
24/07/2025
Urugendo rwa Hip-Hop Nyarwanda: Uko izahindura umuziki nyarwanda w’ejo hazaza
Nubwo hari amahirwe, haracyari inzitizi nyinshi. Hip-Hop nyarwanda iracyahanganye n’ikibazo cy’amasoko mato. Nta ma label manini akora kinyamwuga ayifasha, abahanzi benshi bakora umuziki batabifitemo inyungu zihoraho. Ibitaramo bikomeye ntibihabwa Hip-Hop uko bikwiye, kandi abaterankunga benshi ntibayibonamo inyungu cyane ugereranyije n’izindi njyana nka Afrobeat cyangwa Gospel.
Hip-Hop nyarwanda ni imwe mu njyana zafashe indi ntera mu myaka ya vuba aha. Uko imyaka ihita indi igataha, uko ikoranabuhanga rikura, uko urubyiruko rutinyuka, ni nako iyi njyana igaragaza ko itakiri iy’abana b’urubyiruko gusa, ahubwo ishobora no kuba ijwi ry’abanyarwanda bose. Ariko se, uko ...