09/05/2026
Frere Rudasingwa Karemera Camille wabaye umuyobozi imyaka w’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw’i Rwamagana ( Grouper scolaire Saint Aloys Rwamagana) mu gihe cy’Imyaka irenga 25, akagira uruhare mu kuzamura Impano z’abakina imikino y’Amabobo by’umwihariko Volleyball na Handball bamusuye bakina imikino itandukanye.
Frere Rudasingwa Karemera Camille yayoboye Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw’i Rwamagana kuva mu 1998 asimbuye Frere Kamuhanda witabye Imana . Yateje imbere uburezi muri iryo shuri ndetse yazamuye siporo mu mikino itandukanye nk’umupira w’amaguru , volleyball , basketball,athletisme ndetse na Handball.F rere Camille yabaye umwe mu bayoboye ibikorwa bya siporo mu mashuri igihe kinini.