Ikosora Radio

Ikosora Radio IK Radio is a commercial radio station, licensed to Kigali City and Kampala City

Khaleda Zia, wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore wa Bangladesh akaba n’umwanzi ukomeye w’umuyobozi uherutse gu...
31/12/2025

Khaleda Zia, wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore wa Bangladesh akaba n’umwanzi ukomeye w’umuyobozi uherutse guhirikwa, Sheikh Hasina, yapfuye ku myaka 80 azize indwara yari amaranye igihe kirekire.

Lucky Dube yishwe arashwe Tariki ya 18 Ukwakira 2007. Ubuzima bwe bwaranzwe no gushishikariza abantu kuba umwe, birinda ...
18/10/2025

Lucky Dube yishwe arashwe Tariki ya 18 Ukwakira 2007. Ubuzima bwe bwaranzwe no gushishikariza abantu kuba umwe, birinda ivangura iryo ariryo ryose.

Umuhanzi w'Icyamamare David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido agiye gutaramira mu Rwanda, aho azaba amurikira Aba...
17/10/2025

Umuhanzi w'Icyamamare David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido agiye gutaramira mu Rwanda, aho azaba amurikira Abanyarwanda n'abakunzi be muri Afurika y'Iburasirazuba, album ye nshya yise '5ive'.

Igitaramo azakorera mu Mujyi wa Kigali kizaba tariki 5 Ukuboza 2025, muri BK Arena, abazitabira bakazabasha gutaramana na we mu ndirimbo zirimo izo yakoranye n'abarimo Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi benshi.

Umuyobozi wa Intore Entertainment, iri gufasha mu gutegura igitaramo cya Davido i Kigali, Bruce Intore, yabwiye RBA ko hari n'abahanzi bo mu Rwanda, bazaririmbamo.

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸Kuri uyu wa Gatanu, urubyiruko ruturutse mu tugari twose tw'Igihugu rusanzwe rufasha abaturage mu kwihugura ku ...
17/10/2025

📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸

Kuri uyu wa Gatanu, urubyiruko ruturutse mu tugari twose tw'Igihugu rusanzwe rufasha abaturage mu kwihugura ku ikoranabuhanga ruteraniye i Kigali mu Intare Conference Arena aho rwifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu kwizihiza ikigero u Rwanda rugezeho mu ikoranabuhanga, hanizihizwa umunsi w’Intore mu ikoranabuhanga.

Uru rubyiruko ruraganirizwa ku nyungu ziri mu gukoresha ikoranabuhanga.

RIB yafunze itsinda ry’abatekamutwe ryibaga  aba Agent ba Mobile Money.Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi ...
17/10/2025

RIB yafunze itsinda ry’abatekamutwe ryibaga aba Agent ba Mobile Money.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Akimana Benjamin, umugore we Uwimbabazi Thacienne, na Niyonagize François bakurikiranweho uburiganya bwo kwambura abakoresha Mobile Money bakoresheje amayeri yo kwiyitirira ko bibwe telefoni kugira ngo basubizwe amafaranga bamaze kubikuza.

RIB ivuga ko aba bantu bari bamaze kwiba arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, bakoresheje ubu buryo mu turere dutandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye aba agent kuba maso no kwandika imyirondoro y’abakiriya bose kugira ngo birinde ibi bikorwa by’ubutekamutwe.

Aka kanya muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, hari kubera umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basoje amaso...
17/10/2025

Aka kanya muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, hari kubera umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo yabo muri iyi kaminuza mu mashami atandukanye.

Mu banyeshuri 9526 bahabwa impamyabumenyi higanjemo abasoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, bangana na 8462 bize muri koleji 7 za UR.

Abasoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ni 697 mu gihe abahabwa impamyabumenyi z'Ikirenga, PHD, ari 35.

Igitaramo gikomeye cya Hip-Hop mu Rwanda kizwi nka ‘Icyumba cya Rap’ kigiye kongera kuba, aho kuri iyi nshuro kizaba tar...
17/10/2025

Igitaramo gikomeye cya Hip-Hop mu Rwanda kizwi nka ‘Icyumba cya Rap’ kigiye kongera kuba, aho kuri iyi nshuro kizaba tariki 26 Ukuboza 2025, kigahuriza hamwe abafana b’umuziki w’urubyiruko n’aba Rap.
Aho igitaramo kizabera hazamenyekana vuba, ariko abategura basaba abafana kuzirikana iyi tariki kuko biteganyijwe ko hazaba igitaramo cyihariye cyuzuye imbaraga nshya z’abaraperi.

Umwe mu bayobozi ba MA Africa, ikigo gitegura iki gitaramo, yatangaje ko kuri iyi nshuro bazakorana n’abaraperi bari hagati ya batanu n’icumi (5-10), kandi ko ibiganiro na bamwe muri bo byatangiye.

Kirikou yijeje ibidasanzwe mu gitaramo yatumiwemo i Kigali==Umurundi Kirikou Akili yatangaje ko ari mu myiteguro yo guso...
17/10/2025

Kirikou yijeje ibidasanzwe mu gitaramo yatumiwemo i Kigali
==
Umurundi Kirikou Akili yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo yahuriyemo n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bushali, Yampano na Davis D, anasaba kandi abanyabirori kuzitabira igitaramo kidasanzwe yatumiwemo i Kigali.

Nyakwigendera Rt. Hon. Raila Odinga yashyizwe ku karubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya i Nairobi, kuri uyu wa mu...
17/10/2025

Nyakwigendera Rt. Hon. Raila Odinga yashyizwe ku karubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya i Nairobi, kuri uyu wa mu gitondo.

FIFA yatangije “ikarita yo guhamagara VAR” izajya ikoreshwa n’abatoza igihe bumva ko umusifuzi yakoze ikosa, bagpasaba k...
17/10/2025

FIFA yatangije “ikarita yo guhamagara VAR” izajya ikoreshwa n’abatoza igihe bumva ko umusifuzi yakoze ikosa, bagpasaba ko hakorwa isuzumwa ry’ikoranabuhanga rya VAR.

Iyi karita iri kugeragezwa mu irushanwa rya U-20 World Cup riri kubera muri Chile, aho umutoza w’ikipe ya Maroc, Mohamed Ouahbi, yabaye uwa mbere uyikoresheje.

Address

Kigali
23322

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Ikosora Radio posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share