Wisdom 250

Wisdom 250 Get in touch with Wisdom 250

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira, yabwije ukuri Abarundi bakomeje kumwibasira kubera ko yatse ubwenegihugu bw...
17/04/2026

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira, yabwije ukuri Abarundi bakomeje kumwibasira kubera ko yatse ubwenegihugu bw’u Rwanda, abibutsa ko yari afite impamvu zirenga igihumbi zo kubusaba ndetse ko ikosa atari irye, ahubwo ari urwango banga iki gihugu cy’abaturanyi.
Ibi DJ Ira yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga ze, ahamya ko atumva ukuntu hari abakimwibasira mu gihe amaze umwaka wose asabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Ira yagize ati “Nyuma y’umwaka muracyababaye, muracyantuka, muracyantera ubwoba? Kugeza ubu sindumva ikibazo gihari ariko reka tuganire. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, nabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’ubwenegihugu nasabye.”
Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko u Burundi bwemerera umuturage wabwo kugira bubiri, bityo ahamya ko ikibazo cyabaye ubwo yasabye.
Ati “U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, gusaba ubw’u Rwanda ni nk’uko nari gusaba ubwa Amerika, Canada n’ahandi. Ariko kubera ko ari ubw’u Rwanda byabaye ibibazo.”
Uyu mukobwa yaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abarundi impamvu yahisemo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, anashimangira ko atabyicuza.
Ati “DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora niho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga, n’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwaho.”
DJ Ira yibukije Abarundi ko ikibazo atari we ahubwo ari urwango bafitiye u Rwanda, anongeraho ko kwaka ubundi bwenegihugu bitavuze kwanga Igihugu cye.
Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’ukwezi kumwe gusa ahita abuhabwa.

1.    Ingabo z’Ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya KicukiroMu kigo cy’ishuri ry’i...
09/04/2026

1. Ingabo z’Ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro.

Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro. MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994. Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Ingabo z’ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR. Abo nibo bakwiye kubazwa mbere y’abandi iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye muri ETO. yacu Turayazi
Twibuke Twiyubaka

Umuherwe ukiri Katabarwa Gilbert Murenzi biravugwa ko agiye gutabwa muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ...
23/03/2026

Umuherwe ukiri Katabarwa Gilbert Murenzi biravugwa ko agiye gutabwa muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB kubera ibyuma bifite ikoranabuhanga rihambaye bivugwa yibye mu Bushinwa.
Bivugwa ko ibi byuma yabihawe muri 2017 ubwo yari ari kubaka umuhanda wa gariyamoshi, umushinga urangiye ntiyabisubiza leta y'Ubushinwa ahubwo Ahita abizana mu Rwanda.

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Wisdom 250 posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share