07/06/2026
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ari na we Muyobozi w’Abadipolomate ba Afurika muri Amerika (Dean of the African Diplomatic Corps), afatanyije na bagenzi be bahagarariye ibihugu bya Afurika ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yayoboye umuhango wo kwizihiza Umunsi wa Afurika wabereye i Washington, D.C.
Uyu muhango wagaragaje umwanya ukomeye Afurika igezeho mu mateka, aho yizihiza imyaka 63 ishize ibonye ukwishyira ukizana kw'ibihugu byinshi byari byalakolonijwe. Ni umuhango kandi wahuriranye no kwizihiza imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze zibonye ubwigenge.
Umunsi wa Afurika [Africa Day] wizihizwa buri mwaka ku wa 25 Gicurasi, hakazirikanwa ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (Organization of African Unity - OAU) waje kuvamo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Washinzwe ku wa 25 Gicurasi 1963, ukaba wizihizwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no mu bindi bice by’isi.
Uyu mwaka, kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ubutumwa bushimangira ko Afurika ifite uruhare runini mu miyoborere y’Isi no mu iterambere ryayo, kandi ko ubufatanye n’ibindi bice by’Isi, by’umwihariko Amerika, bukomeje kuba inkingi y’iterambere rirambye.