Simba onli

Simba onli MEDIA ENTREPRENEUR 👌
content creator |📛 amakuru agezweho. serving - Entertainment News | sports | culture |lifestyle | Music🇷🇼🇧🇮.

🔶 News update 🔶 ubundi n'ibakubwira izina diamond platnumz ujye ugiramo n'ubwoba .______________________________________...
07/09/2025

🔶 News update 🔶 ubundi n'ibakubwira izina diamond platnumz ujye ugiramo n'ubwoba .
__________________________________________________________________

🔸 Imibare igaragaza yuko umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania diamond platnumz naho ahuriye n'umunya Nigeria burna boy.

🔸Tugiye nko Kurubuga rwa you tube diamond platnumz akubye kabiri burna boy, kuko diamond afite 10+M subscribers mu gihe burna boy afite 5+M mu byukuri urumva yuko harimo ikinyuranyo.

🔸 Icyakora Kurubuga rwa Instagram niho bapfa kuyingayingana kuko Bose bafite 18M followers ariko diamond platnumz akamurusha abarenga 500 , bivuze yuko naho amurusha.

🔸 Impamvu nkoze iri gereranya nuko burna boy Kurubu Ari izina rikomeye cyane Ku mugabane wa Africa kubijyanye na music , hari colabo nyinshi amaze gukora n'abahanzi barimo ba ed Sheeran, ndetse nabandi. Ibi rero bikaba byagora diamond platnumz kuba yahita abigeraho n'ubwo Imibare ayimurusha.

Ngayo nguko..... nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow ujye wibonera amakuru agezweho hano live 🔴.

Here we go hot news.....

🗯️ ESE 1.55 AM IKENEYE ELEMENT CG ELEMENT NIWE UYIKENEYE !?.🔸 KUVA UYU MWAKA WATANGIRA KUMBUGA NKORANYAMBAGA HAGIYE HAVU...
06/09/2025

🗯️ ESE 1.55 AM IKENEYE ELEMENT CG ELEMENT NIWE UYIKENEYE !?.

🔸 KUVA UYU MWAKA WATANGIRA KUMBUGA NKORANYAMBAGA HAGIYE HAVUGWA AMAKURU MENSHI YUKO UYU MUSORE YABA YARAMAZE GUTERA UMUGONGO 1.55 AM .

🔸ICYAKORA HARI AMAKURU AHARI YUKO IBINTU BISHOBORA KUBA BYAGIYE MU BURYO BWIZA BITURUTSE KUKUBA MU MINSI ISHIZE BARAGIRANYE IBIGANIRO BIJYANYE N'IMIKORANIRE.

🔸 KURUHANDE RWANGE MBONA YABA 1.55 AM NA ELEMENT BIKENERANYE 50 KURI 50 ATI GUTE RERO ? ELEMENT YAMAZE KUTWEREKA YUKO YAKORA UMUZIKI MWIZA , HABA MU KURIRIMBA NDETSE NO GUKORA INDIRIMBO PRODUCTION.

🔸ICYO BISHATSE KUVUGA NIKI ? AKENEYE ABAJYANAMA BAZIMA NDETSE BAFITE NA MAFARANGA KUGIRANGO IZI MPANO AFITE ZITAZAMUMFIRA UBUSA, NDETSE ABASHE NO KUBONA AMASOKO ARI KURI STANDARD IBI BYOSE KUGIRANGO ABIGEREHO AKENEYE 1.55AM.

🔸KURUNDI RUHANDE 1.55AM BYAYIGORA KUBAHO IDAFITE ELEMENT, TUVUGISHIJE UKURI UMU PRODUCER DUFITE MU RWANDA WAKORA INDIRIMBO ZIKABA MEGA HIT NI ELEMENT! NABANDI BARABIZI ARIKO HARI MUKURU WABO ARI WE ELEMENT.

🔸AHA ICYO BISHATSE KUVUGA NUKO NUBUNDI ABAHANZI BOSE BAZAJYA MURI 1.55AM BAZISANGA BASHATSE ELEMENT NGO ABAKORERE INDIRIMBO BITYO RERO MBONA KURUHANDE RWANGE BOSE BAKENERANYE .

🔸 IKINDI NAGO ELEMENT AFITE UBUSHOBOZI BWO KUBA YAKIKORANA UMUZIKI ARI UMWE NGO BIKUNDE BIRAGOYE , IYO UREBYE KU ISI USANGA ABAHANZI HAFI YA BOSE TUZI BAKOMEYE BAFITE AMA LABOL BABARIZWAMO .

🔸 AHUBWO IKIBAZO CYO KWIBAZA BIRAVUGWA YUKO ELEMENT ASHAKA KUJYA MURI 1.55 AM NKU MUHANZI KURUSHA UKO YAJYAMO NKU MU PRODUCER !? .IYI NTAMBARA RERO NIYO IGOYE CYANE.

NGAYO NGUKO.... NKWIBUTSA YUKO NIBA ARIBWO WARUKIGERA KURI IYI PAGE KORA FOLLOW UJYE WIBONERA AMAKURU AGEZWEHO .

🔶 News update 🔶 ubarebesheje amaso wagirango ni inkumi zi myaka 25, bimwe mu byamamare kazi  birengeje imyaka 30 hano mu...
06/09/2025

🔶 News update 🔶 ubarebesheje amaso wagirango ni inkumi zi myaka 25, bimwe mu byamamare kazi birengeje imyaka 30 hano mu Rwanda.

🔸Anita pendo , ni Umwe mu banyamakuru bakomeye hano mu Rwanda Kurubu uyu munyamakuru kazi afite imyaka 39, ni umubyeyi w’abana babiri, ariko ntabwo bimubuza kuba ateye neza ndetse arangaza benshi nk’umukobwa ukiri mu myaka ye 25.

🔸Mbabazi shadia benshi bamenye nka shaddy boo kumbuga nkoranyambaga, uyu mubyeyi wa bana babiri nawe iyo umurebesheje amaso ushobora kugirango ni inkumi y'imyaka 21 ariko afite imyaka 33.

🔸Sacha Kate nawe ni Umwe mu bakobwa bagiye bagaragara mu ma video ya bahanzi, ndetse ikimero ke gukurura benshi kumbuga nkoranyambaga,uyu nawe yibitseho imyaka 35.

🔸Butera Knowles nawe ni Umwe mu bahanzikazi nya Rwanda bamaze gukura kuko Kurubu amaze kugeza imyaka 35.

🔸 Umukinnyi wa cinema nyarwanda benshi bamenye nka bijou Kurubu nawe amaze gukura cyane kuko afite imyaka 31, ariko umubonye wagirango afite 26.

🔸Kate bashabe nawe ni Umwe mu byamamare benshi bamenye kumbuga nkoranyambaga, kubera ubwiza bwe ndetse nikimero gikurura benshi Kurubu afite imyaka 35.

🔸 Isimbi Alia cool benshi bamenye muri cinema nyarwanda nawe amaze gukura cyane Kurubu afite imyaka 38.

Ngayo nguko....ninde ugutunguye !?

Nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow ujye wibonera amakuru agezweho hano live 🔴.

Here we go hot news....

📷 amafoto yaranze ubukwe bwa kathia kamali na Adonis filer._____________________________________________________________...
05/09/2025

📷 amafoto yaranze ubukwe bwa kathia kamali na Adonis filer.
__________________________________________________________________

🔸Kuri uyu munsi n'ibwo umukinnyi wa apr basketball Adonis filer yakoze ubukwe na kathia kamali ubarizwa mu itsinda rya Mackenzie.

🔸Aya namwe mu mafoto naguteguriye yaranze ubu bukwe Ku mpande zombi , imiryango ndetse n'inshuti byari ibyishimo bikomeye cyane.

Ngayo nguko...... nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow ujye wibonera amakuru agezweho hano live 🔴.

Here we go hot news......

🔶 News update 🔶 turacyari mu muhango wo gusaba no gukwa mu bukwe bwa kathia kamali na Adonis filer umukinnyi w'ikipe ya ...
05/09/2025

🔶 News update 🔶 turacyari mu muhango wo gusaba no gukwa mu bukwe bwa kathia kamali na Adonis filer umukinnyi w'ikipe ya APR basketball.

🔸Miss Rwanda 2020 ishimwe Naomi ni Umwe mu bambariye mu kuruwe kathia kamali, uyu muhango uri kubera jalia garden iherereye irusororo.

Ngayo nguko..... nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow urusheho kumenya update.

Here we go hot news........

05/09/2025

🔶 News update 🔶 imyiteguro irarimbanyije , Ku bukwe bwa kathia kamali na Adonis filler.
_________________________________________________________________

🔸 Muri Aya masaha ubukwe bwa kathia kamali na Adonis filler bwamaze gutangira , Aho bari gusaba .

Follow more update

🔶 News update 🔶 yemi alade yamaze gusesekara mu Rwanda, Aho aje mu muhango wo kwita izina.______________________________...
04/09/2025

🔶 News update 🔶 yemi alade yamaze gusesekara mu Rwanda, Aho aje mu muhango wo kwita izina.
__________________________________________________________________

🔸 Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria yemi alade yamaze kugera mu rwanda, Aho aje mu muhango wo kwita izina abana bi ngagi bagera kuri 40.

Ngayo nguko...... nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow ujye wibonera amakuru agezweho hano live 🔴.

Here we go hot news....

🔶 News update 🔶 Bimwe mu bintu bishobora gutandukanya abashakanye harimo:1. Kumena amabanga y’urugoAkenshi iyo umwe mu b...
04/09/2025

🔶 News update 🔶 Bimwe mu bintu bishobora gutandukanya abashakanye harimo:

1. Kumena amabanga y’urugo

Akenshi iyo umwe mu bashakanye agiye avuga mugenzi we cyangwa amena amabanga y’urugo ntibyorohera undi kubyihanganira kuko ahita yumva ko uwo yita ko bajya inama nta banga agira bigatuma yahitamo gutandukana nawe.

2. Guhorana intonganya

Kutavugana neza mu rugo rw’abashakanye ni kimwe mu bituma umwe mu bashakanye afata icyemezo cyo gutana n’uwo babanaga kuko nta muntu wapfa kwihanganira mugenzi we babana mu rugo uhora avuga nabi kuko iyo abantu bashakanye, baba bakeneye kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Iyo umwe mu bashakanye akomeje kwihanganira intonganya zihora mu rugo, igihe kiragera kwa kwihangana kugashira akumva batandukana.

3.Kumva amabwire

Amagambo ashobora kwinjira mu rugo rw’abashakanye bakayaha umwanya ajya atuma umwe yumva azinutswe undi kubera ibyo abwirwa bitari byiza k’uwo babana.umuntu ukeneye kubakana n’uwo bashakanye kandi bakabana akaramata ntaba agomba kumva amabwire ngo ayahe agaciro

4.Gushaka kwikubira

Abenshi mu bashakanye bakunze gupfa imitungo aho usanga umwe ashaka indonke ku giti cye akirengagiza uwo bashakanye, bigatuma haza umwuka mubi mu rugo kuko umwe aba atitaye ku wundi. Abashakanye ntibaba bakwiye gutandukanwa n’ibintu nk’ibi mu gihe babanye bakundana by’ukuri kuko akenshi baba barasezeranye kuzabana akaramata, niyo mpanvu baba bagomba kwihanganirana muri byose kandi bakubakira ku kuri n’ibiganiro, aho bitagenda neza bagasasa inzobe bakabicoca bigakemuka umunezero ukarushaho gutemba mu rugo rwabo

5. Kutajya inama mu rugo

Iyo abantu babana batajya inama mu rugo rwabo ngo bafate ingamba zo kurwubaka rugakomera ahubwo ibyemezo byose bigafatwa n’umuntu umwe, usanga hari ubangamiwe bigasa nk’aho we ntacyo amaze mu rugo maze akaba yatekereza gutandukana n’uwo bashakanye kuko aba abona nta bufatanye buri mu rugo.

Ngayo nguko..... nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow ujye wibonera amakuru agezweho hano live 🔴.

Here we go hot news....

🔶 News update 🔶 Jose Mourinho ni Umwe mu batoza banditse amateka kwisi kubera udushya , ndetse no gutwara  ibikombe  Ku ...
04/09/2025

🔶 News update 🔶 Jose Mourinho ni Umwe mu batoza banditse amateka kwisi kubera udushya , ndetse no gutwara ibikombe Ku makipe atoza.
_________________________________________________________________

🔸⚽ Mu mikino no mu mateka

1. “The Special One”
– Akigera muri Chelsea mu 2004, Mourinho yiyise “The Special One” imbere y’itangazamakuru. Iryo zina ryamuherekeje kugeza ubu.

2. Porto yegukanye Champions League (2004)
– Yatwaye UEFA Cup (2003) na Champions League (2004) ari kumwe na FC Porto, ikipe idatekerezwagaho ko ishobora kugera kure.

3. Kwiruka mu kibuga cyose
– Mu mukino wa Champions League hagati ya Porto na Manchester United (2004), Mourinho yirutse mu kibuga cyose yishimira igitego, yinjira no mu kibuga cy’abafana.

4. Treble ya Inter Milan (2010)
– Yabaye umutoza wa mbere muri Italie utwaye igikombe cya Serie A, Coppa Italia na Champions League mu mwaka umwe.

5. Kugarura Chelsea hejuru
– Yatwaye Premier League inshuro ebyiri (2005 na 2006) nyuma y’imyaka 50 Chelsea idafite igikombe cya shampiyona.

6. Real Madrid isenya Records (2012)
– Yatsinze La Liga atsinzemo amanota 100, atsinda ibitego 121 mu mwaka umwe – ibyo byose byari iby’igitangaza

😲 Amagambo n’imyitwarire itangaje

Yigeze kuvuga ko ari “the Happy One” ubwo yasubiraga muri Chelsea mu 2013.

Yigeze kwifata nk’umunyapolitike, umunyabugenge, n’umuhanzi icyarimwe mu gusobanura uko atoza.

Yigeze gutabwa muri yombi n’aba police i London ubwo yageragezaga guhisha imbwa ye (Yorkshire Terrier) ngo itajyanwa mu karantine.

Yigeze kwinjira mu cyumba cy’abakinnyi ba Chelsea mu ibanga (mu 2005) ubwo yari ahagaritswe, akihisha mu gikapu cy’abakozi kugira ngo abaganirize mbere y’umukino.

Ngayo nguko... nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow ujye wibonera amakuru agezweho hano live 🔴.

Here we go hot news.....

📷 amafoto ya bimwe mu byamamare kera bikiga:🔸 Abenshi kwishuri bari ibyamamare ndetse bageze no hanze bakomeza kuba ibya...
04/09/2025

📷 amafoto ya bimwe mu byamamare
kera bikiga:

🔸 Abenshi kwishuri bari ibyamamare ndetse bageze no hanze bakomeza kuba ibyamamare, urugero ni nka yago , uyu musore Aho yize yarumunyamakuru ukomeye cyane.

🔸 Kurundi ruhande David bayingana nawe yarumunyamakuru muri kaminuza Aho bakundaga kumwifashisha mu gusesengura amakuru y'imikino.

Ninde ugutunguye muraba ..... nkwibutsa yuko Niba aribwo ukigera kuri iyi page kora follow ujye wibonera amakuru agezweho hano live 🔴.

Here we go hot news.....

Address

Kigali

Telephone

+250727628986

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Simba onli posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Simba onli:

Share