CEI EMPIRE TV

CEI EMPIRE TV CEI EMPIRE , YouTube TV , Management of New artists, promoting and we provide Online service

Diamond yasibye amafoto yose yamamaza Samia Suluhu Hassan 31-10-2025 - saa 01:04,  Nsengiyumva EmmyDiamond yamaze gusiba...
31/10/2025

Diamond yasibye amafoto yose yamamaza Samia Suluhu Hassan
31-10-2025 - saa 01:04, Nsengiyumva Emmy
Diamond yamaze gusiba ku mbuga nkoranyambaga amafoto yose yasangije abamukurikira yamamaza Samia Suluhu Hassan mu matora atarakiriwe neza n’abenegihugu bahise birara mu mihanda mu bikorwa byo kwigaragambya.

Uyu muhanzi yasibye ubu butumwa mu gihe yari amaze iminsi yotswa igitutu n’abakunzi be bamushinja gushyigikira umukandida bo bitaga umunyagitugu.

Ku rundi ruhande mbere yuko asiba ubu butumwa na mbere y’amatora Diamond yari yabanje kugenera ubutumwa Samia Suluhu Hassan amusaba kudaha agaciro abari kumutuka no kumuvugaho amagambo mabi.

Mu butumwa bwe Diamond yagaragaje ko ashyigikiye bikomeye Samia Suluhu Hassan, ahamya ko abari kurwanya amatora banamwita uko bashaka ari abantu bake batazi ibyo bari gukora.

Diamond yabanje gukeza Samia Suluhu Hassan, ahamya ko abari kumurwanya hari igihe bazamwifuza.

Ati “Mubyeyi wanjye Suluhu, uri umuperezida w’icyubahiro, ukorana umurava kandi ukaba umuhanga cyane, ariko uzirikane ko abantu ubusanzwe badakunda kuvuga ibigwi by’umuntu akiriho […] Wakoze akazi gahambaye kandi urabikomeje, kuva mu rwego rw’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwaremezo n’izindi nzego zitandukanye.”

Diamond yingingiye uyu mubyeyi kutababazwa n’ibyo bamwe mu baturage yise ko batazi ibyo bari gukora bamukoreye, amwizeza ko uretse aba hari abandi baturage ba Tanzania kandi bamukunda.

Ati “Kubera ko wiyoroshya bituma rimwe na rimwe abantu bashaka kukugerageza. Ndagusabye ngo ntibigutere umutima mubi ubitewe n’itsinda rito ry’abantu ntekereza ko batanazi ibyo barimo kandi nibwira ko hari umunsi umwe bazakwibuka nk’uko bagiye bibuka abandi [...] Uzirikane ko hari benshi bagukunda kandi bishimira ibyiza uri gukora mu gihugu cyacu.”

Mu butumwa bwe, Diamond ntiyigeze aca ku ruhande ngo atinye kugaragariza urukundo uyu mubyeyi wari umaze igihe ayobora Tanzania nubwo hari uruhande rw’abamufata nk’umunyagitugu batifuza ko akomeza kukiyobora

26/10/2025

Baratwica

15/10/2025

Theo Bosebabireba yatangiye kubona Ubufasha 🇷🇼 🇷🇼🇷🇼🇷🇼 🇷🇼🇷🇼🇷🇼 🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼

Address

Rwanda
Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when CEI EMPIRE TV posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share