RADIO RWANDA

RADIO RWANDA Umva Radio Rwanda www.rba.co.rw/radio Undisputed Leading Radio Station in Rwanda
(1178)

Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage muri Oman, izwi nka Museum of the Frankincense Land, iherereye mu Mujyi wa Sala...
08/09/2026

Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage muri Oman, izwi nka Museum of the Frankincense Land, iherereye mu Mujyi wa Salalah.

Umukuru w'Igihugu yatambagijwe ibice bitandukanye biyigize, birimo ibyerekana umurage w'amateka n'umuco wa Oman kuva mu myaka yo hambere.

📸AMAFOTO📸Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage muri Oman, izwi nka Museum of the Frankincense Land, iherereye mu Mujy...
08/09/2026

📸AMAFOTO📸

Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage muri Oman, izwi nka Museum of the Frankincense Land, iherereye mu Mujyi wa Salalah.

Umukuru w'Igihugu yatambagijwe ibice bitandukanye biyigize, birimo ibyerekana umurage w'amateka n'umuco wa Oman kuva mu myaka yo hambere.

Iyi nzu ndangamurage yanditswe mu murage w'Isi wa UNESCO, yafunguwe ku mugaragaro mu 2007.

📸AMAFOTO📸Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinyanye amasezerano y’imikoranire arimo ayo gukuriraho viza ku bafi...
08/09/2026

📸AMAFOTO📸

Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinyanye amasezerano y’imikoranire arimo ayo gukuriraho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate, izihariye n’iz’akazi ku mpande zombi; guhanahana ibitekerezo mu bya politiki; imikoranire mu bijyanye n’umurimo; gukuraho gusoresha kabiri ndetse n’ubutwererane mu by’ubucuruzi no guteza imbere ishoramari.

Muri aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri harimo n'ay’imikoranire mu bijyanye no gutwara ibintu, guteza imbere ibyambu byo ku butaka n’uruhererekane rwa serivisi ndetse no kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ibindi.

Iki ni kimwe mu bikorwa byaranze uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Oman kuva ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.

🔴LIVE:  : Rayon Sports na APR FC mu mihigo mishya |   |   yashyushye
08/09/2026

🔴LIVE: : Rayon Sports na APR FC mu mihigo mishya | | yashyushye

this channel to get access to per...

08/09/2026

Umva AMAKURU 6H00

📸AMAFOTO📸Perezida Kagame yakiriwe ku meza n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Haitham bin Tariq, ku mugoroba wo kuri uyu wa ...
07/09/2026

📸AMAFOTO📸

Perezida Kagame yakiriwe ku meza n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Haitham bin Tariq, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Umukuru w’Igihugu ari muri Oman aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Muri iri sangira ryabereye mu Ngoro ya Al Hosn Palace, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq, bahanye impano nk’ikimenyetso cy’ubucuti no gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

ITEGANYAGIHEKu wa 7 Nzeri 2026 hagati ya saa 18:00 na saa 00:00 hateganyijwe ibicu biringaniye mu Turere twose tw’Igihug...
07/09/2026

ITEGANYAGIHE

Ku wa 7 Nzeri 2026 hagati ya saa 18:00 na saa 00:00 hateganyijwe ibicu biringaniye mu Turere twose tw’Igihugu.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s - 6m/s.

🔴LIVE: AMAKURU Y'IJORO | TARIKI 7 NZERI 2026
07/09/2026

🔴LIVE: AMAKURU Y'IJORO | TARIKI 7 NZERI 2026

Ikipe ya Gicumbi FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’u Rwanda wahurije aya mak...
07/09/2026

Ikipe ya Gicumbi FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’u Rwanda wahurije aya makipe kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Mbere.

Police FC 1-2 Gicumbi FC [⚽Keffa Tangara 28’ || Abdoulatif Hakizimana 23’, Jean Merveil Tuyisenge 69']

📸AMAFOTO📸Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bwami bwa Oman.Umukuru w’Ig...
07/09/2026

📸AMAFOTO📸

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bwami bwa Oman.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq, mu ngoro ye ya Al Hosn Palace, iherereye mu Mujyi wa Salalah mu Ntara ya Dhofar mu Majyepfo y’iki gihugu.

Bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku mikoranire n’ishoramari mu ngeri zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zisubira, umutekano w’ibiribwa, kubyaza umusaruro ibyambu byo ku butaka n’ubwikorezi ndetse n’ubuzima.

Address

KG 7 Avenue
Kigali
83KIGALI

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when RADIO RWANDA posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to RADIO RWANDA:

Shortcuts

Share

Category

l="false"> Add listing
  • Login
  • Subscribe

    We will notify you when anything happens in Kigali.