News Connect

News Connect News Connect, Aiming to deliver news and information. +250 788643592 Text me for Business only.

Iran yatangiye ibitero byo kwihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishinja kugaba igitero cyahitanye aba...
02/09/2026

Iran yatangiye ibitero byo kwihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishinja kugaba igitero cyahitanye abantu bane, barimo umwana, bari mu birori by’ubukwe mu majyepfo y’igihugu.

Igitero cyahitanye abantu bane, barimo umwana, cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, ubwo ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabaga ibitero ku bice byo mu majyepfo ya Iran, aho misile yaguye ku nzu yari irimo kuberamo ibirori by’ubukwe mu gace ka Kuhestak, mu ntara ya Hormozgan.

Croix-Rouge ya Iran yavuze ko ibice by’iyo misile ari byo byahitanye abo bantu ndetse bigakomeretsa abandi basaga 50. Nyuma y’aho Iran ishinje Amerika kwica abo basivili, Ingabo zayo zatangiye ibitero byo kwihorera mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, zigaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote ku birindiro bya Amerika muri Jordan, Kuwait, Iraq na Bahrain.

Leta za Kuwait na Jordan zatangaje ko zagerageje guhangana n’ibitero bya Iran.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Is...
02/09/2026

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ubwo bombi bahuriraga i Yeruzalemu mu ruzinduko rwibanze ku gukomeza ubufatanye mu by’umutekano, ubwirinzi n’ikoranabuhanga rihanitse.

Perezidansi ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yahuye na Netanyahu ku wa 1 Nzeri 2026, aho ibiganiro byabo byibanze ku mutekano, igisirikare, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ingufu n’ikoranabuhanga rihanitse.

Impande zombi kandi zagaragaje ubushake bwo kurushaho gukomeza ubufatanye bwazo.

Ibi bibaye mu gihe RDC iri mu rugamba rwo kongera ubushobozi bw’ingabo zayo, cyane cyane mu bijyanye no guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bw’igihugu.

Amakuru avuga ko kimwe mu byo Tshisekedi ashobora kuba yarashakaga muri Israel ari ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’ikoranabuhanga ryo kurinda ikirere, ariko kugeza ubu nta tangazo rya Kinshasa cyangwa Yeruzalemu ryemeje ko hari amasezerano y’intwaro cyangwa sisitemu y’ubwirinzi bw’ikirere yasinywe muri uru ruzinduko.

Urugendo Perezida w’ikipe ya Aigle Noir FC, Révérien Ndikuriyo, yateganyije kugirira i Kigali rwateje impaka mu buyobozi...
02/09/2026

Urugendo Perezida w’ikipe ya Aigle Noir FC, Révérien Ndikuriyo, yateganyije kugirira i Kigali rwateje impaka mu buyobozi bukuru bw’u Burundi, aho bivugwa ko Perezida Évariste Ndayishimiye yamutegetse kutayiherekeza mu Rwanda.

Ndikuriyo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yateganyaga kujyana na Aigle Noir FC i Kigali mu mukino w’ijonjora rya CAF Champions League izahuriramo na Al-Hilal yo muri Sudani.

Iby’uru ruzinduko yabimenyesheje abanyamakuru tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo baganiraga ku bikorwa by’ishyaka CNDD-FDD, ndetse n’ibindi birebana n’ubuzima bw’igihugu.

Ati “None i Kigali mutekereza ko mpatinya? Erega njyewe ndi umwofisiye! Mutekereza ko hari umuriro utazima? Ni uko ntazi uko akazi gateguye kuko tugategura umunsi ku munsi. None ibisiga [Aigle] byajya gutondagurira inshinga i Kigali, nkareka kujyayo kwishima? Iby’akazi byonyine ni byo byambuza kujyayo.”

Polisi y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, yerekanye umusore witwa Bonheur Dieudonné ivuga ko ari Umu...
02/09/2026

Polisi y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, yerekanye umusore witwa Bonheur Dieudonné ivuga ko ari Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Nyamagabe, ikavuga ko yafatiwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari amaze kwinjira mu barwanyi ba RED-Tabara.

Abategetsi b’u Burundi bavuga ko uyu mugabo ari ikindi kimenyetso bashingiraho mu gukomeza ibirego by’uko u Rwanda rushyigikira umutwe wa RED-Tabara, mu gihe u Rwanda rwakunze guhakana ibyo birego.

Bonheur Dieudonné uvuga ko akomoka mu Murenge wa Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, yabwiye abategetsi ko yagiye i Kigali ashaka akazi, mbere yo guhura n’umuntu witwa Rwigema wamujyanye ku Kicukiro.

Avuga ko yahasanze abantu benshi bari bateraniye mu nzu imwe, maze nyuma y’icyumweru abantu bagera kuri 50 bakajyanwa i Kabuga, aho ngo basanze abandi bagera ku 100.

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaba ibitero kuri Iran ku wa Kabiri, nyuma y’uko Washington ingabo za I...
02/09/2026

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaba ibitero kuri Iran ku wa Kabiri, nyuma y’uko Washington ingabo za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), kugerageza kugaba ibitero ku bwato bw’ubucuruzi mu nzira ya Hormuz.

Nyuma y’ibyo bitero, Perezida Donald Trump yavuze ko Iran izahanwa “mu buryo bukomeye” mu gihe yaba ikomeje ibikorwa byo kwihorera.

Ku rundi ruhande, IRGC yatangaje ko Amerika izicuza ibyo yakoze. Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko habaye ibitero by’ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote byibasiye ibirindiro by’ingabo za Amerika n’ibikorwa by’inyungu zayo mu karere.

U Budage bwashinje u Burusiya kugira uruhare bwaragize uruhare mu gitero cya drone cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Leip...
01/09/2026

U Budage bwashinje u Burusiya kugira uruhare bwaragize uruhare mu gitero cya drone cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle mu kwezi gushize.

Drone yari ihetse igisasu yagaragaye ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle, giherereye mu burasirazuba bw’u Budage hafi y’aho indege zitwara imizigo zerekeza muri Ukraine zihagurukira.

Iyi drone ntiyaturitse kuko igisasu yari ihetse kitakoraga neza. Abashakashatsi bakeka kandi ko indi drone yaba yaragonze indege itwara imizigo yari hafi aho. Indi drone ngo yabonetse hafi y’ikibuga cy’indege nyuma y’iminsi 10.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Budage, Alexander Dobrindt, yavuze ko iki gitero gikurikira uburyo buzwi bwo gukoresha ibikorwa by’ubutasi no guhungabanya umutekano bikorwa n’u Burusiya mu Burayi, kandi ko hari icyizere ko u Budage bushobora kongera kwibasirwa.

Polisi y’u Burundi yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bo mu ngabo zirwanira mu mazi bambutse umupaka wo mu Kiyaga cya C...
01/09/2026

Polisi y’u Burundi yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bo mu ngabo zirwanira mu mazi bambutse umupaka wo mu Kiyaga cya Cyohoha bakinjira ku butaka bwa kiriya gihugu, ubwo bari bakurikiye abana b’abarobyi bari barenze ku murongo w’umupaka.

U Burundi buvuga ko byabaye ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, hafi y’umusozi wa Cimo, muri Zone Kiri, Komine Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi.

Polisi y’u Burundi ivuga ko abasirikare b’u Rwanda bari mu bwato bw’Ingabo zirwanira mu mazi binjiye mu gice cy’ikiyaga cya Cyohoha ku ruhande rw’u Burundi bakurikiye abana bari bagiye kuroba, bakekwaho kuba bararenze ku murongo ugabanya ibihugu byombi.

Abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagabye igitero ku baturage bo mu gace ka Mulala ho muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Ki...
01/09/2026

Abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagabye igitero ku baturage bo mu gace ka Mulala ho muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kigahitana abantu bane abandi 10 barabakomeretsa.
Amakuru y’ubu bwicanyi yemejwe n’umutwe wa AFC/M23, biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka.

Yavuze ko icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama, ahagana saa tatu n’iminota 45 z’ijoro. Ni igitero cyabereye bilometero bibarirwa muri 20 uvuye i Vitshumbi.

AFC-M23 ivuga ko uretse abantu bane bishwe n’abandi 10 bagakomereka, abagore babiri bashimuswe, ubwo bari bagiye gukora mu mirima.

Ihuriro ry’ingabo ziyobowe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) rikomeje ryihutishije imyiteguro ...
01/09/2026

Ihuriro ry’ingabo ziyobowe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) rikomeje ryihutishije imyiteguro y’igitero gikomeye mu nkengero za Minembwe, ryohereza abandi bacancuro ndetse ryongerera imbaraga ibirindiro bitandukanye mu gihe rishaka kwigarurira agace ka Point Zero kari mu maboko y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, nk’uko amakuru aturuka ku bantu bazi neza ibyo bikorwa byo kohereza ingabo.

Iki gikorwa cya gisirikare giteganyijwe kigomba kwibasira ibirindiro bya AFC/M23 ndetse n’umutwe wa Twirwaneho, umutwe wo kwirwanaho wiganjemo Abanyamulenge ukorera mu misozi miremire ya Minembwe.

Amakuru avuga ko umubare w’abacancuro boherejwe muri iki gikorwa, barimo Abanyamerika n’Abanyakolombiya, wiyongereye uva kuri 10 ugera kuri 35 mu mpera za Kanama. Bamaze iminsi bakorera hafi ya Lusuku na Abala, hafi ya Point Zero, hamwe na batayo y’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi nka Hiboux.

Biteganijwe ko aba bacancuro bazatanga ubushobozi bwihariye mu gihe cy’ibitero, cyane cyane ubufasha bwo mu kirere no gukoresha drone. Bisa nkaho iyoherezwa ry’aba bacanshuro bigamije kongerera ingufu igitero kinini cyo ku butaka kiri gutegurwa mu byerekezo bitandukanye cyo gufata agace ka Point Zero.

Dosiye ya Taikun Ndahiro, watawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 31 Kanama 2026, aho...
01/09/2026

Dosiye ya Taikun Ndahiro, watawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 31 Kanama 2026, aho akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha urumogi no kwigomeka ku buyobozi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Taikun Ndahiro yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Yavuze ko Taikun Ndahiro akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ndetse no kwigomeka ku buyobozi.

Dr. Murangira yavuze ko ibizamini byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (Rwanda Forensic Institute) byagaragaje ko Taikun Ndahiro akoresha urumogi, ndetse ko bamusanzemo ingano nyinshi.

Address

Nyamirambo
Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when News Connect posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to News Connect:

Shortcuts

Share