3D TV

3D TV 📍 IJWI RY’IMYIDAGADURO📍
||Vunyisha: [email protected]
||Amamaza: [email protected]

+250 781 508 643

Umuhanzi Chriss Eazy nyuma yo gutangaza ko yikundira cyane umuhanzikazi Nyarwanda ukizamuka Utah Nice bitewe n'imyambari...
13/05/2026

Umuhanzi Chriss Eazy nyuma yo gutangaza ko yikundira cyane umuhanzikazi Nyarwanda ukizamuka Utah Nice bitewe n'imyambarire ye ndetse n'ukuntu ari umuntu udakomeza ibintu yateguje indirimbo " My Mind " bakoranye yamaze kurangira yiteguye gushyira hanze isaha n'isaha.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, wagiriye uruzinduko rw'akazi rw’umunsi umwe mu ...
13/05/2026

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, wagiriye uruzinduko rw'akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byagarutse ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi n’intambwe igenda iterwa mu gushakira umutekano n’ituze Akarere.

A

Umufaransa Dyran Lienart wabaye umuhuzabikorwa w'amarerero atandukanye ya Paris Saint Germain ategerejwe i Kigali aho az...
13/05/2026

Umufaransa Dyran Lienart wabaye umuhuzabikorwa w'amarerero atandukanye ya Paris Saint Germain ategerejwe i Kigali aho azatangazwa nk'umuyobozi wa tekinike ( Technical Director ) wa Rayon Sports mu minsi ya vuba akaba afite impamyabumenyi yo gutoza ruhago ya UEFA A.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yashimiye Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline wakoze amateka yo kwegukana umudali...
13/05/2026

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yashimiye Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline wakoze amateka yo kwegukana umudali wa mbere wa zahabu mu marushanwa Nyafurika y'imikino Ngororamubiri nyuma yo kwitwara neza akegukana intsinzi mu gusiganwa metero 5000 mu bagore.

Umuhanzi Chris Brown wahogoje abakunzi b'umuziki uri mu njyana ya R&B (Rhythm and Blues) yavuze ko abakomeje kunenga alb...
13/05/2026

Umuhanzi Chris Brown wahogoje abakunzi b'umuziki uri mu njyana ya R&B (Rhythm and Blues) yavuze ko abakomeje kunenga album ye BROWN (Break Rules When Necessary), ngo ntacyo bamubwiye kuko n'izabanje ariko byatangiraga gusa bikarangira abantu bigaruriwe nazo.

A

Ubumenyi n’uburezi bifasha abantu kwiteza imbere no kubaka ejo heza.
13/05/2026

Ubumenyi n’uburezi bifasha abantu kwiteza imbere no kubaka ejo heza.

Iryo tegeko ryiswe Lei Áurea (itegeko rya zahabu) ryashyizweho umukono na Princess Isabel wari uhagarariye umwami icyo g...
13/05/2026

Iryo tegeko ryiswe Lei Áurea (itegeko rya zahabu) ryashyizweho umukono na Princess Isabel wari uhagarariye umwami icyo gihe, maze rihita riha ubwigenge abacakara barenga ibihumbi amagana bari bakiri mu bucakara.

Brazil yabaye igihugu cya nyuma ku mugabane wa Amerika gukuraho ubucakara ku mugaragaro.

Ihagarikwa ry’ubucakara ryabaye intambwe ikomeye mu rugamba rw’uburenganzira bwa muntu, ariko ntiryahise rikemura ibibazo byose by’abari barabaye abacakara.

Benshi basigaye mu bukene kandi badafite ubutaka cyangwa akazi gahagije. Nubwo bimeze bityo, uwo munsi wabaye ikimenyetso gikomeye cy’intsinzi y’abaharaniraga ubwigenge n’uburinganire muri Brazil no mu isi yose.

Papa john paul II yarashwe ubwo yari ari gusuhuza imbaga y’abakirisitu ku rubuga rwa Saint Peter’s Square muri Vatican. ...
13/05/2026

Papa john paul II yarashwe ubwo yari ari gusuhuza imbaga y’abakirisitu ku rubuga rwa Saint Peter’s Square muri Vatican.

Umugabo w’Umuturukiya witwaga Mehmet Ali Ağca yamurasiye hafi, amasasu amukomeretsa bikomeye mu nda no ku kuboko.

Abaganga bahise bamujyana kwa muganga byihuse, amarayo amasaha menshi abagwa kugira ngo barokore ubuzima bwe. Icyo gitero cyatunguranye isi yose kuko Papa yari umwe mu bantu bakunzwe cyane icyo gihe.

Nyuma yo gukira, Papa Yohani Pawulo II yakoze ibintu byatangaje benshi ubwo yajyaga gusura uwamurashe muri gereza maze akamubabarira ku mugaragaro.

Icyo gikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’imbabazi n’urukundo Kiliziya Gatolika yigisha. Papa Yohani Pawulo II yakomeje kuyobora Kiliziya imyaka myinshi nyuma y’icyo gitero, ndetse aza no kuba umwe mu bapapa bazibukwa cyane mu mateka ya Kiliziya.

Chan Kong Sang umukinnyi wa filime w’icyamamare wamenyekanye nka Jackie Chan yatangiye gukina filime akiri muto ku myaka...
13/05/2026

Chan Kong Sang umukinnyi wa filime w’icyamamare wamenyekanye nka Jackie Chan yatangiye gukina filime akiri muto ku myaka 5 icyo gihe ntabwo yarazwi cyane. Filime Snake in The Eagle ‘s Shadow niyo yashyize ahagaragara Jackie Chan ubwo yasohokaga mu mwaka 1978.

Kuri ubu Jackie Chan w’ imyaka 72 amaze gukina muri filime zirenga 150 kuva yatangira muri 1960s. Twamumenye cyane muri filime nka Drunken Master, Rush Hour, Karate Kid nizindi nyinshi cyane.

Micheal Jordan umunyabigwi mu mukino wa basketball bamwe bamufata nk’ umukinnyi w’ibihe byose muri Basketball. Uyu mukin...
13/05/2026

Micheal Jordan umunyabigwi mu mukino wa basketball bamwe bamufata nk’ umukinnyi w’ibihe byose muri Basketball. Uyu mukinnyi yakiniye amakipe nka Chicago Bulls kuva mu mwaka 1984 kugeza 1998 ari nayo kipe yairiye ibihe byiza aho yatwayemo ibikombe ibikombe 6 bya shampiyona harimo aho yatwaye 3 byikurikiranya. Murizo nshuro zose batwayemo ibikombe zose yabaga yabaye umukinnyi mwiza mu mikino ya nyuma ibizwi nka Finals MVP.

Umukinnyi wa filime w’ umwongereza  Robert Douglas Thomas Pattinson wamenyekanya nka Edward Cullen muri Twilight kuri iy...
13/05/2026

Umukinnyi wa filime w’ umwongereza Robert Douglas Thomas Pattinson wamenyekanya nka Edward Cullen muri Twilight kuri iyi tariki nibwo yabonye izuba mu mwaka wi 1986. Ntabwo ari Twilight yakinnye gusa yagaragaye no muri The Batman, The Drama, Mickey 17, Die My Love nizindi nyinshi.

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when 3D TV posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share