31/10/2025
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku bufatanye n’inzego zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Imari, yatangije ku mugaragaro ku rwego rw'Igihugu Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kuzigama amafaranga, bwahurijwe hamwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzigama.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba kigamije guharanira ko buri wese agerwaho na serivisi z’imari, guteza imbere umuco wo kuzigama no gushora imari, nk’uko biteganywa muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2: 2024–2029), intego ikaba kugera ku kuzigama kungana n'umusaruro mbumbe w'Igihugu (GDP) bitarenze 2029.
Abatuye mu Karere ka Gicumbi by'umwihariko abo mu Mirenge y'icyaro, bavuga ko bayobotse gahunda y'amatsinda yo kuzigama no kugurizanya kuko uretse kuba bibafasha gukemura bimwe mu bibazo byabo byo mu buzima bwa buri munsi ariko binabafasha muri gahunda zitandukanye zo kwiteza imbere.
Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti "Zigama, Shora Imari Wigire".