Igisubizo.rw

Igisubizo.rw Media

Donald Trump uri kubarizwa mu Bwami bw'U Bwongereza yavuze ko ahaye ibihugu; U Burusiya na Ukraine iminsi 12 gusa bikaba...
29/07/2025

Donald Trump uri kubarizwa mu Bwami bw'U Bwongereza yavuze ko ahaye ibihugu; U Burusiya na Ukraine iminsi 12 gusa bikaba byasoje intambara bihanganyemo.

Ni intambara ibyo bihugu byombi byagiyemo kuva mu ntangiriro za 2022, none kugeza ku munsi wa none biracyahanganye.

Nyuma y'iminsi bivugwa ko gusinya mu nzu ireberera inyungu abahanzi ya ROC NATION ya Jay Z byatumye Ayra Starr abuzwa gu...
29/07/2025

Nyuma y'iminsi bivugwa ko gusinya mu nzu ireberera inyungu abahanzi ya ROC NATION ya Jay Z byatumye Ayra Starr abuzwa gukundana no gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amagambo babanje kugenzura, uwo mukobwa yagize icyo abivugaho.

Sura www.igisubizo.com usome inkuru ku buryo burambuye.

"Njyewe? Nta mpanuka nigeze mpura na yo, ndi muzima nta n'igicurane ndwaye. Ayo makuru y'impanuka yavuzwe n'abakoresha s...
21/07/2025

"Njyewe? Nta mpanuka nigeze mpura na yo, ndi muzima nta n'igicurane ndwaye. Ayo makuru y'impanuka yavuzwe n'abakoresha shene za YouTube bagira ngo batwike ariko njye nta kibazo mfite."

"Mu minsi yashize nabonye banjyana i Rubavu ngo nagiye gusura ababyeyi banjye babayo, kandi baba hano i Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo abandi baranshyingura ... Yewe bamvugaho ibinyoma pe!"

Musengamana Beatha wamamaye nka Azabatsinda Kagame yagiranye ikiganiro cyihariye na Igisubizo.com avuga ko atigeze akora impanuka nk'uko byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Sura www.igisubizo.com usome inkuru ku buryo burambuye.

Ku wa 30 Mata 2025, nibwo Gabiro Guitar yatsinze urubanza yaregwagamo na sosiyete ya Evolve Music Group Ltd. Icyo gihe U...
18/07/2025

Ku wa 30 Mata 2025, nibwo Gabiro Guitar yatsinze urubanza yaregwagamo na sosiyete ya Evolve Music Group Ltd. Icyo gihe Urukiko Rukuru rw' Ubucuruzi rwategetse ko uwo muhanzi yishyurwa ibihumbi 900RWF.

Gabiro Guitar yahishuye ko ayo amafaranga atarayahabwa ariko azi iby'uwo wamureze ahugiyemo.

Sura www.igisubizo.com usome inkuru ku buryo burambuye.

Iyo bikuze agaragara nk' utwite: Ibyo wamenya ku ndwara y'ibibyimba bifata abagore muri nyababyeyi----------------------...
16/07/2025

Iyo bikuze agaragara nk' utwite: Ibyo wamenya ku ndwara y'ibibyimba bifata abagore muri nyababyeyi
------------------------------------------

Ibibyimba bifata abagore muri nyababyeyi bizwi nka "Uterine Fibroids" bishobora kwibera mu mugore atabizi bikajya bimuteza ingaruka za hato hato.

Ibibyimba bifata muri nyababyeyi y'abakobwa cyangwa se abagore "Uterine Fibroids" bikunze kuhaboneka mu gihe cy'uburumbuke. Ibi ariko kandi ntabwo bihita biba intandaro ya kanseri yakwaduka muri nyababyeyi nk' uko bivugwa n'urubuga rwandika ku makuru ajyanye n'ubuzima, Mayo Clinic.

Ibi bibyimba biratandukana mu ngano yabyo nuko biba bingabamo mu mubare. Umuntu ashobora kugiramo ikibyimba kimwe cyangwa se akagiramo byinshi. Hari ibibamo bito hari n'ibikura bikaba binini. Ibyo binini bishobora kumena ingombyi.

Uretse kuba gukina filime bigira ibyamamare ababikora, basaruramo atari make.Sura www.igisubizo.com umenye abakinnyi 10 ...
15/07/2025

Uretse kuba gukina filime bigira ibyamamare ababikora, basaruramo atari make.

Sura www.igisubizo.com umenye abakinnyi 10 ba mbere bakize cyane ku Isi.

Chelsea ni yo yegukanye igikombe cya FIFA CLUB WORLD CUP 2025 itsindiye ku mukino wa nyuma ikipe yo mu Bufaransa, PSG ib...
14/07/2025

Chelsea ni yo yegukanye igikombe cya FIFA CLUB WORLD CUP 2025 itsindiye ku mukino wa nyuma ikipe yo mu Bufaransa, PSG ibitego 3-0.

Ibitego bibiri muri byo ni ibya Cole Palmer, ikindi ni icya João Pedro.

Imikino y'icyo gikombe yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Umuramyikazi, Vestine wo mu itsinda ahuriyemo n'umuvandimwe we, "Vestine na Dorcas" yakoranye ubukwe n'umusore wo muri B...
05/07/2025

Umuramyikazi, Vestine wo mu itsinda ahuriyemo n'umuvandimwe we, "Vestine na Dorcas" yakoranye ubukwe n'umusore wo muri Burkina Faso, Ouedraogo Idrissa, i Kigali kuri uyu wa 05/07/2025.

Habayeho umuhango wo gusaba no gukwa, basezeranira imbere y'Imana ubundi hakirwa abatumiwe bagezwaho umuziki biratinda.

Vestine na Dorcas bahuriye ku rubyiniro, yakuyemo imyenda y'abageni, ubundi baririmba indirimbo zirimo Emmanuel.

Umukino ubanziriza ibitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2025  wahuje abanyamakuru n'abahanzi ndetse n'abandi bagira u...
02/07/2025

Umukino ubanziriza ibitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2025 wahuje abanyamakuru n'abahanzi ndetse n'abandi bagira uruhare mu itegurwa ryabyo, warangiye abanyamakuru banyagiwe ibitego 8-3.

Social Mula yahishuye icyadindije album ye "Confidence" ---------------------- yavuze ko gukurikiranwa mu nkiko kwa stud...
02/07/2025

Social Mula yahishuye icyadindije album ye "Confidence"
----------------------
yavuze ko gukurikiranwa mu nkiko kwa studio byatumye album ye "Confidence" yateguje mu mezi yashize, idasohoka.

Sura www.igisubizo.com usome inkuru irambuye.

Buri gihugu ku Isi gifite abakiyobora barangajwe imbere na Perezida ariko  hari n'abakiyoborwa n'Abami. Muri abo Baperez...
29/06/2025

Buri gihugu ku Isi gifite abakiyobora barangajwe imbere na Perezida ariko hari n'abakiyoborwa n'Abami. Muri abo Baperezida hari abagwije ifaranga kurusha abandi.

Uwa mbere akubye inshuro 40 uwa kabiri! Abaperezida 5 bakize cyane ku Isi. Sura www.igisubizo.com usome inkuru irambuye.

Abenshi mu bantu batuye hirya no hino bazi ko amazi y'inzuzi nk' imigezi n'ibiyaga aba afite ibara ry'ubururu cyangwa se...
29/06/2025

Abenshi mu bantu batuye hirya no hino bazi ko amazi y'inzuzi nk' imigezi n'ibiyaga aba afite ibara ry'ubururu cyangwa se umweru bijyanye n'ikirere cy' aho cyiba giherereye. Lake Natron ni itandukaniro kuko cyo gisa n'umutuku.

Sura www.igisubizo.com ugire icyo ucyungukaho.

Address

Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Igisubizo.rw posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share