacanshuro bavuye muri Congo bafite ikimwaro. I Rubavu abahungiye mu Rwanda bari gusakwa.✍️Kora follow
29/01/2025

Abacanshuro bavuye muri Congo bafite ikimwaro. I Rubavu abahungiye mu Rwanda bari gusakwa.

✍️Kora follow

𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎Abarwanyi ba M23 nibo bari kugenzura umupaka nyuma y'aho imirwano ihagaze mu Mujyi wa Goma.✍️Nyawe Lamberto
29/01/2025

𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎
Abarwanyi ba M23 nibo bari kugenzura umupaka nyuma y'aho imirwano ihagaze mu Mujyi wa Goma.

✍️Nyawe Lamberto

Umugeni yapfuye abakwe baje gufata irembo mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana, iby'urupfu rwe biteza urujij...
29/01/2025

Umugeni yapfuye abakwe baje gufata irembo mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana, iby'urupfu rwe biteza urujijo.

Uyu mukobwa witwaga Uwitonze Dalia yari afite imyaka 21 y’amavuko, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, ashyingurwa ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama.

Uwo mukobwa ngo yari umwe mu bakoraga imirimo bitegura abashyitsi ariko bigeze saa Tanu z’amanywa arwara mu nda bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana. Majyambere Jean Claude, musaza w’uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko icyishe mushiki we batari bakimenya, ahakana amakuru yavugaga ko umusore yari yabenze mushiki we, bigatuma yiyahura nk’uko byakomeje kuvugwa cyane n'abo muri ako gace.

Curtis James Jackson III wamamaye nka 50 Cent yajyanywe mu nkiko n’ukora umwuga wo gufotora, wavuze ko yamuhohoteye afat...
28/01/2025

Curtis James Jackson III wamamaye nka 50 Cent yajyanywe mu nkiko n’ukora umwuga wo gufotora, wavuze ko yamuhohoteye afatanyije n’itsinda ry’abantu be ba hafi.

Uyu mugabo witwa Guadalupe De Los Santos yatangaje ko 50 Cent yamuhohoteye ubwo yamugongaga ari ku igare rikoresha amashanyarazi, ndetse bikaza kumuviramo gukomereka.

TMZ yatangaje ko uyu mugabo avuga ko ibi byabaye ku wa 11 Nzeri 2024, ubwo uyu muhanzi yari ari mu bikorwa byo kumenyekanisha igitabo aheruka gushyira hanze yise “The Accomplice: A Novel 50 Cent” mu Mujyi wa Los Angeles. Uyu gafotozi yagombaga kumufatira amafoto.

Yavuze ko nyuma y’iki gikorwa cyo gufata amashusho yahise yurira igare hafi y’aho bari bari kuyafatira, ariko aza kwitambikwa na 50 Cent wafunguye umuryango w’imodoka w’imbere, bigatuma yikubita hasi mu buryo butunguranye.

Kuri uyu wa Kabiri ibisasu byo mu bwoko bwa roketi byongeye kugwa ku butaka bw'u Rwanda mu karere ka Rubavu biturutse i ...
28/01/2025

Kuri uyu wa Kabiri ibisasu byo mu bwoko bwa roketi byongeye kugwa ku butaka bw'u Rwanda mu karere ka Rubavu biturutse i Goma muri RDC mu mirwano ikomeje gushyamiranya umutwe wa M23 n'ingabo za leta ya Kongo (FARDC).

Muri iki gitondo umutwe witwaje intwaro wa   wongeye kubyukira mu mirwano n'igisikare cya Congo  , bakaba bari kurwanira...
28/01/2025

Muri iki gitondo umutwe witwaje intwaro wa wongeye kubyukira mu mirwano n'igisikare cya Congo , bakaba bari kurwanira mu mujyi wa Goma mu nkengero z'umupaka uhuza iki guhugu n'u Rwanda

🚨 Umutwe wa M23 wamaze gufata Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishami rya Goma (Radio Tél...
27/01/2025

🚨 Umutwe wa M23 wamaze gufata Radio na Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishami rya Goma (Radio Télévision nationale Congolaise RTNC ).

Abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda bakishyikiriza inzego z'umutekano z'u Rwanda, basatswe ndetse ibikoresho bya gi...
27/01/2025

Abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda bakishyikiriza inzego z'umutekano z'u Rwanda, basatswe ndetse ibikoresho bya gisirikare bahunganye babishyikiriza Ingabo z'u Rwanda.

✍️

IFOTO 🚨 Inyogoye aryohewe n'ubuzima bwo muri Uganda hamwe na Manage we Yago Pon Dat wamukoreye ubukwe , akamuha inka aka...
26/01/2025

IFOTO 🚨 Inyogoye aryohewe n'ubuzima bwo muri Uganda hamwe na Manage we Yago Pon Dat wamukoreye ubukwe , akamuha inka akanamushingira akabari bivugwa ko kahombye.

Inyogoye yatangiye gukora ibiganiro butandukanye muri Uganda aho baherereye bombi.

Abakunda gusenga muri he? Mupfashe dukomeze gusabira UMURYANGO wa Theo Bosebabireba, Umufasha we akomeje kuremba cyane m...
25/01/2025

Abakunda gusenga muri he? Mupfashe dukomeze gusabira UMURYANGO wa Theo Bosebabireba, Umufasha we akomeje kuremba cyane mu gihe agitegereje uwamuha Impiko🙏

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Kigali Connect posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Videos

Share