CEI EMPIRE TV

CEI EMPIRE TV CEI EMPIRE , YouTube TV , Management of New artists, promoting and we provide Online service

.Irénée ari kwishyuza ‘Dorcas&Vestine’ miliyoni 60 Frw ? 15-06-2026 - saa 13:49,  Nsengiyumva EmmyMurindahabi Irénée wam...
15/06/2026

.Irénée ari kwishyuza ‘Dorcas&Vestine’ miliyoni 60 Frw ?

15-06-2026 - saa 13:49, Nsengiyumva Emmy

Murindahabi Irénée wamamaye nka M.Irénée yahakanye amakuru y’uko yishyuza itsinda rya ‘Dorcas&Vestine’ miliyoni 60Frw, ahamya ko ibyavuzwe ari ibihuha.

Ibi M.Irénée yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe niba gutandukana kwe n’aba bakobwa yari asanzwe afasha byaba bibasize mu mpaka zo kwishyuzanya.

Aha M.Irénée yagize ati “Ibyo ni ibihuha, biratangaje kuba umunyamakuru yabyuka akavuga ibintu bitari byo njye mfata nko kumparabika. Mu by’ukuri abakobwa amasezerano yabo yari yararangiye kandi twari tutarasinya andi, bisobanuye ko buri wese yari yemerewe amahitamo ye.”

M.Irénée yahakanye amakuru yo kugwatira indirimbo za ‘Dorcas&Vestine’ ahamya ko ntacyo zamumarira cyane ko adasanzwe aririmba yongera gushimangira ko ntacyo abishyuza.

Ati “Twatandukanye mu buryo buri wese yanyuzwe, ntacyo mbishyuza na kimwe kandi na bo ntacyo banyishyuza, ntekereza ko n’iyo cyaba gihari twabikemura ukwacu. Icyakora kimwe nakubwira nta gihari rwose ni ibinyoma ntari kwiyumvisha n’aho byaturutse.”

M.Irénée yavuze ko ikintu yifuzaga kuri Vestine&Dorcas yamaze kukigeraho kuko aba bahanzi bamaze gukura kandi ari cyo yifuzaga, ahamya ko bakomeje inzira y’umuziki rwose azakomeza kuba umufana wabo ukomeye.

Ku rundi ruhande amakuru ahari ahamya ko Kamikazi Dorcas na we yamaze kwerekeza muri Canada aho yasanze mukuru we Ishimwe Vestine ndetse ko ari ho bagiye gukomereza ibikorwa by’umuziki wabo.


Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when CEI EMPIRE TV posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share