06/01/2018
Hari umukobwa wahuriye n'umuhungu mu
rugendo , uwo musore yaka numero umukobwa
arayimuha , mu nzira amugurira buri cyose
yifuzaga , bageze iyo baviramo buri wese akomeza
inzira ye , bakajya bakomeza kuvugana , rimwe na
rimwe umuhungu akamusohokana ! Umukobwa aza
kubwira inshuti ze ko yiboneye uwo yaka buri
cyose akakimuha , izo nshuti ze ziramubwira ziti
muhamagare twumva , wa mukobwa ahita
ahamagara wa muhungu aramubwira ati : " ndi mu
rugo kandi ndumva nshaka kujya muri salon nta
frw mfite , knd nashakaga no gusohokana n'inshuti
zanjye " wa muhungu amwoherereza frw
anamubwira ko natamuhaza amubwira
akamwongerera andi ! Inshuti ze zihita zimubwira
ziti nibyo koko witomboreye umugabo !
Nimugoroba wa muhungu ahamagara umukobwa
amubaza aho ari n'aho ashaka gusohokera ,
umukobwa arahamubwira , amwoherereza imodoka
yo kumufata we n'inshuti ze basangayo wa
muhungu , barariye barishimisha barangije
barataha ! Umunsi wa kabiri wa muhungu
ahamagara wa mukobwa amubwira ko ashaka ko
bavugana ariko aze wenyine , wa mukobwa
yikoraho ajya kureba wa muhungu , agezeyo wa
muhungu ahita amubwira ati " Nakunze umwe muri
za nshuti zawe wa wundi w'inzobe , ndagusaba ko
wabimumbwirira kandi ukamubwira ko ntafite
gahunda yo kumukinisha gusa ahubwo nshaka no
kumurongora " wa mukobwa ahita avuga : " njyewe
se ? " umuhungu ati wowe iki ? Umukobwa ati njye
se uzanshyira he ? Niko kundeka se ? Umuhungu
ati sinigeze nkukunda urwo rukundo , nagufataga
nk'inshuti gusa niyo mpamvu ntigeze nkuganiriza
k'urukundo , kuko njye iyo nkunze umuntu mpita
mbimubwira , hashize amezi atatu tumenyanye ,
sindagukoraho na rimwe , keretse wenda
kugusuhuza nk'uko inshuti zose zisanzwe
zisuhuzanya , sinigeze nkugeza iwanjye kuko
numvaga ko ugomba kuhamenya ari umugore
wanjye gusa ! Umukobwa ari kurira ahita amubaza
ati none se ko wampaga ibintu ? Wa muhungu
araseka aramubwira ati : " sinaguhongaga
nabiguhaga nk'inshuti , kuko nta mpamvu yari
gutuma ntabiguha knd mbifite , ntunakeke ko
nindongora iriya nshuti yawe , ukagira icyo unsaba
nzakikwima , oya nzakiguha ariko ntukeke ko
nzakurutisha umugore wanjye , umugore wanjye
nanyurwa n'ibyo namuhaye ubwo nawe uzabonaho
" ! Umukobwa aramubwira ati sinshobora kubibwira
inshuti zanjye zanseka kuko ziziko uri inshuti
yanjye , wakomeje ukankunda koko ? Umuhungu
ati sinshobora kugukunda nk'uzambera umugore ,
ibyo byiyumviro ntabyo nkufiteho , kandi witinya
kubibabwira , uzababwire ko wansobanukiwe nabi ,
bazakubembeleza , baguhoze aho kugirango
wicecekere ! Kuko njye ni mpura n'inshuti yawe
nzayibwira ko nyikunda , ninyangira kubera gutinya
ko ndi muramu wayo nzayibwiza ukuri ko
nayigutumyeho ukanga kuntumikira , aho niho
inshuti zawe zizaguseka , gusobanukirwa nabi si
ikibazo , ikibazo ni ugukomeza gushaka
gusobanukirwa nabi kandi wamenye ukuri ! Wa
mukobwa aramubaza ati : " nonese kuki utankunze
knd arinjye wabonye bwa mbere ? " wa muhungu
aramubwira ati : " si ngombwa ko buri icyabanje
cyose kigira akamaro , hari ibigira akamaro knd ari
ibyo hagati cyangwa ari ibihera , icy'ingenzi ni
ukudahubuka mu gufata ibyemezo , ariko ubundi
nkubaze ? Wa mukobwa ati mbaza , wa muhungu
ati : ubu uracyafite ubukobwa bwawe ( ubusugi )
wa mukobwa ati Oyaa , umuhungu ati ninde
wabukuvanyeho ? Umukobwa ati ni umukunzi
wanjye wa mbere , umuhungu ati aracyariho cg
yarapfuye ? Umukobwa ati arahari yifitiye undi
mukunzi , umuhungu aramubwira ati : " KUKI
UTIGEZE UMUBWIRA NGO AKURONGORE WE
WABANJE KUKUMENYA UGASHAKA KO NJYE
WABANJE KUMENYA KO WIKUNDIRA IRAHA ABE
ARI NJYE UGUSHAKA ? iriya nshuti yawe niyo
yitonda mu nshuti zawe zose , kuko
naramugenzuye , kenshi yakundaga kuba yicaye
wenyine , twaba dutashye akambwira ngo
muritahana murugo si kure , ariko mwese
mwaramusekaga mumubwira muti akazi k'umugabo
ni iki ? Si ukuduha frw ? Ese ubundi wamukuye he
ko mbona atandukanye namwe kure ? Wa
mukobwa ari kurira aramusubiza ati : " uriya ni
umukozi wacu , nkunda kujyana nawe kugira ngo
mu rugo badakeka ko mba ngiye mu bibi " , wa
muhungu aramubwira ati : " genda umbwirire
umukozi wanyu ko MUKUNDA CYANE AZE
IWANJYE AKORE AKAZI KO KUNKUNDA , NANJYE
NZAMUHEMBA URUKUNDO " !!! KANDA SHARE IBI
UBISANGIZE INSHUTI ZAWE ZOSE!